IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Gasabo : Akabari gahinduka urusengero ku cyumweru kafungiwe imiryango


Yanditswe kuya 9-01-2013 - Saa 16:42' na Nkurunziza Faustin

Right Vision batangaga serivisi za Café-Resto na Bar yo mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahagaritswe gukora kubera umwanda abayobozi bahasanze no kuba mu mpera z’icyumweru haba urusengero.

Abatuye hafi y’aka kabari babwiye abayobozi bari bagasuye ko ku cyumweru mu masaha ya mu gitondo haba humvikana ibicurangisho n’indirimbo byo mu rusengero, bivuze ko haba hari gusengerwa.

Ibi byatumye hafatwa icyemezo cyo kuhafunga kuri uyu wa cyenda Mutarama 2013, mu rwego rwo kwita ku isuku n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa remezo byawo ubwo abayobozi b’umujyi n’uturere tuwugize bbasuraga za resitora bareba imiterere y’isuku izirangwamo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Nizeyimana Alphonse, yavuze ko bihaye gahunda yo kwita ku isuku izamara igihe kingana n’amezi atatu yatangiye ku ya 11 Ukuboza 2012 ; kugira ngo hagenzurwe isuku yo ku mihanda ya kaburimbo n’imihanda y’amabuye, hamwe n’isuku yo mu ma resitora n’utubari.

Nyuma yo gusanga Right Vision irimo inyama zidapfundikiye, ibyo kurya bivangavanze n’ibindi bigaragaza umwanda nk’ibishishwa bya avoka byandagaye, Nizeyimana yasabye ko iyi resitora iba ifunzwe kuko ifite umwanda ukabije.

Ikindi ni uko kuba hari igihe kigera iyi resitora ikaba urusengero bitemewe, akaba yagize ati “Bikwiriye kurwanywa tukirinda akajagari nk’aka. Urusengero n’akabari ntibikwiriye kubangikanywa.”

Yongeyeho ko iyo watse icyangobwa cyo gukorera imirimo ahantu runaka bitavuze ko uba ugomba kurengera ukahakorera ibindi binyuranyije n’icyo wahasabiye.

Muri iyi gahunda yo kugenzura isuku kandi harebwa uko ibishingwe bikurwa mu ngo, no kureba uko ibindi bikorwa remezo bifatwa n’abakora imirimo itandukanye munsi y’ubutaka ntibongere kubisana.

Abo twaganiriye nyuma y’ifungwa ry’iyi resitora bavuga ko iyi ari nka ‘business’ isigaye ikorwa mu nsengero zimwe na zimwe, kuko usanga ahari utubari hakodeshwa ku cyumweru hagahinduka insengero. Aha bibazaga icyo abayobozi b’inzego z’ibanze bakora iyo badakumira ibintu nk’ibi hakiri kare.

Mu mafoto y’umwanda wahasanzwe

Mu bikari hasanzwe umwanda
Inyama z'ingurube (Akabenzi) basanze zidapfundikiye
Muri firigo basanze inyama zarimo zarasaziyemo kandi harimo umwanda
Ahatunganyirizwa urusenda hari mu mwanda
Aha haba ubunywero hagahinduka n'urusengero kucyumweru
Umwanda mu masafuriya

Photo/Faustin N.

IBITEKEREZO
umwanda mu u rwanda ugomba gucika burundu nta mbabazi kumwanda .
Musubize16.01.2013 saa 03:04
zapis
wowe wiyise etienne sinzi impamvu wirengagiza ibyo ubona kandi uzi ushobora kuba ukunda amafaranga ? kurenza abantu nubuzima bwabo ? nonese abazana amafaranga sabo mwanginza mukabagaburira umwanda. nabonye harimo. urusengero mwihane umwanda ? kuko nuburozi nkubundi bwose ? ibyamaranga mutima tubyihorere kwite kubuzima bwabana bato bangirika ? ariko nakumuro !!!!!!!!!!!! umuntu agire gutanga amafaranga agire noguhumana ? kubera umwanda ?????
Musubize10.01.2013 saa 08:39
didi
Tugire isuku kugirango turusheho kubika amafaranga dukoresha twivuza indwara nyinshi kandi zidakira zikomoka k'umwanda,ikindi urusengero rutandukanye n'akabari.uko bititiranwa ninako bidasa,niba abacuruzi bareba inyungu zabo twe tuhagana niturebe ibyo tugiyemo niba atari uguta umwanya kubusa ?
Musubize10.01.2013 saa 07:18
soso
Amahoteli, Sport view, Cerena, Motel-Belle Air,...aho hose barahasengera kandi ari muri za Hotel, Motel, utubari,...! Ku mpamvu ki ho batahafunga ? Ese kucyi batita kw'isuku y'utubari duto duto ?!!! Nyamara ibi bintu byo gushaka kugaragara neza hanze imbere hari umunuko nabyo byagombye kurwanywa bivuye inyuma.
Musubize10.01.2013 saa 06:20
Anselme
Nahisemo gupfunyika ibiryo aho kuzicwa n'umwanda ngeretseho n'amafaranga yanjye. Umuco wo gupfunyika uwusanga mubihugu bitaqndukanye kandi ntacyo bitwaye iyo cyane cyane mufite microwave yabafasha kubishyushya kukazi. Ndabakangurira gupfunyika abagabo birata ngo ntibatwara ibiryo nzaba ndeba ko badahora kumiti y'amibe n'izindi nzika zidasanzwe tutaretse na infections zitandukanye. MUPFUNYIKE NDAVUGANGO MWITWAZE IMPAMBA.
Musubize10.01.2013 saa 04:28
Agaciro kanjye
Jya umunya ubwenge mu cyacumi wakiriye umenye gusangira n'abandi naho ubundi ikigaragara ni uko abo muz'ibanze ny'ir'akabari nako ny'ir'urusengero atabikoza. None atangiye kubona ingaruka, erega mujye mumenya kubana n'abandi mureke kwikanyiza !
Musubize10.01.2013 saa 03:59
GASHIRABAKE Gaspard
nibite kwisuku niyo yangombwa naho gusenga ndumva ntakosa ririmo ahubwo bage bakomeza basengere numutundi tubari wenda abantu bakizwa erega yezu ntiyaje gushaka abakiranutsi yaje gushaka abanyabyaha
Musubize10.01.2013 saa 03:00
EDMOND
Ni hatari
Musubize10.01.2013 saa 02:46
gerka
Business ubu idahomba nyamara idasobanutse neza ni insengero n'amashuli, sinzi niba Inteko yacu ibibona.Byombi bikabije kunyunyuza imitsi y'abaturage kandi bidasora. Ubwo nabyo birasaba gutakambira Muzehe !
Musubize10.01.2013 saa 02:37
citoyen
niss we uraho ? uraho n'ibyacumi byawe ? ntaw'ukubujije kubitanga ariko birakwiriye ko ubitangira ahantu har'isuku naho kuba bafunga iryo dini byo ndabishyigikiye cyane ko bimaze kugaragara ko amadini ari business,njye ndumva uwo muyobozi waryo yagirwa inama yo kutavanga business akayijyana ahandi,kandi nawe atirengagije amabwiriza y'umujyi wacu ntiyemera ko ibiribwa byacururizwa hamwe n'ibindi bintu nk'amasabune,amakara,imyambaro n'ibindi. kandi niyumvira ntibizabuza idini rye kwinjiza ibya cumi n'amaturo. gusa ndatanga inama ko turi mu minsi yahanuwe y'imperuka,kwizera Imana no gushishoza.
Musubize10.01.2013 saa 02:19
mutuel de sante
MUTUBWIRIRE Ushinzwe ISUKU MU MUGI WA NYANZA NAWE ATWEREKA AMA RESTAURANT YA NYANZA KUKO AUMWANDA UMEZE NABI CG SE BAYAFUNGE TWEMERE TUZASONZE AHO KWICWA N'INZOKA
Musubize10.01.2013 saa 01:01
bebe
Uwafunga yafunga henshi, ahubwo abayobozi babishinzwe nibo jye ntunga urutoki ko aribo batumarishije umwanda. Mwara regeje kabisa.
Musubize10.01.2013 saa 00:14
GAT
Ariko ibyacumi bibababariza iki niba mutabitanga ? Ntawe bashyiraho agahato, twe turayatanga kuko tuzi impamvu. Tuba dushima Imana mubyo yaduhaye, kuko tuzi ko ubwacu ntacyo twakwishoborera. Isuku ni ngombwa, ariko kuba hasengerwa, nta kibazo kirimo. Erege n'ubwo bahagurukiye kubuza abasenga umudendezo, tuzasenga tu, no mu mutima tuzahasengera kandi tubasengere.
Musubize10.01.2013 saa 00:10
nissi
Wowe wiyise Jon ndakugaye cyane, koko nta mwanda ubona ?yego ni nkahandi hose hari umwanda nyine !!!Ahubwo iyo utanga inama uvuga ngo nahandi nkaho bazahagenderere bahafunge. Abasengera mu kabari bo ntacyo nabavugaho ariko bagerageze barebe niba ibyo bakora bijyanye nicyo Imana ishaka batazaroha imbaga yabantu mu muriro utazima. Wenda hazagera naho insengero tuzikodesha ikigoroba tushyiramo akabari. Murakoze mwese ababasha gutanga ibitekerezo byubaka atari ibisenya ni amaranga mutima.
Musubize10.01.2013 saa 00:09
SENTORYI
Hygiene, a part, you would like to witness how Satan is defeated by the Almighty Jesus.
Musubize9.01.2013 saa 23:11
murasira charles
Ariko bene data,mujya mwibuka yesu yinjira murusengero agasanga bahacururiza kuntu yabigenjeje ?Bibilia iravuga ngo yabiteye imigeri byose abitahanze arababaza ati kuberikyi inzu y'Imana muyigira iguriro ?Nonese iyo ufashe inzu y'Imana ukayigira akabari ubwo uba usenga Imana ugamije ijuru cg n'inyungu zawe ?bivuge ngo kucyumweru uza kuhasengera muyindi minsi ukanza kuhanywera agatama.Paul yaravuze ati nzi ahonsiganirwa kandi sindibabandi batera waraza !bakristu ko harinsengero nyinshi mwakwirinze urusengero rwomukabari koko !n'inama z'umwuka nabagiraga Imana ibafashe gutandukanya ikyibi n'ikyiza,ibishimwa mubigawa.Happy nu year to all.
Musubize9.01.2013 saa 23:04
Uwanyu Janvier
ABACURUZI BATUBABARIRE KUKO KENSHI BAREBA INYUNGUZABO UGASANGA BAKORESHA ABAKOZI BATABYIGIYE KUBERAKO BABAHEMBA AMAFARANGA MACYE UGASANGA NISUKU YO KUMUBIRI NTAYO BAFITE ?NIBYIZA NOKUREBA UBUZIMA BWABANYA RWANDA BWA NGIRICYIRA MUMWANDA ?NTACYO WABA UKORA UDAVITE UGENZURA ISUKU YOMUGIKONI ? NOMUBAKOZE ? ISUKU NISOKO YUBUZIMA IBA IBYO MBONYE ARUKURI MWARABAMAZE peee
Musubize9.01.2013 saa 22:26
dada
NONESE SERENA WAYIGERERANYA RE STAURANT USIBYEKO BAVITE AHO GUSENGERA HABUGENEWE. IBINONEHO NAGAHOMA MUNWA ? TWAKWIGA GUTANDUKANYA IBINTU ? MUKABARI HAKABA MUKABARI MURUSENGERO HAKABA MURUSENGERO NTAGO IMANA ISENGERWA MUKABARI ISENGERWA MUMUCYO NOMUKURI MWIHESHE AGACIRO MUMYUVIRE KUKO IBYO NTI BYUMVIKANA KO URUSENGERO RUBA MUKABARI ?
Musubize9.01.2013 saa 21:37
nana
ibi bikorwa byigenzura isuku iri mutubari na za restaura ningobwa ariko ifungwa rya kabare namakosa ahubwo baza babachaginga amafaranga mugihe basanze ntansuku ihari ubwo baza binjirije ikigega ca reta amafaranga mubudyo bizaza bikorwa mwibanga naho ubundi birasa ni bibangamiye business yanyiri kabari ndetse bibangamire nikigega cari gitegereje imisoro murutu tubari ninsengero. gusa ikosa mbona nirimwe mugihe bisiness ziyongereye muzindi wakoraga nibyiza ko aba bishinzwe babimenyeshwa insengero nutubari birashobora gukorera hamwe mugihe bikozwe mumsaha atandukanye.
Musubize9.01.2013 saa 19:33
etienne
Ariko kuri aya mafoto nta kigaragara ko ari mu mwanda cyane. Ni nk'ahandi hose. Cyangwa wasanga hari indi mpamvu. Gusenga na byo no mu muhanda... byahakorerwa.
Musubize9.01.2013 saa 13:19
Jon
NONE SE GUSENGERA MU MUHANDA SI AKAJAGARI ??
10.01.2013 saa 00:00
HELLO
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!