Minisitiri Binangwaho agiye gutabara ababyeyi bafashwe bugwate mu Bitaro bya Muhima

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 8 Ugushyingo 2012 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes, aratangaza ko agiye gukurikirana ikibazo cy’abyeyi babyarira ku bitaro bya Muhima bananirwa kwishyura amafaranga y’ibitaro kubera ubushobozi buke bagafungwa.
Minisitiri Binagwaho avuga ko we ubwe azakurikirana iki kibazo, n’ubwo mbere yari yanze kwemera ko gihari bikaba ngombwa ko ahamagara kuri ibi bitaro, bakamwemerera ko bijya bibaho.
Ubwo yagiraga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 7 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes, yabajijwe ikibazo (...)

Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes, aratangaza ko agiye gukurikirana ikibazo cy’abyeyi babyarira ku bitaro bya Muhima bananirwa kwishyura amafaranga y’ibitaro kubera ubushobozi buke bagafungwa.

Minisitiri Binagwaho avuga ko we ubwe azakurikirana iki kibazo, n’ubwo mbere yari yanze kwemera ko gihari bikaba ngombwa ko ahamagara kuri ibi bitaro, bakamwemerera ko bijya bibaho.

Ubwo yagiraga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 7 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes, yabajijwe ikibazo cy’ababyeyi babyarira mu bitaro bya Muhima bafungwa babuze icyo bishyura, ariko avuga ko atari akizi.

Gusa nyuma yo guhamagara kuri ibi bitaro yasanze icyo kibazo gihari, ati “mufite ukuri koko, hari ababyeyi bananirwa kwishyura fagitire yabo bagafatwa bugwate. Ngiye kubikurikirana ubwanjye, njye kureba niba koko hari abagihari. Bagomba guhita barekurwa ako kanya.”

Iki kibazo kikaba kimaze iminsi kivugwa ku bitaro bya Muhima, kitavutse vuba.

Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yasuraga ibitaro bya Muhima kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo, Umuyobozi w’ibyo bitaro Dr Mulindwa Patrick yatangaje ko abo bantu bahari koko ariko baza mu byiciro bitandukanye. Yagize ati "abaza hano harimo abazanwa na Polisi bari ku nda cyangwa se babyariye ku muhanda, abandi bakaza bizanye ariko nta Mitiweli bafite; abenshi usanga nta byangombwa banafite. Iyo babuze ubwishyu turabacumbikira tugategereza imiryango yabo ko izabishyurira."

Akomeza avuga ko kuba Minisitiri w’Ubuzima abasaba kuzajya bahamagara Polisi ikaza kubajyana, ibyo bitaborohera kuko abenshi ari yo iba yabazanye, bakagira ikibazo cyo kubasubiza Polisi babuze ubwishyu bw’ibitaro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza