Right Vision batangaga serivisi za Café-Resto na Bar yo mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahagaritswe gukora kubera umwanda abayobozi bahasanze no kuba mu mpera z’icyumweru haba urusengero.
Abatuye hafi y’aka kabari babwiye abayobozi bari bagasuye ko ku cyumweru mu masaha ya mu gitondo haba humvikana ibicurangisho n’indirimbo byo mu rusengero, bivuze ko haba hari gusengerwa.
Ibi byatumye hafatwa icyemezo cyo kuhafunga kuri uyu wa cyenda Mutarama 2013, mu rwego rwo kwita ku isuku n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa remezo byawo ubwo abayobozi b’umujyi n’uturere tuwugize bbasuraga za resitora bareba imiterere y’isuku izirangwamo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Nizeyimana Alphonse, yavuze ko bihaye gahunda yo kwita ku isuku izamara igihe kingana n’amezi atatu yatangiye ku ya 11 Ukuboza 2012 ; kugira ngo hagenzurwe isuku yo ku mihanda ya kaburimbo n’imihanda y’amabuye, hamwe n’isuku yo mu ma resitora n’utubari.
Nyuma yo gusanga Right Vision irimo inyama zidapfundikiye, ibyo kurya bivangavanze n’ibindi bigaragaza umwanda nk’ibishishwa bya avoka byandagaye, Nizeyimana yasabye ko iyi resitora iba ifunzwe kuko ifite umwanda ukabije.
Ikindi ni uko kuba hari igihe kigera iyi resitora ikaba urusengero bitemewe, akaba yagize ati “Bikwiriye kurwanywa tukirinda akajagari nk’aka. Urusengero n’akabari ntibikwiriye kubangikanywa.”
Yongeyeho ko iyo watse icyangobwa cyo gukorera imirimo ahantu runaka bitavuze ko uba ugomba kurengera ukahakorera ibindi binyuranyije n’icyo wahasabiye.
Muri iyi gahunda yo kugenzura isuku kandi harebwa uko ibishingwe bikurwa mu ngo, no kureba uko ibindi bikorwa remezo bifatwa n’abakora imirimo itandukanye munsi y’ubutaka ntibongere kubisana.
Abo twaganiriye nyuma y’ifungwa ry’iyi resitora bavuga ko iyi ari nka ‘business’ isigaye ikorwa mu nsengero zimwe na zimwe, kuko usanga ahari utubari hakodeshwa ku cyumweru hagahinduka insengero. Aha bibazaga icyo abayobozi b’inzego z’ibanze bakora iyo badakumira ibintu nk’ibi hakiri kare.
Photo/Faustin N.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |