Gisozi: Benengango bashyizwe ku karubanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, uyu munsi tariki ya 31 Mutarama, hagaragajwe abagabo umunani bakekwaho kugira uruhare mu bujura buciye icyuho n’ibikoresho byiganjemo telefone zigendanwa, televizioi, radiyo zo mu modoka, mudasobwa zigendanwa n’ibindi.
Abafashwe bakekwaho uruhare muri ubu bujura ni Nzabamwita Alphonse w’imyaka 25, Munyaneza Donatien w’imyaka 36, Shyirakera Anatole w’imyaka 31, Masengo Amani w’imyaka 27, Habumugisha Albert w’imyaka 28, Niyibizi Diogene (...)

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, uyu munsi tariki ya 31 Mutarama, hagaragajwe abagabo umunani bakekwaho kugira uruhare mu bujura buciye icyuho n’ibikoresho byiganjemo telefone zigendanwa, televizioi, radiyo zo mu modoka, mudasobwa zigendanwa n’ibindi.

Abafashwe bakekwaho uruhare muri ubu bujura ni Nzabamwita Alphonse w’imyaka 25, Munyaneza Donatien w’imyaka 36, Shyirakera Anatole w’imyaka 31, Masengo Amani w’imyaka 27, Habumugisha Albert w’imyaka 28, Niyibizi Diogene w’imyaka 23, Mategeko Daniel w’imyaka 18 na Nzaramba Lambert bakunda kwita Bolingo.

Abafashwe bose bagiye batungwa agatoki na Bolingo watawe muri yombi mbere.

Bolingo yemeye ko yagize uruhare muri ubu bujura, kandi ko asanzwe yiba kuko amaze gufatwa inshuro nyinshi, agaasaba imbabazi.

Abakekwaho guterura ibikoresho by'abandi n'ibyo bafatanywe
Bolingo niwe wemera icyaha, abandi barabigarama

Bolingo avuga uburyo bakoresha mu kwiba , yagize ati “Kugira ngo tumenye aho turi bwibe, hari igihe turara dutambagira ijoro ryose, cyangwa tukajya mu kabari ducunga ibyo tuza guterura.”

Nyuma yo kwiba , Bolingo avuga ko ibyo bibye babigurishiriza Nyabugogo no mu Gakinjiro ahasanzwe hagurishirizwa ibikoresho byakoze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt Theos Badege, yatanagaje ko ubujura buciye icyuho buteye impungenge kuko buba bushobora guhitana ubuzima bwaba ubw’uwiba cyangwa uwibwa, asaba ko bwakwirindwa bihereye ku rwego rw’umudugudu.

Yasabye abatuye umudugudu ko bakwiye gusenyera umugozi umwe hagamijwe kumenya inzererezi zitagira icyo zikora, n’abanywa ibiyobyabwenge kuko ari bo bavamo abajura.

Minisiteri y’ubucuruzi na yo isabwa gukora igenzura kugira ngo bimenyekane niba koko ibicuruzwa byose bigaragara ku masoko biba byararanguwe.

Icyaha cy’ubujura buciye icyuho gihanishwa igifungo kuva ku myaka ine ishobora kwiyongera nk’uko biteganywa n’ingingo ya 301 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt Theos Badege, ahamagarira abaturage gutahura abashobora kubacucura bahereye ku nzererezi

Amafoto: Steven Ndizeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza