Kagame na Kabila basinye amasezerano yo gushyiraho umutwe w’ingabo uzarwanya inyeshyamba

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 16 Nyakanga 2012 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila ku Cyumweru tariki ya15 Nyakanga, mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abbeba, bumvikanye ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zizabungabunga umutekano mu gace k’umupaka w’ibihugu byombi.
Ishyirwaho ry’izo ngabo ryifujwe mu nama y’Umuryango w’ibihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) yateranye ku wa 11 Nyakanga i Addis Abbeba, hagamijwe kurwanya imitwe (...)

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila ku Cyumweru tariki ya15 Nyakanga, mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abbeba, bumvikanye ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zizabungabunga umutekano mu gace k’umupaka w’ibihugu byombi.

Ishyirwaho ry’izo ngabo ryifujwe mu nama y’Umuryango w’ibihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) yateranye ku wa 11 Nyakanga i Addis Abbeba, hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa cyane cyane inyeshyamba za FDLR n’iza M23.

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi, amasezerano yasinywe kuri iki cyumweru n’abaperezida b’ibihugu byombi arasaba ibihugu bigize CIRGL gukorana na Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo hashyirweho byihuse umutwe mpuzamahanga udafite aho ubogamiye mu gukuraho burundu M23 n’indi mitwe ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ubwo Perezida Kagame yahuraga na Kabila

Mu gihe inama y’ibihugu bigize umuryango wa CIRGL yabaga kuwa 11 Nyakanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo muryango, Ntumba Luaba yemeje ko abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu bigize uwo muryango bagiye gufata umwanzuro wihuse ku bigomba kugenderwaho ngo hashyirweho izo ngabo mpuzamahanga.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’ikinyamakuru Le Nouvel Observateur, indi nama ya CIRGL igomba kuba kuya 6 no kuya 7 Kanama i Kampala, iziga ku mibanire y’izo ngabo n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bwibasiwe n’inyeshyamba guhera muri Gicurasi. Ingabo zahoze ari iz’umutwe wa CNDP ni zo zashinze umutwe wa M23. Izo ngabo zirasaba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kuya 23 werurwe 2009 yasinywe hagati ya Guverinoma na CNDP.

Ayo masezerano yateganyaga kwinjiza ingabo za CNDP mu gisirikare cya leta no mu gipolisi ndetse no gutanga imyanya mu butegetsi ku basirikare ba b’uwo mutwe.

Andi mafoto ya Perezida Kagame muri Ethiopia

Foto:Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza