Bamwe mu bagize FPR-Inkotanyi i Ngoma bagiye kurahura ubwenge mu Majyaruguru

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 18 Nyakanga 2012 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Ibyo ni ibyatangajwe na Peace Mukashyaka Umuyobozi wungirije wa Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, ubwo bakoreraga urugendoshuri ku banyamuryango ba FPR bo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mukashyaka yatangarije IGIHE ko icyabagenzaga ari ukurahura ubwenge, kuko bahora bashaka gutera imbere. Akomeza agira ati: “Hari byinshi kandi byiza byagezweho n’aba banyamuryango, akaba ari na yo mpamvu natwe tugomba kugira icyo tubigiraho, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka, no guharanira (...)

Ibyo ni ibyatangajwe na Peace Mukashyaka Umuyobozi wungirije wa Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, ubwo bakoreraga urugendoshuri ku banyamuryango ba FPR bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mukashyaka yatangarije IGIHE ko icyabagenzaga ari ukurahura ubwenge, kuko bahora bashaka gutera imbere. Akomeza agira ati: “Hari byinshi kandi byiza byagezweho n’aba banyamuryango, akaba ari na yo mpamvu natwe tugomba kugira icyo tubigiraho, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka, no guharanira icyateza imbere abanyamuryango.”

Bimwe mu byagezweho n’abanyamuryango ba FPR mu Ntara y’Amajyaruguru, harimo inzu bujuje ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri magana ane z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba kandi bafite sosiyete ikora ibikorwa bitandukanye bifasha muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Umunyamabanga wa Komite Nyobozi y’Umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru, Uwamariya Opportunée, yadutangarije ko ibanga bakoresha mu kugera kuri ibyo bikorwa byose ari ugushyira hamwe, kuko n’ubundi ngo abishyize hamwe nta kibananira.

Mu ntara y’Amajyaruguru habarirwa abanyamuryango ba FPR basaga 90%.

Ibi birakorwa mu gihe hategurwa isabukuru y’imyaka makumyabiri n’itanu umuryango wa FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.

Foto:Mbonyinshuti I.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza