IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Goma : Nta muntu ucaracara, Guhunga birakomeje


Yanditswe kuya 18-11-2012 - Saa 15:02' na Emile Nsabimana & Patrick Maisha

Mu gihe intambara ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirwanamo n’umutwe wa M23 ikomeje isatira Goma, Abanyarwanda bari muri iki gihugu umutekano wabo waba ubangamiwe n’abanyekongo.

Mu mujyi wa Goma nta muntu ucaracara. Abantu bamwe bakomeje kuwuvamo berekeza i Rubavu mu Rwanda. Abanyarwanda bari bari muri iki gihugu n’abakora imirimo ituma bacyinjiramo na bo uyu munsi bari mu Rwanda, bakaba bavuga ko hari n’Abanyarwanda bashobora kuba bahohotewe muri Congo.

Habineza Jean Damascene, ni umunyarwanda ukora akazi ko kwambutsa ibintu umupaka w’u Rwanda na Congo. Avuga ko kuri iki cyumweru yageze muri Congo, icyakora ngo uko amasaha yagendaga akura ni ko urujya n’uruza rwagendaga rugabanuka hagati y’ibihugu byombi.

Tuvugana ku isaha ya saa munani irengaho iminota, yatubwiye ati "Ubu nari ndi muri Congo ariko mvuyeyo kubera ubwoba ; amaduka arafunze, no kubona umuntu ntibyoroshye. Abanyarwanda benshi baje mu Rwanda, ariko hari abo twumvise ko bagiriwe nabi aho bita i Gatindo." Yakomeje atubwira ko abavugwaho kugirirwa nabi baba babikorewe n’abapolisi ba Congo.

Mu masaha ya mu gitondo kuri iki cyumweru humvikanaga urusaku rw’amasasu muri Congo, ariko ubwo twavuganaga n’umunyamakuru wacu mu ma saa munani yatubwiye ko nta masasu yari acyumvikana.

Umunyamakuru wacu yakomeje atubwira ko ingabo za M23 ziri hafi cyane y’Umujyi wa Goma mu bilometero biri munsi ya bitanu. Avuga ko ubu hari ituze ku mpande zombi.

IBITEKEREZO
Nyamuneka abari yafi ya Goma mutubwire aho intambara egeze, amahirwe menshi kuri M23 ! Bene wanyu tubifurije intsinzi !!!
Musubize19.11.2012 saa 04:54
Smith
Nimutubwize ukuli niba koko Karenzi afunze ?
Musubize19.11.2012 saa 04:41
Diana
Ubupfura bw'abanyarwanda si ubw'ubu. Gusa dusenge kuko inda mbi ntabyo idakoresha, kandi Rutuku arayikoresha bigatinda.
Musubize19.11.2012 saa 01:54
Gabiro
ibisasu bibiri byaguye mumugi wa..... urumva ko dufite ibibazo bikomeye noneho MENDE NTACYO YATANGAJE KU IFATWA RYA GOMA ABAHUNGU BA M23 BAHAGAZE BWUMA HAMWE NUBAYOBOYE BAMBAYE IMYENDAYAGISIRIKARE MYIZA IMBUNDA ZA RUTURA KANDI BAFITE DISPLINE NTAGUSAHURA IBIKORWA BYABATURAGE BAFASHE FRDC120 BAZIFUNZE ABANDI BAKUYEMO IMYENDA BAHUNGIRA IGISENYI NDAKOMEZAMBAGEZEHO UKO BYIFASHE
Musubize19.11.2012 saa 00:37
habimana
Amahoro Amahoro !!!ngaho Goma afashw Ngaho Gouverneur ahunze !!! Amahoro Amahoro azanwa n uwiteka ugamburuza imigambi y ababi nababwie ko Goma idafatwa ikigiye gukurikira n induru igiye kuvugirwa M23 ubu abiringiye ko M23 ibazanira Amahoro musubire k UWITEKA utanga amahoro Erega bibiliya iravuga ngo ntamahoro y abanyabyaha Imperuka ibasanze munzangano, mubwicanyi ,mubusinzi ,m ubukura , mub ubusambani yyyooooo !!!!
Musubize19.11.2012 saa 00:02
kwizera
bucya bwitwa ejo uyu munsi nijye ejo ni wowe
Musubize18.11.2012 saa 23:24
bicamarenga
ndashaka kukubwira wowe kwizera,ikigaragara nuko wamunzwe,wabuze uko wifata rwose.ndibaza ugeze congo utakwiyoberanya ngo wigire un congolais ngo bishoboke,abameze nkawe nibo bavamo abiturikirizaho ibisasu kuko mutigeze munyurwa kuva wavuka,coment zawe iyo nzisomye mpita nunva mbuze aho ngushyira.
Musubize18.11.2012 saa 23:20
umuntuki
Nimwishimire iyo ntamabara natwe niyo idutegereje niba ari nurwanda rwayishoje Imana izaduhana yivuye Inyuma iyo urebye abasaza abana bari kuburagzwa bikoreye Imisambi mukogeza ibyo mwishimira birabatagereje sha tuzikorera ibirago vuba cyane
Musubize18.11.2012 saa 16:25
ok
yeah mbabwira babantu bigize ngo na ba combatat hano i buraya rero ngoho nibamanuke bajye i goma bahure igisubizo ko batumereye nabi ino niho bavugira bikangata nilingala lyinshi ubu nukuberekako igihe nikigera ikibazo kizisobanura ntakwilirwa badukangata bagomba kumenyako umuntu ali nkundi aho yavukiye akahabyalira akanahuzukuliza aba ali iwabo kandi aba afite acces yose kuba yakorera igihugu so ubwo nibicare barebe uko akazi gakorwa thx
Musubize18.11.2012 saa 16:09
hubahimfura jonny
Ibi nibimwe bita Guerre mediatique, maze abatabizi bakihutira gukura agahu ku nnyo, ngo inyeshyamba zafashe umujyi ! byahe byo kanyagwa ! Umujyi wa Goma urinzwe na MONUSCO kimwe na FARDC, amakuru mvana ahantu hizewe niko abyemeza ! M23 yashatse gufata ikibuga cy'indege cya Goma, Kajugujugu za MONUSCO zibamishaho uruzasu na za rockets. Bahitako babona ko umujyi urinzwe ku buryo budasubirwaho ! IKINDI KIZWI NUKO ABANYEKONGO BAZI GUHA AGACIRO IMPUHA, bakongeje muri benewabo ko M23 yafashe umujyi wa Goma, bose barahambira bagana SAKE ! ukagira ngo ho M23 yafashe Goma ntiyahagera ! Ndabazi inigagura ry'ibitecyerezo by'abantu ngo nuko batabona ibintu kimwe namwe, comment yanjye iramizwe nyiherutse ubu nyandika !
Musubize18.11.2012 saa 15:07
Yuli-Jules
Gen Makenga yitegure kuko FDLR yabonye ibikoresho yambye aba Congomani bahunga !! ubwo Mudacumura nahura nawe aryamiye amajajanja kuli COLTAN YE , Makenga akenge amugendere kure ntamushotore !!!
Musubize18.11.2012 saa 14:35
Mboka
m23 songa mbere paka bukavu
Musubize18.11.2012 saa 14:06
Maridadi
mureke abo ba kata nyama baduhungirehp kdi tubakire tubereke ko ntacyo dupfa ari abaturanyi ahubwo ko barwana n'abakongo man benewabo bareke guhohotera abaturage babaziza kuvuga ikinyarwanda,kabila yemere yicare aganire na M23 kuko natamera azibuka ibitereko yasheshe,kuko intambara ihitana abaturage n'ingabo zitazi icyo zirwanira naho we yibereye kinshaha arya amadollars na cabinet ye babeshya ngo umutekana ni wose.
Musubize18.11.2012 saa 14:05
mfuranzima
Iki kibazo kumuntu ureba kure arabibona ko urwanda alirwo rugowe !!
Musubize18.11.2012 saa 13:27
cacana
Please congo, its not you but its your bad choice of listening those with profits(rich countries) and you forget your fellows(poor africans as it is said) but it is the your time to think twice. time will come when you don't have time to think twice.We are all africans who want to develop from colonialism.
18.11.2012 saa 14:05
Advisor
niko batojwe ntawabarenganya gusa twebweho ABANYARWANDA suko UMUSAZA wacu [PRESIDENT] YADUTOJE
Musubize18.11.2012 saa 12:57
VINCENT
wamuhezanguniwe wagiye ureka ibitekerezo cyabandi bavuga ibyo udashaka
Musubize18.11.2012 saa 12:11
mbago
nababwie ko bahunga baringa M23 iri kurwannisha umugongo igez 25 km !!!!
Musubize18.11.2012 saa 11:17
kwizera
cyakora noneho ibi byanyeretse isura nyayo y'igisirikare cya congo na leta yabo !numiwe peeeeeeeeeeeeee
Musubize18.11.2012 saa 11:15
######
NJYEWE NDABONA M23 YAFASHE GOMA ABANYURURU BATASHE BO KU MUNZENZE HARI NABASIRIKARE BAKOMEYE BAHUNGIYE MUGIHUGU CYABATURANYI ABANDI BAKOMEZA SAKE KAJUGUJUGU YA MONUC YAHANUWE UBWOSE HASIGAYE IKI MENDE NIYONGERE YIGAMBE UBU AHASIGAYE NI IBUKAVU NAHO ELEMENTS ZACU ZAGEZEYO BUKAVU NYIHAYE ONE WEEK GUSA ICYO NASABA ABATURAGE MUKOMEZE MUTERE INGABO ZANYU INKUNGA GUSA MWIZEREKO IBI BITAZONGERA KUBA DUSUBIRA INYUMA OYAA NTANKUNGA DUKENEYE KUKO AMAHANGA YADUTEYE UMUGONGO NDETSE NABATURANYI ?
Musubize18.11.2012 saa 10:23
habimana
ni kera bariya baseviri bavygavuga ubusa rekanze barase bariya baswa babujije umutekano abacongoklais bavuga ikinyarwanda congletulation M23
Musubize18.11.2012 saa 10:09
kajsteve
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!