Kwamamaza Tigo_ digital garden

Ingabo z’igihugu zizafasha kwibohora ubukene-Lt. Gen. Kayonga

Yanditswe kuya 28-02-2013 saa 08:24' na Gilbert Mwizerwa
     


Ubwo yatahaga ibikorwa bitandukanye by’iterambere Ingabo z’Igihugu zagejeje ku batuye Akarere ka Muhanga mu cyumweru cyitiriwe Ingabo z’Igihugu (Army Week), umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen Charles Kayonga yijeje abatuye Umurenge wa Rugendabari muri aka karere ko ibi bikorwa bizahoraho kuko byihutisha iterambere.
Ibi bikorwa bifite agaciro karenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byarubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’igihugu mu kuzamura no kwihutisha intego (...)

Ubwo yatahaga ibikorwa bitandukanye by’iterambere Ingabo z’Igihugu zagejeje ku batuye Akarere ka Muhanga mu cyumweru cyitiriwe Ingabo z’Igihugu (Army Week), umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen Charles Kayonga yijeje abatuye Umurenge wa Rugendabari muri aka karere ko ibi bikorwa bizahoraho kuko byihutisha iterambere.

Ibi bikorwa bifite agaciro karenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byarubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’igihugu mu kuzamura no kwihutisha intego z’iterambere. Ibi bikorwa byatashywe ni isoko, amavomero, ikigo nderabuzima, imihanda n’umuriro w’amashanyarazi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko ibikorwa ingabo zikora ari ukwikorera, ati “Mu nshingano [ingabo] zifite zo kurinda umutekano w’u Rwanda zongeraho n’izindi zo gukora ibikorwa biteza imbere abaturage birimo kubungabunga ubuzima bwabo babavura banabigisha uko birinda indwara, babafasha kwikura mu bujiji no kubatuza heza.” Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza, kuko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ku miyoborere mibi ubu hakomeje urwo kurwanya ubukene.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyentwali Alphonse yibukije abaturage ko bagomba gukunda umurimo kuko birinda igihugu guhora giteze amaboko inkunga z’amahanga. Aha yasobanuriye abaturage ko ikigenderewe ari ukugira ngo u Rwanda ntirukomeze gutungwa n’inkunga z’amahanga, asaba buri Munyarwanda kwigirira icyizere kandi agakunda gukora no guteza igihugu imbere.

Icyumweru cy’ingabo ni igikorwa ngarukamwaka cyashyizweho ku gitekerezo cy’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’amajyambere, nk’ibikorwa-remezo n’ubuzima kuva mu mwaka wa 2009 ubwo cyatangizwaga.

Gen Kayonga (iburyo) na Guverineri Munyantwari (hagati) bataha ibyo ingabo zakoze muri Army week
Abanyamuhanga bashimira ingabo ku byo zabagejejeho
Ingabo na zo zishimiye ishimwe abatuye aka karere babahaye
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved