Imirwano yongeye kubura muri M23, Pasiteri Runiga n’abarwanyi 200 bahungiye mu Rwanda

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Ikindi kivunge cy’Abanyekongo barimo n’abarwanyi bahunga intambara ziherutse kuba hagati y’abatavuga rumwe mu mutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uwabaye umukuru w’uyu mutwe Jaen Marie Runiga, binjiye mu Rwanda mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa 16 Werurwe 2013.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yemeje ko mu binjiye mu Rwanda harimo abarwanyi 200. Agira ati “Abasirikare n’abandi bayobozi bavuye (...)

Ikindi kivunge cy’Abanyekongo barimo n’abarwanyi bahunga intambara ziherutse kuba hagati y’abatavuga rumwe mu mutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uwabaye umukuru w’uyu mutwe Jaen Marie Runiga, binjiye mu Rwanda mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa 16 Werurwe 2013.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yemeje ko mu binjiye mu Rwanda harimo abarwanyi 200. Agira ati “Abasirikare n’abandi bayobozi bavuye muri Congo binjiye mu Rwanda bambuwe intwaro zirafatwa. Abakomeretse muri bo barimo kuvurwa babifashijwemo na ‘Croix Rouge’. Turaganira n’imiryango mpuzamahanga n’iyo mu Karere kugira ngo ifashe gukemura ikibazo cy’izi mpunzi nshya.”

Mu bahungiye mu Rwanda kandi harimo Pasiteri Jean-Marie Runiga wabaye Perezida wa M23 (mu rwego rwa politiki), ubu akaba yashyizwe ukwe hanze y’inkambi ku mpamvu z’umutekano we.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rw’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda, riragira riti “Impagarara muri Congo zikomeje guhita zigira ingaruka ku Rwanda nk’uko byagaragariye kuri iri tsinda rishya ry’impunzi. U Rwanda rwaherukaga gusinya amasezerano ayobowe na Loni yo gukemura ibibazo bya Congo, kandi tuzakomeza gukorana n’ibihugu duturanye kugira ngo hagerwe ku mpera y’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo.”

Abanyekongo babarirwa hejuru y’ibihumbi 25 bari mu Rwanda bitewe n’ibibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo kuva mu mwaka ushize. Abagera ku bihumbi 18 bari mu nkambi ya Kigeme mu majyepfo y’u Rwanda, mu gihe abandi 7,766 bari mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu.

Zimwe mu ntwaro abarwanyi ba Runiga bahunganye
Intwaro zose bagomba kuzitanga mu gihugu bahungiyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza