Mu gihe kuri uyu wa gatatu tariki ya gatandatu Gashyantare 2013 ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwatangaje ko abatwara abagenzi kuri moto (bazwi ku izina ry’"abamotari") bose bakorera mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba bambaye umwenda umwe si ko byagenze, kuko mu ma saa sita yo kuri uyu munsi aho abamotari bagaragaraga mu bice bitandukanye by’umujyi bari bambaye imyenda itandukanye.
Umujyi wa Kigali wari wabasabye kwambara umwenda umwe w’ijaketi y’ubururu kuko ari wo mushya kurusha indi yose bambaraga, ariko ntibyitabiriwe.
Mu mujyi aho bita “Kwa Rubangura”, twahasanze abamotari bambaye imyenda y’ubururu y’amajire n’iy’amaboko maremare, n’iy’icyatsi kibisi.
Tubabajije impamvu bambaye imyenda itandukanye kandi Umujyi wa Kigali warabasabye kwambara umwambaro umwe, batubwiye impamvu zitandukanye zirimo kuba imyenda mishya ishyuha ku buryo ibashyuhira cyane abandi bavuga ko batari babizi kuko akazi kabo katabaha umwanya wo kumva radiyo kandi ari yo byavugiweho.
Uwitwa Ndayambaje Emmanuel yatubwiye ko imyenda basabwa kwambara imushyuhira cyane kuko ari nk’amakoti, avuga ko byaba byiza iki cyemezo cyo kwambara umwenda umwe ku bamotari gitangiye gushyirwa mu bikorwa hamaze gukoreshwa imyenda ifite amaboko magufi (amajire) idatera icyokere.
Undi twaganiriye ni Safari Muganga Yves, watubwiye ko iki cyemezo cyihuse cyane kuko itangazo ryatanzwe habura umunsi umwe gusa ngo ibyo rivuga bishyirwe mu bikorwa.
Muganga yavuze ko kugira ngo ibyemezo nk’ibi byubahirizwe byajya bitangarizwa mu nama zakoreshejwe abo bireba, kuko nta gihamya ko bose bumvise amaradiyo ubwo cyatangazwaga.
Imyambarire y’abamotari ikunda guhindagurika kuva uyu murimo wakwitabirwa n’abantu benshi mu Mujyi wa Kigali. Ubu imyenda bemerewe kwambara nk’umwambaro w’akazi ni ifite ibara ry’ubururu n’amaboko maremare, ariko abenshi muri bo bavuga ko uko ikoze bituma ibatera icyokere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |