Ibihugu bimwe byarumye gihwa mu gutanga abakekwaho Jenoside

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Mata 2013 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 19 ishize mu Rwanda inzirakarengane zirenga miliyoni zihitanywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abakekwaho kuba barayigizemo uruhare barakidegembya hirya no hino ku si.
Siboyintore Jean Bosco, ukuriye urwego rushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu mahanga, yatangarije IGIHE ko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ari byo biza ku isonga mu kudaha agaciro impapuro zashyiriweho bamwe mu bo bicumbikiye.
Yagize ati “Ibihugu byo muri Afurika ni byo tubona (...)

Nyuma y’imyaka 19 ishize mu Rwanda inzirakarengane zirenga miliyoni zihitanywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abakekwaho kuba barayigizemo uruhare barakidegembya hirya no hino ku si.

Siboyintore Jean Bosco, ukuriye urwego rushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu mahanga, yatangarije IGIHE ko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ari byo biza ku isonga mu kudaha agaciro impapuro zashyiriweho bamwe mu bo bicumbikiye.

Yagize ati “Ibihugu byo muri Afurika ni byo tubona biseta ibirenge kuko bitajya binasubiza cyangwa ngo bitubwire ngo twakoze ibishoboka byose mu gukurikirana abantu mwatubwiye”.

Akomeza avuga ko ku rwego rw’igihugu nk’ubushinjacyaha hari gahunda yo kuganira n’ibyo bihugu, bikuzuza inshingano zo kubatanga, ati “Ni inshingano mpuzamahanga z’ibyo bihugu bibafite si imbabazi byaba bigiriye u Rwanda”.

Nubwo Siboyintore atagiye agaragaza imibare yabari muri buri gihugu, atangaza ko muri Afurika abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside biganje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazaville, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Mozambique, Kenya; Mu Burayi ho biganje mu Bufaransa, u Bubiligi, n’u Budage.

Siboyintore ariko ashima bimwe mu bihugu byagiye bifata abakekwaho Jenoside, bikabacira imanza, cyangwa bikaboherereza Urukikiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha , ndetse hakaba hari n’abohererejwe ubutabera bw’u Rwanda.

Nubwo ariko batari bafatwa aho bihishe hose, mu mategeko ahana, icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza.

Siboyintore Jean Bosco, ushinzwe gukurikirana abashinjwa Jenoside bihishe mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza