IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 22 Gashyantare 2013


Yanditswe kuya 22-02-2013 - Saa 21:44' na IGIHE

Ku wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya gatandatu Gashyantare 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zafashwe muri gahunda yo kuvugurura imicungire n’imikorere y’Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali kugira ngo bijye bitanga serivisi zo ku rwego rw’Ibitaro by’Icyitegererezo mu Karere, irazemeza.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gushyiraho uburyo burambye bwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri makuru ya Leta, no kuvugurura itangwa ry’inguzanyo yo kwirihira amasomo n’ibyangombwa abayigamo bakenera imaze kuzikorera ubugororangingo.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :

- Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho itegeko ngenga n°01/2010/OL ryo ku wa 09/06/2010 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko ;

- Umushinga w’itegeko ngenga rikuraho itegeko ngenga n°11/2007 ryo ku wa 16/03/2007 rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’izivuye mu bindi bihugu nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ;

- Umushinga w’itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga no 31/2007 ryo ku wa 25/07/2007 rikuraho igihano cyo kwicwa ;

- Umushinga w’itegeko rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’izivuye mu bindi bihugu ;

- Umushinga w’itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugurura ry’amategeko rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo ;

- Umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza (CHU), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta inzu n’ubutaka yubatsemo biri mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo bigashyirwa mu mutungo bwite wayo ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka buzubakwaho Bugesera Industrial Park mu mutungo rusange wa Leta rikawushyira mu mutungo bwite wayo ;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gushyira abakozi mu myanya no kwimura abakozi mu rwego rw’ubuyobozi mu Nzego za Leta zikoresha abakozi benshi ku mwanya w’umurimo umwe kandi bakorera ahantu hatandukanye mu Gihugu, imaze kubukorera ubugorarangingo.

7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira :

a) Mu Rwego rw‟Umuvunyi

1. Madamu Kanzayire Bernadette : Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ;

2. Musangabatware Clement : Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho

b) Muri Komisiyo y’Igihugu y‟Uburenganzira bwa Muntu

Abakomiseri bongererewe manda :

1. Kayumba Deo : Visi Perezida

2. Kanyange Anne Marie

3. Karemera Pierre

4. Niyonzima Etienne

5. Nkongoli Laurent

c) Mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA)

Mukashema Adria : Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe kubungabunga amashyamba no kurengera umutungo kamere

d) Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Ingufu, Amazi n’Isukura/EWSA

1. Ntare Karitanyi : Umuyobozi Mukuru

2. Nyamvumba Robert : Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ingufu

e) Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA)

Kalisa Muhigirwa Guy : Umuyobozi Mukuru

f) Mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)

Dr. Ufitikirezi Daniel : Umuyobozi Wungirije ushinzwe Gucunga Umutungo

g) Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC)

Dr. Mazarati Jean Baptiste : Umuyobozi wa Laboratwari Nkuru y’Igihugu

h) Muri Minisiteri y’Uburinganire n‟Iterambere ry‟Umuryango

Umulisa Henriette : Umunyamabanga Uhoraho

8. Mu Bindi :

a) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ku ya kabiri Werurwe 2013 u Rwanda ruzakira Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) rya munani ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo”.

b) Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, nk’uhagarariye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uzizihizwa ku itariki ya munani Werurwe 2013 mu gihugu hose ku rwego rw’umudugudu ; ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’Ubwuzuzanye bihesha Agaciro Umuryango.” Kuri uwo munsi hazatangizwa ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe Umugore n’Umukobwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, gusorezwe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya gatanu Mata 2013.

c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2013 u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rw’akarere y’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Ubuyobozi n’Imicungire y’Inzego za Leta. Insanganyamatsiko y’iyi nama ni : Afurika nyuma y’ihungabana ry‟ubukungu ku Isi : Uruhare rw’Inzego za Leta mu mpinduramatwara mu bukungu bwa Afurika.

d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rw’ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) n’isosiyete APN bageze ku musaruro ushimishije mu micungire ya Pariki y’Akagera ugaragarira ku mafaranga ubukerarugendo bwinjije. Ni muri urwo rwego hagamijwe kurushaho kongera uwo musaruro, hafashwe ingamba zo kureshya abasura pariki ; zirimo kongera umubare n’ubwoko bw’inyamaswa ziyirimo, guteza imbere ibikorwa remezo no guhashya ba rushimusi.

e) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2013 hazateranira inama nyunguranabitekerezo ku buryo bukoreshwa mu bindi bihugu mu kugaburira abana b’abanyeshuri bagaragaweho n’imirire mibi. Iyo nama yateguwe n’u Rwanda ku bufatanye n’Igihugu cya Brasil kibinyujije mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi.

f) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ukuntu abaturage bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bishimiye uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika. Yayimenyesheje kandi uburyo habaye iterambere ryihuse muri utwo turere kandi rigaragarira buri wese. Inama y’abaminisitiri yasabye ababishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.

g) Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2013 i Kigali hazabera inama izahuza Abaminisitiri b’Imari, ab’Ubutabera, abashinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Abayobozi ba za Banki Nkuru bo mu bihugu bigize EAC. Bazarebera hamwe intambwe imaze guterwa mu mishyikirano iganisha ku masezerano yo gukoresha ifaranga rimwe muri uwo Muryango.

Ni itangazo dukesha Minisiteri Ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

IBITEKEREZO
congrat dr daniel ufitikirezi
Musubize5.03.2013 saa 10:25
nyomba
ministeri y'abakozi ba leta ko ntacyo yatangaje kubijyanye nigihe cyo kwinjiza mumyanya abakozi bashya mukazi ?
Musubize1er.03.2013 saa 02:27
T E
Ntawe uzarusha Yves, yarumukozi pe kdi yarazi kubana n'abakozi. Imana izamuha ahandi
Musubize28.02.2013 saa 01:22
Mx
KO ntakintu bavuze ku bakozi batsinze bakabatuma nibyangombwa ntibabashyire mu myanya bari batsindiye
Musubize26.02.2013 saa 09:55
chaumeur
twishimiye abo bayobozi bashya ba ewsa kandi dushima na muyange ntako atagize yakoze ibishoboka byose yaba ibireba abakozi cg ibireba abaturage mbese nibakomereze aho yarageze cyane cyane ibirebana nokongera abafatabuguzi ,gutanga service zihuse kandi zinoze kubafatabuguzi naho kubakozi nugushyira mubikorwa imishahara ijyanye na ewsa nogutanga umurongo ngenderwaho muhumure kandi mukomere hamwe nogusenga muzabikora neza kandi imana yabahaye uwo mwanya izabafasha karibu sana karibu tena
Musubize26.02.2013 saa 05:52
ngweso
EREGA ABANDI BAKOZI MU KWEZI KWA KARINDWI BAHINDURIWE IMISHAHARA ARIKO MURI EWSA BARATEGEREJE AMASO YAHEZE MU KIRERE !WASANGA NIYO MIKORERE MIBI ARIHO ITURUKA.KARITANYI NATABARE
Musubize26.02.2013 saa 02:11
ntwari
ndizera ko Dr odette MINISANTE itamureka, burebe ahandi mumushyira kabisa ni Umukozi kandi akunda akazi ndamuzi bihagije ni Umuhanga nubwo yahuye ninzitizi zitoroshye muri RBC ariko ni Umuhanga bihagije
Musubize25.02.2013 saa 16:26
karimwabo
Biteye ubwoba iyo bahashyira umwe wamamaza imvaho !!!!
Musubize25.02.2013 saa 13:46
Mubera
Congratulations nyinci kuri Ntare, EWASA ibonye umuyobozi mwiza kandi wumukozi kuko ndamuzi twarakoranye.kandi na Nyamvumba is my collegues of class nawe numwana mwiza kandi wumukozi. EWASA ibonye abakozi pe, nizeye ko bazabigaragagariza abaturage ndetse n'abakozi babo. May God bless them
Musubize25.02.2013 saa 06:59
Urbus
Ariko se Cabinet isanga bariya ba komiseri bo muri Komisiyo y'Igihugu y'uburenganzira bwa muntu aribo kamara ku buryo barenza na manda ziteganywa n'Itegeko ?Kubera iki itegeko ritubahirizwa ?Birababaje kubona cabinet isanga nta bandi bashobora gushyirwa muri iriya myanya igahora yongererwa abantu bamwe !
Musubize25.02.2013 saa 02:24
ntibyumvikana
YEWE IRST YO YABUZE UWA YIZURA. BAYITAYE MU KIMOTERI MBEGA AMAFARANGA YA LETA ARIHO YANGIRIKIRA MURI ICYI KIGO .YAGAKOZE INDI MIRIMO YA LETA IFITE AKAMARO.NA KUMIRO
Musubize25.02.2013 saa 01:43
nizeyimana
NI BYIZA KUZANA ABA JEUNES MU KAZI, ARIKO BAJYE BABANZA BABASHYIRE MU NGANDO, BIGE GUCA BUGUFI, HARI UWO BASEZEREYE AHO YARI YUNGIRIJE, ARIKO NTIYUBAHAGA ABAMUKURIYE, ABO ARUTA BYO RWOSE...NSHYIGIKIYE UWASABYE KO BAJYA BAVUGA NGO BAHAWE INSHINGANO RUNAKA AHO KUVUGA NGO BASHYIZWE MU MWANYA RUNAKA. BITUMA NTA KINDI BABONA USIBYE UMWANYA N'IBYO BAGENERWA. BAYOBOZI RWOSE MUNJYE MUJYA NO KURI TERRAIN, MUMENYE IBIGOMBA GUKORWA.
Musubize25.02.2013 saa 00:59
sagesse
Congs to Ntare !
Musubize24.02.2013 saa 14:04
Ngabo Alice
thank HE ! Dr. Odette Mukabayire nagende aruhuke bihagije kuberako ibyo yemeye gukora ntiyakoze na 50%.Azagerageze ahandi wenda ubutaha bizakunda.Umuyobozi mushya turamwishimiye kdi tumwifurije imirimo myiza
Musubize24.02.2013 saa 07:59
umukozi
Uwitwa John hari aho avuze ukuri. Abadatanga umusaruro bahemberwa akarimi keza bakwiye kubigizayo kandi EWSA imaze kwibikaho benshi ngo bafite impamyabushobozi zihanitse ndetse n'amashuri menshi banahembwa iryaguye, ariko munshingano ikigo gifite ukaba utamubwira uti ngushyize kuri field genda utange amazi cg amashanyarazi ngo amenye naho ahera. None se abasaza urwanya ko tubona aribo bashyira mubikorwa gahunda z'ikigo amafranga akinjira abameze nkawe mugahembwa, mukirirwa no mumahanga mwitemberera wanashaka icyo muvanayo ukagiheba, uragirango babirukane mutangire mwige gukora ? Mwari mukwiye kubigiraho akazi, nyuma ugashaka nawe project ushyira mubikorwa ukongeraho ubuhanga bwawe, maze ubuyobozi bukabona kukwizera bufite aho buhera. Abantu bahembwa imishahara ihanitse ntamusaruro nibo bagiye guhirika ikigo nyamara barasanze gikora neza.
Musubize24.02.2013 saa 03:34
HARUNA
ninde uhembwa neza se shahu ko twashize
26.02.2013 saa 02:02
makayabo
NTARE NAHINDURE NIZINDI NZEGO ZIHAGARARIYE EWSA MU NTARA KUGIRANGO BIGENDE NEZA
Musubize24.02.2013 saa 02:04
moses
Aaha, ntago bizoroha, welcome Ntare and well done yves ! ntimukagaye gusa ahubwo mujye mushima niyo umuntu yakora minimum you need to recognize those he or she achieved. so, i know kuyobora EWSA it challenging and shall always be because it serves people and has budget and capacity constraints like any other institution where government is the shareholder. they can't easily maintain quality staff because government fixes certain salary range yet it requires special skills and commitment/in terms of working beyond normal working hours. kubera iki leta itareba ahandi how these kind of institutions are managed and probably guarantee autonomy ? hanyuma government inspects/audits performance, RURA what does RURA mean to EWSA now ? can somebody answer that ? and why ?
Musubize24.02.2013 saa 01:08
Bite P
Songa mbele Mr Robert Nyamvumba !Yes u can.
Musubize23.02.2013 saa 20:11
Ernest M.
Congz to my Government ! Impinduka yabaye muri RBC/National Reference Laboratory ni intsinzi ikomeye.Gusa ndashima HE and his cabinet, Dr Anita, Mr Symplice, Hon Gatabazi, RBC staff and particularly abantu bakurikira Dr Alaine, Innocent U, Eliane K, Madgid R, Kabalisa E, Samuel T, Ruzindana T, Claude U, Gall F n'abandi kubera kudacika intege.Impinduka yabaye turayishimiye kdi twijeje Leta ko turi tayari.Abasigaye bibahe isomo igihe tugezemo ni ukongera umuvuduko si ukwirirwa mu bidafite akamaro.Dushime
Musubize23.02.2013 saa 15:26
Dushime E.
Yewe umunyarwanda yaciye umugani ngo ntawuneza Rubanda, wavuga warorera ubyemera ubyanga Dr. odette ucyuye igihe ni Umuhanga kandi birazwi, vuga ko wishimiye rero ko arangije his contract weho ubwawe , ariko wituvugira twese, twakoranye neza, yatuyoboye neza, kandi ntidushidikanya her contribution muri kino kigo, so let us say welcome new Chief and well done Dr odette.
24.02.2013 saa 05:21
umukozi
Uyu muntu wandika ibi arimo aratwanduriza amazina ntawe uba yamutumye, ibyo avuga ajye abivuga ku giti cye areke kuduteranya n'abayobozi. Bitihi se ajye ashyiramo amazina y'abamutumye naho twe atureke. Ndetse uyu wandika ibi yari akwiye kumenyekana kuko araduharabika cyangwa hari icyo agamije tutazi !!!! Ese kuki adashyiraho izina rye cyangwa ngo avugire ahagaragra. Murakoze !!!
25.02.2013 saa 01:33
Pourtanturiya muyobozi wa EWSA yarii yaragerageje pe ! Hari undi wari wawumaraho imyaka itanu ? Ahubwo uriya ushinzwe abakozi na fiance azakomeza azambirize n'abandibazaza !
Musubize23.02.2013 saa 14:18
njyuri
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!