Banki y’Abaturage y’u Rwanda yateye inkunga Abamugaye b’i Gatagara

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 20 Kamena 2012 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda yageneye abamugaye b’i Gatagara mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, inkunga y’agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo Umunsi ngarukamwaka w’Umwana w’Umunyafurika wizihirizwaga kuri iri shuri rya Gatagara kuri tariki ya 16 Kamena, Iyi Banki yashinzwe mu 1975, mu nkunga yarigeneye yari igizwe n’amagare 50 y’abana bamugaye, ibyuma ngororangingo, imipira bahagararaho basuzuma imbaraga zabo, n’ibindi bikoresho bagenewe bitandukanye.
Iki kigo cyatangijwe mu (...)

Iki kigo cyatangijwe mu mwaka w’1976, mu bana 519 bakirererwamo, 154 nibo bafite ubumuga bw’ingingo butandukanye, 29 bafite ubwo kutumva, abandi ni bazima.

Uretse kuba baragenewe ibi bikoresho, abaribarizwamo baboneyeho bagaragaza zimwe mu zindi mbogamizi aba bana bafite, zirimo kuba nta kibuga cyo gukiniramo bafite kuko icyo bafite kidakoze neza, kuba ubwisungane mu kwivuza butabafasha kwivuza nk’uko bikwiriye n’ibindi bibazo bimwe na bimwe bafite.

Uwari ahagarariye Banki y’Abaturage y’u Rwanda Habimana Jose, yagize ati: “N’ubwo dushinzwe guteza imbere ubucuruzi bw’amafaranga, twaje kwifatanya namwe muri iki gikorwa tunabagaragariza inkunga y’ibyo twabageneye nk’abana b’u Rwanda”. Yakomeje avuga ko buri mwaka bafata 5% y’amafaranga bungutse ku mwaka, bakayashyira mu bikorwa nk’ibi byo guteza imbere abanyarwanda.

Umudepite uhagarariye Ababana n’ubumuga ariwe Rwaka Pierre Claver, yavuze ko indwara nk’izi ngo ziterwa n’uburangare bwa bamwe mu babyeyi banga kumva inama bagirwa n’abandi, aboneraho ashishikariza ababyeyi kujya baha abana babo inkingo zose zibagenerwa.

Hashyizweho kandi uburyo bwo gufasha aba bana bwitwa “Fasha Gatagara”, aho hifashishwa ubutumwa bugufi bwo muri terefone (message). Wandika ijambo “Fasha Gatagara” muri terefone yawe, ukohereza kuri 3727 ukaba uhaye inkunga ihwanye n’amafaranga 500 abana bamugaye.

Twasoza tubatangariza ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), muri rusange ifite amashami 190, miri yo amanini ni 18 (Branches), amashami mato ni 100 (Sous Branches) na Guichets 72.

Foto:Kwizera E.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza