Kigali: 4 muri 21 basezerewe mu bitaro by’Umwami Faisal bakirutse kurya ibiryo bihumanye

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Mutarama 2013 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho kuwa 13 Mutarama, abakozi 21 bo muri Global Health, bariye ibyo kurya bihumanye muri Hotel ya Betania mu karere ka Karongi, bakajyanwa kuvurizwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bane muri bo basezerewe bakize.Ibi bitandukanye n’amakuru twari twahawe ku munsi w’ejo ko bose basezerewe.
Inkuru dukesha umukozi ushinzwe itumanaho n’imenyeshamakuru mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Adeline Muhoza, nk’uko yabidutangarije muri iki gitondo cyo ku wa 18 Mutarama ni uko bane muri 21 (...)

Nyuma y’aho kuwa 13 Mutarama, abakozi 21 bo muri Global Health, bariye ibyo kurya bihumanye muri Hotel ya Betania mu karere ka Karongi, bakajyanwa kuvurizwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bane muri bo basezerewe bakize.Ibi bitandukanye n’amakuru twari twahawe ku munsi w’ejo ko bose basezerewe.

Inkuru dukesha umukozi ushinzwe itumanaho n’imenyeshamakuru mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Adeline Muhoza, nk’uko yabidutangarije muri iki gitondo cyo ku wa 18 Mutarama ni uko bane muri 21 bagejejwe muri ibyo bitaro ari bo batashye kandi bameze neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yatangarije IGIHE kuri telefone ko guhera mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize abakozi bo muri Global Health, bariye ibiryo bitameze neza muri Hotel ya Betania bibagiraho ingaruka mbi, boherezwa mu bitaro bikuru byitiriwe umwami Faisal kwitabwaho n’abaganga.

Avuga ko bataramenya icyaba cyarabiteye, gusa ngo haracyakorwa iperereza. Yagize ati “ Twohereje muri laboratwari (laboratoire) ibyo kurya bariye kugira ngo tumenye icyateye.”

Avuga ko bafatanyije n’inzego z’umutekano bihutiye kohereza aba barwayi mu bitaro bya Kibuye, na byo bihita bibohereza muri Faisal.

Kayumba avuga ko ibi ari ubwa mbere bibaye kuri iyi Hoteli, kuko ngo isanzwe iri ku rwego rushimishije bitewe n’abayigana batandukanye.

Arthur Asiimwe, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ubuzima, muri Minisiteri y’Ubuzima, yatangarije IGIHE ko aba bantu bariye ibyo kurya bihumanye baba barabitewe n’ibirayi bariye byarimo ibirungo bitameze neza. Ikindi ngo ni uko hagikorwa iperereza kubabibagaburiye.

Ibitaro byakiriye abari bahumanyijwe n'ibirayi bariye muri hoteli

Abo bakozi 21 bahuye n’isanganya ryo gufata ibyo kurya bihumanye ngo bari bagiye kwiyakirira kuri iyo hoteli ku wa 13 Mutarama, bari bamaze maze iminsi itatu mu bitaro bya Faisal, gusa ngo byakomeje kugirwa ibanga ubwo bafatwaga n’uburwayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza