IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Gasabo : Imfubyi ya Jenoside iracyasiragizwa ku gusubizwa imitungo ya se


Yanditswe kuya 4-02-2013 - Saa 10:38' na IGIHE

Uwonkunda Josiane, imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, isambu y’ababyeyi be yafashwemo ibibanza yijejwe kuyisubizwa amaso ahera mu kirere ; mu batuyemo harimo n’urugo rw’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Gasabo.

Uwonkunda w’imyaka 22, Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 yabaye afite imyaka itatu nyuma yaje kurerwa mu muryango i Kamonyi, mu 2006 yimukiye mu mujyi wa Kigali, aza kubwirwa n’umusaza wari uziranye na se ko wa se yari afite isambu mu Rugando mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Uwonkunda akigera aho isambu ya se iri yasanze yarubatswemo, ahandi harakaswemo ibibanza. Guhera muri 2010 atangira kuyikurikirana azenguruka mu buyobozi bamwizeza kuyisubizwa cyangwa agahabwa ingurane, ariko kugeza ubu ntibiracyemuka.

Mu batuye muri icyo kibanza harimo Nyakana Mohamed n’umugore we Uwimana Marie Louise, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo, Rugira Peter, Mukandutiye Sada, Itorero ry’abahamya ba Yehova naryo ryubatsemo riguze na Nyakana, Ndamira Emmanuel, Ntakirutimana Bradoc na Nsabimana Eric bategetswe gusubiza isambu ya Uwonkunda bitarenze ku italiki 30 Nyakanga 2012 ariko na n’ubu ntacyo arahabwa.

Mu bandi batuye mu kibanza cya Uwonkunda, ni Habiyambere Jean Ennock na Mukarwego Merry baragije kumwishyura.

Mu mpapuro zitandukanye IGIHE dufitiye kopi zigaragaza uko iyi mfumbyi yakurikiranaga ibye mu nzego zitandukanye, hari uruhererekane rw’amabaruwa asaba kumurangiriza ikibazo.

Josiane avuga ko kuba atarahabwa isambu y’ababyeyi be biterwa n’uko harimo n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Marie Louise, ati “ Ntabwo byoroha kurenganurwa mu gihe uwakurenganyije ariwe ugaruka ugatakira.”

Imwe mu mabaruwa asaba ko Uwonkunda asubizwa ibye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, yandikiye abantu umunani bafashe ibibanza mu isambu y’ababyeyi be ku itariki ya 23 Nyakanga 2012, yasabaga ko bagomba kuba bamwishyuye bitarenze ku wa 30 Nyakanga 2012.

Nk’iyandikiwe umugabo w’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza yagiraga iti “ Bwana Nyakana Mohamed, nshingiye ku mwanzuro wabagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana no gukemura ibibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, nejejwe no ku kwandikira ngira ngo nkumenyeshe umwanzuro komisiyo yafashe kuri icyo kibazo ngusaba gusubiza Uwonkunda Josiane ikibanza cye kubera ko utagaragaje uburyo wakibonyemo. Ikindi n’uko utabashije guha Uwonkunda Josiane ingurane yabwo hagendewe ku bwumvikane nk’uko Uwonkunda Josiane yabyifuje. Usabwe kubahiriza uyu mwanzuro bitarenze itariki ya 30 Nyakanga 2012, utabikora ukazakurwa muri icyo kibanza ku ngufu za Leta.”

JPEG - 97.1 ko
Uwimana Marie Louise, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Gasabo ufite umugabo uvugwa mu batarishyura imfubyi.

Ibyandikiwe Nyakana Mohamed, byanandikiwe abandi bafitanye ikibazo na Uwonkunda Josiane kumubera mu bya se.

Uwonkunda yandikiye Umujyi wa Kigali asaba ko wamufasha gusubizwa ibye, kuko Akarere ka Gasabo ntacyo kamufashije, harimo n’uwakamukemuriye ikibazo ukivugwamo, Umujyi wa Kigali usaba Akarere ka Gasabo gufasha iyo mfubyi igahabwa imitungo y’ababyeyi be vuba, ariko na n’ubu ntarayihabwa.

Uwonkunda asaba ko Akarere ka Gasabo kakerura kakavuga ko kananiwe kumucyemura ikibazo hakaba hakwifashishwa ubundi buryo nk’inkiko.

Uwimana Marie Louise, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Gasabo, ufite inyubako n’umugabo we Nyakana Mohamed yohereza ubutumwa bugufi bugira buti “Nifuzaga kugusaba ko wazaza ku karere kuko byaba byiza kurushaho kuko twakwifashisha n’impapuro hagasohoka inkuru nzima.” Ibi ariko dukurikije uruhererekane rw’amabaruwa dufitiye kopi yerekana neza imiterere y’ikibazo.

Ubwo IGIHE yavuganaga kuri telefone n’ Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, abajijwe icyatumye itariki yari yasabye ko Uwonkunda yaba yishyuwe, bikaba bitarakozwe, yasubije ko bo nk’Akarere bari bashyizeho umunsi ntarengwa ariko abaregwa nabo baza gusaba kurenganurwa ati “ Ntabwo abantu bari gusaba ko barenganurwa ngo duhite dushyira imyanzuro mu bikorwa.”

Ndizeye avuga ko nubwo hakomeje kugaragara amananiza yo kumwishyura ko Uwonkunda agomba kwishyurwa ku byo se yasize, ati “Bamugora batamugora imitungo ni iye.”

JPEG - 28.5 ko
Ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yandikiye abagomba kwishyura Uwonkunda
IBITEKEREZO
Arko rero tujye tuvugisha ukuri josiane byo ni umuhutukazi rwimbi kuri se na nyina nikimenyimenyi yarabyivugiye kuri radio tubyiyumvira twese ko atari umucikacumu arko rero niba imitungo ari iye bayimusubize kuko wa mugani bene wabo babahutu bameze nabi pe bakenewe gufashwa erega nabo bakenewe kuzamurana josiane rata naba nawe uri umuhutu mwiza ushaka gufasha bene wanyu. Uzakore cooperative yitwa TUZAMURANE
Musubize20.04.2013 saa 14:42
TOTO
ESE BYASHOBOKA ? YASUZUGURA GUTE ABAGORE KANDI TUBONA HARI UMUGORE UZI KUBAVUGIRA ? KERETSE NAWE NIBA BYARAMUNANIYE.UBWO NUKUBIREBA
Musubize2.04.2013 saa 04:14
MURENZI
ARIKO RUBANDA BASHIRA UBWOBA,IYO MUMENYA AMABAMBO YAVUGIRAGA KURIYO MIKORO.INAMA YABAGORE YAGOMBAGA GUTANGIRA SAA MBIRI YATANGIYE SAA TANO.ABAGORE BITABIRIYE BAHETSE ARIKO ARABASUZUGURA RWOSE YABANJE KWIGIRA MWIZA,YIBAGIRWA KO ARIBO BAMUTOYE KURIYO SALLE (AREGA TURATINZA AMAJYAMBERE KUBERA ABANTU NKABA)
Musubize2.04.2013 saa 02:02
Donnata
ARIKO IYO MUHAMED AVUGA KO UMWANA ATACITSE KWICUMU KANDI AFITE ICYANGOMBWA UMUGOREWE YAMUHAYE BIVUGA IKI ? NUKURI KIRAHARI VM LOUIS UMUGORE WA MUHAMED YASINYIYE JOSIANE KO AFASHWA NA FARG KUKO ARIMPFUBYI YA JENOSIDE.UBOSE BARAVUGA IKI ?
Musubize27.03.2013 saa 10:10
muhire
Bizabagora cyane ngo louise na Muhamadi bishyure uwo mwana urengana. Abo bantu ni ibisambo by'ingufu, ni n'abatekamutwe cyane. babeshwaho no kubeshya no kwiyoberanya. Bajye bemera ibyo baribyo, niba ari n'ubutegetsi babushakane ukuri. Mbaziho kwambura cyane, no gushaka kubaho biruta uko bifite. Wa mwana we, icyo uricyo cyose, ngufatiye iry'iburyo, bizashyira kera uzasubizwa ibyawe. Naho ibyo BISAMBO bizageraho bimenyekane.
Musubize20.03.2013 saa 19:53
Ndabazi
haaaaaaaaa !!!!!!!kuvuga ko barabizi ngo uno mwana ntiyacitse icumu ,ababivuga se bo ni bande da !!!!!ngo n'uwitwa CYABOSHYE Joachim w'imandwa ya Muhammed n'uwitwa ngo Leonard ariko uyu we nti wamurenganya ifite inda nini kurusha abandi.ese aba bo ngo n'ibiki ra ?ngo ko aribo Muhamed yirirwa abungana ngo n'abahamya be,cyakora bafite ubwenge bucuramwe kimwe. cyakora uyu ngo yarize ?ngo arakora ?yaratunaniye no mu ryango ngo aziruka inyuma y'abakire ngo nibo arashaka kumenyana nabo gusa.Joachim we ????????
Musubize19.02.2013 saa 05:47
djuma
Birababaje cyane ngo uno Muhamed ngo yaraguze raaaaa !!!!!!KDI yarabohoje noneho azerekane icyemezo cy'uwo baguze,gakomera we !!!!!twe rubanda rugufi cg abatagira cyivugira tuzahora hasi ,ariko ihangane iyakurinze abo banyagwa aracyakurinda.
Musubize19.02.2013 saa 05:32
Gisele
NJYE NUMVA MWAREKA GUKOMEZA GUSHINYAGURIRA UWO MWANA, AMATIKU ARI MUBUYOZI BW'ABAKORANA NA LOUISE BIGACA UKWABYO UWO MWANA NAWE AGASUBIZWA IBYE CYANE NUKO ABIFITIYE IBIMENYETSO YABA SE ISE YARISHWE NA BENE WABO AKICWA NYUMA Y'UMUNSI UMWE HABYARIMANA APFUYE, HARYA NGO NUKO YARI AFITE IMITUNGO MYINSHI ? NJYE NZI NEZA KO ABAHUTU BARI BAFITE IMITUNGO MYINSHI ICYO GIHE ARIBO BAVUGAGA RIKIJYANA NTA NUWASHOBORAGA KUBEGERA. IKINDI YISHWE NA BENE WABO BAMWICA KUMANYWA BAMWICANA N UMUGORE N'ABANA BE BAGERA KURI BA RINDWI GUTE NK UMUHUTU WARI USHYIGIKIWE KANDI UFITE IMITUNGO UZWI CYANE ? NGE NDUMVA MWAREKA GUKOMEZA GUSHINYAGURIRA UWO MWANA KUKO MURI KURUSHAHO KUMWICISHA AGAHINDA.
Musubize13.02.2013 saa 09:43
Jhon
Bigaragara ko nubundi yitoresheje kungufu nyinshi asahaka guhusha ibyaha bakora numugabo we,ariko muribuka intambara yabaye kimihurura mumatora ?nyakana akubita gitifu jonase,muribuka ibyabaye kuri langwida ? ngayo nguko,nonese amaze gutorwa sociale igezehe ?natubwire ibya kibagabaga.muburezi,ibiyobyabwenge gasabo niyambere. yemwe.................
Musubize13.02.2013 saa 00:20
mariya
Hahahahahahahahahahhahahahahahha itiku ry'Abanyarwanda ni umunsi...ese izo mbaraga zuko ari umuyobozi yakoresheje yaba akimwatse vuba kuko inyaka 7 si nibaza ko yarariho cyane ko na manda itabyemera....ese urwo ruhinja ngo ni Josiane nibwo akimenya ibyi wabo ??abimenye neza ari uko abaye vice-mayor ?...ese ko leta itubwira ngo tugabane ubutaka nabatabufite namara gutura muri Kimihurura yose abo baturage bazaba bakuyemo bazajyahe bo ?ibyo afite birahagije nareke n'abandi banyarwanda bature....kuba ari vice-mayor si bimukuraho kuba umuturage nk'abandi !!! Hanyuma Josiane nareke gushaka ikibazo aho kitari kuko bizamubuza kwigira imbere
Musubize11.02.2013 saa 23:42
Felicia
hali uwiyise pirto wavuze ngo loiuse asajye 1930 hahhaaaaaahaaaa hanyuma wily na ndangijemana ubwo bo bajyahe//PATRICIE WA GISOZI UBWO WE WA MUSHYIRA HE ?SHA URANYUZE KABISA NTEKEREZA UYU WIYISE PIRATO UBANZA ALI RUJENI TU,ALIKO MURABESHYA IMINSI YUMUSAMBO NUMUGAMBANYI IRI HAFI UBWO MWATANGYE KWANDIKA IBIDAFITIYE ABANYARWANDA AKAMARO ALIKO UYU JOSIANE UYUMUTUNGO MUVUGA SE WE YAWUKUYE HE ?MAYER WILLY HUMURA UBUSAMBO UFITE BWI BIBANZA NIBWO BUZAGUSHYIRA AHAGARAGARA KOMEZA USENYE UWO MUGORE WA NYAKANA BIZAKUGARUKA UBU URI KW IBERE ALIKO UZAGERAHO UCUKE
Musubize11.02.2013 saa 13:00
MUVUMBI
icyonzi aya ni amatiku peee, LOUISE na NYAKANA Muhamedi aho batuye murugando barahaguze kandi ndizera ko bagifite impapuro z'ubugure nyumayuko inzu baribujuje igikondo bayimaze mo igihe gito haje umuntu akayikunda akabasaba ko bayimugurisha barabyemeye bahita batangira gushaka ikindi kibanza aribwo bakibonye mu rugando. ese ko nzi ko bose ari abinyamirambo bahagurutse bazerera kigali bashaka ikibanza cyo kubohoza basize ahabegereye, ntaruswa ndya josianne n'abaze nyina wabo abe ariwe akurikirana. simbogamye louise muzi neza mureke amatiku uwo mwanya ntimugire ngo umuhemba neza kuruta mafaranga yakoreye imyaka yose mbere yo kuwugeramo .
Musubize11.02.2013 saa 02:10
manzi
Sasa njye ndi umucikacumu wo mu rugando papa wa josiane ndamuzi yego ntiyari umututsi koko yishwe na bene wabo bamuziza ibitekerezo bye niyo mitungo arko mu gihe atagihari nimusubize josiane ibya se erega nawe akeneye gufasha bene wabo dore ko ari benshi cyane. Naho kuba umucikacumu niwe nubwo atari uwacu
Musubize10.02.2013 saa 16:32
Gaga
yewe nibyiza ubwo uzi abishe se wa josiane ko ari bene wabo hamyuma aba umucika cumu gute ?yarishwe na bene wabo nyine.urahanyuze wacitse ku icumu koko
11.02.2013 saa 13:31
rudqgq
ARIKO NUBUNDI UYU MUGORE NTAKO YAKORANEZA ATUBAHA MEYA,KANDI ABITERWA NA NDAYISABA,NIWE UTUMA ATUBAHA KUGEZAHO AKORA AMAFUTI YOSE.IKINDI ARANGWA NINDURU KUKO AKUNZE GUTONGANA MURI KAMEREYE NTAMUCO UMURANGA.MUZIKO KO NABAJYANAMA BABAGORE ARWANA NABO.ROZA,OLIVA,FERECITE,CLODINE NAHO UBUNDI NIKIBAZO MUSHATSE KUMENYA IBYE NEZA MWAZAKEGERA MZEE KAYISRE YARUMIWE
Musubize8.02.2013 saa 00:20
MUHIRE
Mfite amatsiko yo kubona Louise mu gihe cyo kwibuka abacu bazize JENOSIDE kunshuro ya 19 yaje kudufata mu mugongo yiriza !ubwo erega koko ubwo azaza ???nakumirwa pe !!!
Musubize7.02.2013 saa 01:05
kalimba
ariko Mana we,ubu mu Rugando harigukoreshwa utunama ngo abantu nibohereze message zisebya Josiane.none nabo ubu bicaye imbere za machine zabo bakamejeje,ariko kwitwaza icy'umuntu aricyo we,yewe ahaa,reka turebe amaherezo y'ibi bintu
Musubize6.02.2013 saa 11:46
murenzi claude
yewe muzagere na za Gisagara hari ikirombe cya coltan cyaciye ibintu bakiriyemo ruswa sinakubwira Mayor we ubwe ahabwa 3.000.000frs zivuye aho hantu ntako atagize ushatse wese kugira icyo avuga akamupangira hari gitifu w'umurenge wa Ndora n'icyo yazize twumvise ko hari n'umusirikare wahazize kuko batinye kumuha ruswa byanze baramufungisha, ubu rero commandant w'ingabo uhari we yajyanyeyo icyaka n'appetit nyinshi we aremera ruswa baramuha hanyuma amahoro araboneka Christine wari waraciye ibintu barakimwegurira aracukura na bo akabamenyera ayabo. Cyakora Imana ihora ihoze nzi neza ko izahorera uwo gitifu kuko yazize akarengane. Turasaba Gouvernor w'amajyepfo kumenya amanyanga akorerwa aho hantu kandi inzirakarengane zazize icyo kirombe akazivuganira zikarenganurwa zigasubirana uburenganzira bwazo niba koko u Rwanda rugendera ku mategeko.
Musubize6.02.2013 saa 08:15
Léandre Jeanne
Niba Minisitiri w'ubutegetsi yemera ko ubutegetsi ari ubwa baturage, nadusabire Louise kwegura cyangwa amushakire indi mirimo mu tundi turere. Twaragowe abo muri Gasabo
Musubize6.02.2013 saa 08:13
dayemuno@yahoo.fr
ariko koko iyo Akarere ka Gasabo gashyigikira umuyobozi nkuyu bunva bameze neza, ibyo kumuregera ndayisaba bivuze iki ? bafashe umwanzuro ukwiye..........ibyo kurenganya abantu rwose ngo umuntu n'umuyobozi sibyo peeeeeeeeeee..........nibamweguze niba amafaranga akorera atamuhagije kuko azakora bibi byinshi.
Musubize6.02.2013 saa 07:53
vivi
KUBA UMUYOBOZI SU GUHINGA AMA FARANGA AHUBWO NIYIFASHISHE ABAYAMURUSHA KUGIRANGO ADAHEMUKIRA IMFUBYI NIMANAYAMUREMYE
12.02.2013 saa 14:55
feza
njyewe ndatangaye kuko abantu birirwa basebya Louise ngo yatwaye ibintu by'imfubyi, ese urugo n'urwa Louise cyangwa ni urwa Muhamed. murekeraho kugenda kumuyobozi wacu kuko ntabwo arumupfakazi ahubwo nibavuge nyiri urugo Nyakana.
Musubize6.02.2013 saa 07:24
nkubito
1 | 2 | 3 | 4 | 5

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!