IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Bamwe mu Banyakigali bahisemo gusoreza umwaka mu nsengero


Yanditswe kuya 1er-01-2013 - Saa 16:20' na Vénuste Kamanzi

Mu gihe ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza hari Abanyarwanda bahitamo kwishimishana n’imiryango yabo cyangwa abakunzi babo bajya kubyina bishimira impera z’umwaka n’intangiriro z’undi, hari n’abahitamo kujyana imiryango yabo mu nsengero kugira ngo bashime Imana.

By’umwihariko no mu gitaramo cya Orchestre Impala cyaberaga mu kigo cyitiriwe mutagatifu Paul, ubwo sa sita z’ijoro zageraga hatangiye umwaka mushya Abapadiri babiri bo kuri Kiliziya yitiriwe umuryango mutagatifu bari muri iki gitaramo basengeye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ku ya 31 Ukuboza 2012, twageze mu nsengero zitandukanye tubakusanyiriza amafoto agaragaza uko byari bimeze muri zimwe mu nsengero zo mu mujyi wa Kigali.

Abakrisitu ba ADEPR Gakinjiro bari bitabiriye gusoreza umwaka mu rusengero bayiramya
Abakristu bo muri Shaning light Church banyuzagamo bakapfukamira Imana bayishima banayiramye
Ku Nkuru nziza mu mujyi rwa gati naho baramyaga Uwiteka banamushimira kuba yarabarinze
Ku Nkuru nziza
Kuramya no guhimbaza Imana muri OMEGA kwa Rubangura nicyo cyari cyashyizwe imbere
Mari Shining light Church ku Gakinjiro ibyishimo byari byose
Mu gitaramo cya Orchestre Impala naho saa sita zigeze padiri yabasabiye ku Mana, n'ubwo bamwe bari bagasomye bapfukamye bubaha
Muri ADEPR hari hakubise huzuye no hejuru, bose bahimbaza Imana
Muri OMEGA bari bitabiriye gusoreza umwaka mu rusengero ari benshi

Photo/V. Kamanzi

IBITEKEREZO
c'est ca la liberte et la democratie : chaque personne a celebre le nouvel an selon sa volonte. Vive la liberte et la democratie
Musubize3.01.2013 saa 01:13
lunari
Gusoza umwaka abantu bari imbere y'Imana noneho murusengero ntako bisa.Cyokora urusengero rwambere Imana yishimira ni imitima iyikiranukira.Ni ibyigiciro cyinshi naho aho umuntu ahitamo kuwusoreza biterwa n'icyo yahisemo n'urwego agezeho mubyo yemera
Musubize2.01.2013 saa 08:17
kalistev
ubutaha mujye mugera nahandi naho muhatwereke.
Musubize2.01.2013 saa 08:09
jose
Kwiheba bibagezeho. Gusoza umwaka mu nsengero ; ndabisetse !
Musubize2.01.2013 saa 03:48
rwego
haaaaaaaaaaaa mbegabyiza ! gupfukamira Imana ntibigombera murusengero gusa kuko Imana Ibahose , ndahamyako amasengesho yose Abantu bayisenze Imana yarumvise kandi Irudukunda , God is good all the time ,
Musubize2.01.2013 saa 02:42
G . Amooti
Mu gitaramo cya Orchestre Impala ! Inzira z'Imana zirahambaye pe ! Aba bavandimwe nabo mu munezero wabo mu gitaramo, igihe cyarageze bashyira Inzoga zabo bari biguriye hasi, barapfukama basingiza Imana ! Ubu se koko, Imana ntiyakiriye isengesho ryabo koko ? Biranejeje
Musubize1er.01.2013 saa 08:54
Yohana Mutagatifu
Amen ,umugisha mwawuhawe ariko Imana ikwiye icyubahiro abatinyutse bakayipfukamira ndunva aribyiza cyane harimwibanga mubikore kuko niyo yonyine ikwiye gupfukamirwa.
Musubize1er.01.2013 saa 08:46
Akazina

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!