IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Uko Ibuka yakiriye kugirwa abere ku byaha bya Jenoside kwa Mugenzi na Mugiraneza


Yanditswe kuya 4-02-2013 - Saa 12:03' na Emile Nsabimana

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994 Ibuka, buravuga ko butashimishijwe n’icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) cyo kugira abere abagabo babiri bahoze ari abaminisitiri mu Rwanda muri ‘Leta y’Abatabazi’ bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ni nyuma y’uko ICTR mu rugereko rw’ubujurire kuri uyu wa mbere tariki ya kane Gashyantare 2013 rwagize abere Mugenzi Justin wari Minisitiri w’Ubucuruzi na Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w’Imirimo ya Leta mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bakaba bari barakatiwe igifungo cy’imyaka 30 mu rugereko rw’ibanze.

Mu kiganiro na IGIHE, Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, ati "Ntabwo twabyakira neza kumva abantu nka bariya bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside babaye abere." Yakomeje avuga avuga ko bitoroshye ko hari icyakorwa na Ibuka kuri iki cyemezo.

Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko icyemezo cyo kugira abere Mugenzi na Mugiraneza cyafashwe kuri uyu wa mbere, mu rubanza rw’ubujurire bari bajuririyemo igifungo cy’imyaka 30 bari barahawe bavuga ko ari abere.

Ku ya 30 Nzeri 2011 aba bagabo bari bahamijwe ibyaha by’"ubwumvikane mu gukora Jenoside, no gushishikariza abantu gukora Jenoside mu buryo butaziguye".

Urugereko rw’ubujurire mu nteko yari iyobowe n’umucamanza w’Umunyamerika Theodor Meron, ku ya kane Gashyantare 2013 rwabahanaguyeho ibi byaha ruhita rutegeka ko barekurwa bidatinze bakava muri gereza.

Kanda hano usome inkuru ku byaha baregwaga

IBITEKEREZO
Niba Mugenzi ari umwere, ubwo na Mugesera niwe
Musubize5.02.2013 saa 10:06
Nzabandora
Salut. abanyarwanda bagomba kugira umuco wo kubaha ibyemezo by'ubucamanza. kandi bagomba gutandukanya UBUTABERA n'UBUCAMANZA. UBUTABERA buba mw'ijuru naho ubucamanza ni ubwa mwene adamu.
Musubize5.02.2013 saa 05:31
kunyonga
Aha ntawarubara icyakora harimo isomo ku bushinjacyaha bwacu niba ntabimenyetso simusiga tujye twicecekera
Musubize5.02.2013 saa 05:25
GRACE
Erega mu byo urukiko rwa Arusha rwashyiriweho harimo no gukumira abanyaoplitiki ba kera bose ku kugaruka muri politiki. Nyuma rero y'imyaka 10, 15 bazajya babarekura bamaze kuba ibisenzegeri n'ibikangwa bajye gupfira iwabo nta zindi ngufu n'ubushake bagifite byo gukomeza politiki. Nyuma yaba ba politicien ba cyera hazakurikiraho abariho ubu !!
Musubize5.02.2013 saa 03:58
Bandi
Namwe musigaye muburizamo inkuru nk'abandi bose batazi agaciro cy'ibitekerezo !!!! iyi nkuru nubwo ibabaje ariko irimo ibitekerezo bishobora guha abantu amatsiko yo gucumbura ibyihishe inyuma y'ubwo bucamanza. Tureke amarangamutima dukore akazi tugakoranye umwuga n ;ubushishozi. Ntarugera François
Nagira inama IBUKA gushyiraho urukiko rwayo kuko izindi zo mbona batajyana. Erega Imana izi kuri kandi umunsi kwagaragariye bose kuguca inyuma bizarushya. Cyangwa se Ibuka nitegeke abacamanza b'u Rwana bo bzobereye mu guca imanza zabo basimbure bariya byananiye muri TPIR. Hari icyabananira se ? Ibimenyetso simusiga ntimwabibura mwanabikora mu buryo byumvikana neza isi yose ikemera. Ingorane ni uko Imana izi ukuri kose ishobora kurenganura urengana itabagishije inama ! nayo se twavuga ko...
Musubize5.02.2013 saa 03:09
NSABIMANA M
ariko koko ubwo mwese murumva ko Mugenzi Justin ari umwere,ese kuki bahana babandi babaga babwirwa ko nibakora genocide bazatwara amabati ;inka ;amasambu ;n'ibindi,hanyuma ababibabwiraga bagasigara bigaramiye. non Mugenzi si umwere rwose,niba ntahandi bajurira it's ok ubwo nyine nasohoke ariko nawe ubwe arabizi ko atari umwere. Ntitukigize nkana rwose
Musubize5.02.2013 saa 02:22
jiji
That is justice. He is innocent that 's all.
5.02.2013 saa 04:31
manda
Wowe uvuga ibi biragaragara ko nta notion n'imwe ufite mu by'ubutabera. Kuki wumva ko urubanza rwaburanishijwe imyaka ingana kuriya n'abacamanza kabuhariwe mu mategeko rwakatwa nabi. Mugenzi ni umwere ni ko abacamanza babina, FULL STOP. Ushobora gukomeza ukamwishyiramo, ukamwanga, ukamwifuriza nabi, ariko ibi byose nta na kimwe bizahindura ku mikirize y'uru rubanza. Aho kwivunira ubusa rero mwana wa mama nakugira inama yo kwicecekera ugakomeza ukarwana níminsi ku giti cyawe.
5.02.2013 saa 07:55
Bandibandi
Njye narumiwe da !!!
Musubize5.02.2013 saa 01:27
Kanama
ariko uru rukiko ruri serieux nicyo bita ubutabera nyine, gushinjwa icyaha cg gukurikiraho umuntu icyaha niyo yba akekwaho icyo cyaha ntibivuze ko urukiko rugomba gukora ibyo rusabwa n'abashinja. aha rero niho ubonera itandukaniro riri hagati y'ubutabera bwujuje amahame mpuzamahanga na za parapara mujya mwumva. uru rukiko kuri njye ni ikitegererezo nubwo rutinda ariko rwagaragaje ubushobozi bwo gutandukanya umunyacyaha (genocidaire) n'inzirakarengane. kuko hari abo rwahamije icyaha n'abo rwasanze ari abere.
Musubize4.02.2013 saa 23:58
ndolimana
Aliko se mwese muvuga gutyo iyo mugenzi adashinga PL ngo tuyikoreremo kwinjira byali kutugora !!! ahubwo RPF igomba kumuhemba !!
Musubize4.02.2013 saa 23:41
jeyjey
None se abacikacumu sibo bashinjuye mugenzi ??? LUISE MUSHIKIWABO NTIYEMEJE KO MUGENZI YALI INSHUTI YA LANDON MUSAZAWE !! and it's true !!! so ?? so what ?? murukiko rw'Arusha , iyo abacikacumu barenze babili baturutse ikigali bagushinjuye uhita utaha !!!! kandi bamwe baba bamaze kwagira agakiza , abandi GITIFU ABAMEREYE NABI !!!! ABANDI BARAYE BABASENYEYE !!! BYARAHINDUTSE !!
Musubize4.02.2013 saa 12:28
IBYISI
Ubucamanza bubereyeho kugaragaza ukuri. Ese umunsi ukuri kwose kwagaragaye ko ubanza imizinga izavamo imyibano. Reka dutegereze turebe, tujye tureka kwihuta mu magambo n'amaranga mutima.
Musubize4.02.2013 saa 12:06
Kamwenubusa
Ariko mwaretse ubutabera bugakora akazi kabwo ntimuzanemo amarangamutima. Aba bagabo niba ubutabera mpuzamahanga busanga ari abere mwabahaye amahoro ko barenganuwe. Kuki mwashimishwa n'uko barenganywa ? Ese imyaka bamazemo yose bikaba bigaragaye ko barenganaga murumva idahagije koko ku buryo mwakongeraho akandi gashinyaguro ngo si abere. Byose erega bizashira hasigare urukundi n'iyo IBUKA ijye isoma ibyo yanditse yigaye. Byumvuhore yaririmbiye ati "Dore uca imanza none, ejo nawe bakazigucira,.." !
Musubize4.02.2013 saa 09:49
Bandi
iyi nkururu ni dusobanurira neza icyo ibuka yavuze
Musubize4.02.2013 saa 08:02
duke
ICYO MUTAZI NI ABAZUNGU SHA NIMWICECEKERE ICYO MUTAZI NI ABANYAMERIKA AKWEREKA KO MURI KUMWE NYAMARA EJO AKAKUMINURA.NTA ABASENATERI MWABONYE MU MINSI ISHIZE ?AHHHHHHHAAAAAAAA,NIMUCECEKE MWIKWITERANYA.
Musubize4.02.2013 saa 07:19
HARI
Iryo ni itiku rya Ibuka. Ibuka nabwo ari umucamanza cg umushinja cyaha.
Musubize4.02.2013 saa 07:18
Gorry
none se IBUKA yagiye imenya ko ushinjwa wes ihonyabwoko atariko aba yararikoze. mwaretse ubutabera bugakora .None se mbabaze iyo abahutu bose bajya kwitabira ihonyabwoko hari umututsi uba wararokotse ? turakeney reconciliation svp.
Musubize4.02.2013 saa 06:18
mml
Uvuze ukuri cyane, ariko urabe utari ino mu Rwanda ! Naho ubundi uririwe nturaye.
4.02.2013 saa 20:43
arusha
ngewe ngirango mbaze abo bashinzwe ibuka kuberiki mwumvako umuntu wese wayoboraga icyogihe yakoze na jenocide ? kuba mutanyuzwe numwanzuro nukuvugako mubahamya kuyikora byanze bikunze ? ngirango mbabwire yuko nkuko mutarikumwe nabo icyo gihe mutakagobye nokubabara kuko babaye abere. ikindi mujye mwibuka yuko urubanza rukomeye arurwo tuzacirwa nimana kuko ariyo ibina ibiraho amaso yabantu atagera. kandi mujye mwibuka yuko uwabashungura atababuramo inkumbi !!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize4.02.2013 saa 06:15
muki
Ariko rero nawe ujye wibuka ko ibuka ihagarariye inyungu z'abacitse ku icumu, njye ndemeranya nayo, ntaretse kurekera ubucamanza akazi kabwo. Ikindi kandi mugomba kutiyibagiza, ntabwo umuntu aba umwere kubera ko ijana ku ijana atakoze icyaha, ahuwo kubera ko umuburanyi we(ndavuga avocat) yisobanuye neza ugereranyije n'ibimenyetso umushinjacyaha yerekana. Ubwo umushinjacyaha yararushijwe(ibimenyetso by'umushinjacyaha byabaye bito ku bwiregure bw'umu avocat : ni byo bituma umuntu aba umwere
5.02.2013 saa 07:45
MAGUFA NAMBAYE NEZA MPAMBAYIMINSI NYAMURARIKICYANWA
@ Editot, Mwibutse uwo Ahishakiye wa Ibuka ko icyo cyemezo kigira Mugenzi na Mugiraneza abere, ari "ndakuka" ntigishobora kujuririrwa kuko nta bundi bujurire TPIR igira. Nibo bari barajuriye, ubu birarangiye !!!
Musubize4.02.2013 saa 06:04
Sandra
nonese ntibirangiye neza ? aliko mujya mugira n'umutima ubabalira koko, ibaze igihe bamaze muri buriya buzima, aliko ngo mwebwe muhangayikishijwe n'uko abantu baruhutse. Ndabarahiye abanyarwanda benshi bakeneye amasengesho akomeye kuko burya iyo wifuliza mugenzi wawe inabi, nawe ubwawe bigutera gukora nabi kugirango ukomeze umukandamize. Naho aba bagabo baba barakoze icyaha, nimubababalire mubane neza kandi mukundanye, namwe ibyanyu ntawe ubuzi kuko igihe cyanyu kitaragera. Ngo UTUBABALIRE IBYAHA BYACU NKUKO NATWE TUBABALIRA ABABITUGIRIRA, iri ni isengesho tuvuga buri munsi n'ukuli, MBEGAAAAA
5.02.2013 saa 05:56
Umunyarwanda
Icyo IBUKA ivuga babishyizemo nyuma ariko inkuru isohoka bari bibeshye ntibabishyiramo. Erare humanum.
Musubize4.02.2013 saa 05:54
Kagisha
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!