Ban Ki-moon yaburijemo ibiregwa u Rwanda kuri Congo

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Muri raporo yihariye ku Kanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye , Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon yaburijemo ibirego by’uko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba zirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagize uburemere bitewe na Raporo y’impuguke Loni yari yashyizeho ngo zikurikirane ibibera mu Burasirazuba bwa Congo.
Inkuru y’ikinyamakuru Chicago tribune ivuga ko Ki-moon yongeye kwihanangiriza amahanga ayasaba kudashyigikira imyivumbagatanyo muri Congo. (...)

Muri raporo yihariye ku Kanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye , Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon yaburijemo ibirego by’uko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba zirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagize uburemere bitewe na Raporo y’impuguke Loni yari yashyizeho ngo zikurikirane ibibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Inkuru y’ikinyamakuru Chicago tribune ivuga ko Ki-moon yongeye kwihanangiriza amahanga ayasaba kudashyigikira imyivumbagatanyo muri Congo.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko umushinga w’iyi raporo uhamagarira ibihugu byafashe ibyemezo byo guhagarika inkunga ku Rwanda ubwo raporo y’impuguke za Loni yarushinjaga gufasha umutwe wa M23 urwanyiriza Leta ya Congo mu Burasirazuba bw’iki gihugu guhagarika ibi byemezo mu buryo bwihuse.

Uyu mushinga wa raporo kandi usaba ko ibyemezo byose bimwe mu bihugu by’isi byafatiye ibihugu byavuzweho uruhare mu gushyigikira umutwe wa M23 bigomba guhagarikwa mu buryo bwihuse.

Gusa raporo ya nyuma yashyikirijwe ibihugu 15 bigize Akanama k’Umutekano ka Loni iyi ngingo yo guhagarika ibyemezo byafashwe hagendewe kuri raporo y’impuguke za Loni ntiyagaragayemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza