Impanuka 600 zimaze kuba mu kwezi kumwe

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 23 Werurwe 2013 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Mu gihe kingana n’ukwezi kumwe gusa, mu Rwanda hamaze kuba impanuka 600, muri zo harimo 54 zikomeye zahitanye ubuzima bw’abantu, abandi bagasigarana ubumuga.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 22 Werurwe 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu ku Kacyiru. IGP Gasana yavuze ko muri izi mpanuka zimaze kuba, 98% zose ziterwa na moto kuko akenshi abazitwaye baba batubahiriza amategeko y’umuhanda, (...)

Mu gihe kingana n’ukwezi kumwe gusa, mu Rwanda hamaze kuba impanuka 600, muri zo harimo 54 zikomeye zahitanye ubuzima bw’abantu, abandi bagasigarana ubumuga.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 22 Werurwe 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu ku Kacyiru. IGP Gasana yavuze ko muri izi mpanuka zimaze kuba, 98% zose ziterwa na moto kuko akenshi abazitwaye baba batubahiriza amategeko y’umuhanda, bikabaviramo gukora impanuka za hato na hato zihitana abantu buri munsi.

IGP Gasana yongeye kwibutsa abatwara moto ndetse n’abazitega ko moto igendaho abantu babiri, utwaye ndetse n’umugenzi. Ati “Moto ntabwo igendaho umugore ahetse umwana cyangwa umugenzi n’imizigo ye.”

Muri iki kiganiro umuyobozi wa Polisi y’igihugu yasabye Abanyarwanda guhaguruka bakarwanya impanuka zikomeje guhitana abantu buri munsi. Ati “ Abanyarwanda barwanye intambara nyinshi, iyo kurwanya ubukene, Nyakatsi, kugenda nta nkweto bambaye, none nimureke dushyire hamwe turwanye n’impanuka zo mu muhanda.”

IGP Gasana yasabye buri muntu wese, cyane cyane abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu gukora umurimo wabo bakawukorana ubwenge n’ubushishozi. Ati “Umuntu agera ku ntego ye igihe akoze icyo yiyemeje akagikora nk’umwuga, igihe agikoze binyuranije n’amategeko bimugiraho ingaruka.”

Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru byibanze ahanini ku bihano bihabwa abatwara moto. Icyibanzweho ni igikoresho Polisi ikoresha kitwa akagozi bafatisha moto igihe yanze guhagarara, abanyamakuru babajije niba akagozi kemewe na Polisi y’u Rwanda kuko na ko kari mu biteza impanuka.

IGP Gasana yavuze ko akagozi ari bwo bwa mbere akumvise. Ati “ Niba kanabaho koko ntabwo kemewe. Igihe umuntu yanze guhagarara hajye hafatwa nimero y’icyapa kiranga moto ye, nyuma ashakishwe ahanwe.” Bimwe mu bihano bizajya bihabwa abantu nk’aba harimo kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza