Ban Ki-Moon yahamagariye Kagame na Kabila gukomeza ibiganiro ku kibazo cya M23

Yanditswe na M. M.
Kuya 12 Nyakanga 2012 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon yahamagaye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo Joseph Kabila, abasaba gukomeza ibiganiro ku kibazo cy’inyeshyamba za M23.
France 24 dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umuvugizi wa Loni Martin Nesirky yatangaje ko Ban Ki-Moon yasobanuriye aba bakuru b’ibihugu byombi ko ahangayikishijwe n’amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zibona ubufasha bwo hanze kandi zifite intwaro zihagije, yongeyeho (...)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon yahamagaye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo Joseph Kabila, abasaba gukomeza ibiganiro ku kibazo cy’inyeshyamba za M23.

France 24 dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umuvugizi wa Loni Martin Nesirky yatangaje ko Ban Ki-Moon yasobanuriye aba bakuru b’ibihugu byombi ko ahangayikishijwe n’amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zibona ubufasha bwo hanze kandi zifite intwaro zihagije, yongeyeho ko azakora ibishobola byose kugira ngo M23 ibuzwe gukomeza gufata ahandi hantu, kandi ihagarike imirwano.

Loni yatangaje ko ubu ingabo za MONUSCO n’iza Congo ziteguye kubuza uyu mutwe wa M23 gufata umujyi wa Goma uri ku mupaka n’u Rwanda.

M23 iyobowe na Col Sultan Makenga, igizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahoze mu mutwe wa CNDP, wavanzwe n’ingabo za Congo(FARDC) nyuma y’amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009. Uyu mutwe uvuga ko wongeye gufata intwaro bitewe n’uko Leta ya Congo itigeze yubahiriza aya masezerano.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, M23 imaze kuva ku barwanyi 1000 igeza ku 2000, ndetse imaze gufata imijyi irimo Bunagana na Rutshuru, ariko abayobozi bawo batangaje ko badateganya gufata Goma, ahubwo ko bifuza imishyikirano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza