IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur zubakiye abaturage amashuri


Yanditswe kuya 10-01-2013 - Saa 11:42' na Mathias Hitimana

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan mu Ntara ya Darfur zashyikirije abaturage b’ahitwa Zalingei ishuri zubatse hamwe n’ibikoresho bazifashisha mu gutanga uburezi.

Ibyo bikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda byatewe inkunga n’ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Sudan (UNAMID).

Ingabo z’u Rwanda zubatse ibyumba bine by’amashuri n’ibyumba bine by’ubwiherero by’ishuri ribanza riri mu nkambi ya El Salam.

Usibye ishuri ryatanzwe, ubuyobozi bwaryo bwashyikirijwe ibikoresho by’ishuri ribanza ryo mu nkambi ya El Salam, bigizwe n’utubati, ameza, intebe z’abanyeshuri n’abarimu, amakaye, ibitabo, ingwa n’amakaramu.

Ingabo z'u Rwanda zibungabunga amahoro muri Sudan zitanga ibikoresho by'ishuri
Ubwiherero bwubatswe

Ingabo z’u Rwanda kandi zanamuritse urukuta rwa 80mx79m ruzengutse ishuli ry’amashuri y’isumbuye ryitwa "El Zahra secondary school" zubatse.

Urukuta rwa 80mx79m ingabo z'u Rwanda zubatse

Nk’uko ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur zibitangaza, Lt Col Christophe Rutaremara yerekanye ibikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zagize ubwitange bwo kubaka ayo mashuri, byiyongera ku kazi bashinzwe ko kubungabunga amahoro.

Ati “Mu shingano nyishi twari dufite twongeyeho no kwita kuburezi muri zone dukoreramo.”

Ubuyobozi bw’Intara ya Darfur bwahagarariye Minisiteri y’uburezi y’icyo gihugu, hamwe n’abakuru ba UNAMID bashimiye ingabo z’u Rwanda zashyize mu bikorwa imishinga yari iteganyijwe gukorwa, yo kubaka ibyumba by’amashuri, ubwiherero n’urukuta ruzengurutse ishuri rikuru rya El Zahra.

IBITEKEREZO
nimukomeze akizi kanyu muzi icyabajyanye mureke abandi mareba inyugu zabo gusa
Musubize15.01.2013 saa 03:37
da
Making the difference ! Ni mwe NGABO abandi barabeshya ! We are very proud of you, bana b'u Rwanda.
Musubize11.01.2013 saa 06:53
Kabisa
nibyiza cyane ngabo zurwanda
Musubize11.01.2013 saa 04:37
kamanzi
ngabo zurwanda izindi ngabo zishizwe kubungabunga amahoro nibaze bigire murwanda ukuntu babungabunga amahoro. bateza imbere abaturage bifuza ko babona amahoro. no kubateza imbere mubikorwa byamajyambere.
Musubize10.01.2013 saa 23:56
NIYIGABA EMMANUUEL
Rwose mukomerezeho ngabo z'urwanda tubashyigikiye mubikorwa byanyu mukomeje kugaragaza ahomurihose may God bless
Musubize10.01.2013 saa 23:24
Didas
Akazi ko kubaka amashuri cg. gukora ibindi bikorwa by'amajyambere se nako burya kinjira mu nshingano ingabo zoherezwa kubungabunga amahoro ku isi zifite ? Biramutse bibaye byo rero twagombye gushimira izo ngabo z'u Rwanda ziri i Darfur, tukaboneraho noneho kugaya cyane iza Minuar zari mu Rwanda muri za 1992-1994 zitagize igikorwa na kimwe kigoboka abanyarwanda zasize zikoze mu Rwanda kandi zararushaga amikoro izacu zoherejwe muri Sudani !
Musubize10.01.2013 saa 21:32
Migambi
kabisa bravo bravo ngabo zacu ziri mubutumwa bw'amahoro Darfour cyane cyane iziri Ahitwa zalingei zagaragaje umurava kabisa zubatse isoko ahitwa Neriti hamwe niryo shuri rya El-zahara ni ishema cyane ku banya Rwanda twese.afande Rutaremara courage rwose.
Musubize10.01.2013 saa 07:26
kelly fifi
Afande songa mbere kwa maendeleo ya Rwanda na Afrika yetu,turabashimira ubwitange mukomeje kugaragaza no mu mahanga Afrika yose yarikwiye kubigiraho, ibyo dushoboye kwikorera tukabikora tudateze inkunga z'amahanga. Tukiha agaciro. Ariko inzira ni ndende kuko hariho abadutobera kandi batuvukamo arimo abinda nini nabinda mbi. Nguvu zetu, Siyasa yetu Uwezo wetu bitatuokoa.
Musubize10.01.2013 saa 04:48
Okelo fred

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!