Ishyaka Green Party nta we ritunga urutoki mu ibura ry’umukozi waryo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Mutarama 2013 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho bitangarijwe ko ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rivuga ko riharanira Demokarasi n’Ibidukikije, Green Party, riburiye irengero umukozi waryo ushinzwe itumanaho witwa Omar Leo, riratangaza ko nta mpamvu n’imwe ikekwa yatumye abura.
IGIHE yifuje kuvugana n’Umuryango wa Omar, ntibyakunda kuko umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza yadutangarije ko aba hafi mu muryango we bashatse ko ishyaka yakoreraga ari ryo ribikurikirana, Umuryango we ntiwigeze ugeza ikibazo mu nzego zishinzwe (...)

Nyuma y’aho bitangarijwe ko ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rivuga ko riharanira Demokarasi n’Ibidukikije, Green Party, riburiye irengero umukozi waryo ushinzwe itumanaho witwa Omar Leo, riratangaza ko nta mpamvu n’imwe ikekwa yatumye abura.

IGIHE yifuje kuvugana n’Umuryango wa Omar, ntibyakunda kuko umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza yadutangarije ko aba hafi mu muryango we bashatse ko ishyaka yakoreraga ari ryo ribikurikirana, Umuryango we ntiwigeze ugeza ikibazo mu nzego zishinzwe umutekano.

Habineza atangaza ko Omar utazwi aho aherereye yari imfubyi yibanaga i Nyamirambo hafi ya Club Rafiki.

Nk’uko Habineza yabisubiriyemo IGIHE bimwe mu byo yandikiye inzego z’umutekano, Omar yabuze ku wa 15 Mutarama, umuryango ubivuga mu ishyaka nyuma y’iminsi itatu batamubona ku itariki ya 18 Mutarama.

Omar Leo utazwi aho aherereye

Habineza avuga ko yahise abimenyesha Polisi, ku wa 19 Polisi imumenyesha ko mu iperereza yasanze simcard ya telefone ye yarakoreshejwe n’indi telefone itari iya Omar. Yagerageje guhamagara telefone ye ntiyaboneka.

Ku wa Gatanu ku itariki 25 Mutarama hagaragaye ko Omar yanditse ku rubuga rwa facebook ko ari muzima, Habineza amuhamagaye noneho telefone iraboneka, amubwira ko ari i Nyamirambo.

Nyuma Habineza ngo yaramwihamagariye ubwe baravugana, bahana gahunda ko bahurira kuri UTC, Bourbon Café (mu Mujyi wa Kigali rwagati), baramutegereza bigera nijoro batamubonye, telefone ye ifunze.

Ku wa Gatandatu ku wa 25 Mutarama Habineza yongeye kumuhamagara mu gitondo, bahana gahunda yo guhurira kuri Club Rafiki saa saba n’igice (1:30 pm) bigera saa cyenda bataramuca iryera, kugeza ubwo twavuganaga yaratarongera kumenya aho aherereye, telefone ye itaboneka.

Habineza Umuyobozi wa Green Party aganira na IGIHE yagaragaje ko nubwo Omar nta kanunu k’aho aherereye, afite icyizere ko ari muzima, kuko ubwo yamuhamagaraga yamwiyumviye ubwe, Habineza ati “Njye numvise ijwi ari irye”.

Frank Habineza, umuyobozi wa Green Party

Akomeza avuga ko nta mpamvu bazi yaba yateye kuba Omar atari kugaragara, yaba iya politiki cyangwa indi iyo ari yo yose, ngo bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano bamenye uko bimeze ati “Nta mpamvu nimwe dukeka yaba yarateye kubura kwe.” Akomeza avuga ko Omar no ku kazi nta kibazo yari ahafite ati “Inshingano ze yazubahirizaga …nta n’amafaranga yari afite ngo yayacikanye”.

Ubwo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt Theos Badege yaganiraga na Izuba Rirashe ku wa 29 Mutarama, yemeje ko umuryango wa Omar utigeze ugeza kuri polisi ikibazo cy’ibura rye, ngo ibikurikirane.

Ishyaka Green Party riyobowe na Frank Habineza watahutse mu mwaka ushize aje gukinira politiki mu Rwanda, ishyaka rye riracyashaka ibyangombwa biryemerera gukorera mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza