Zimbabwe yashimangiye gucyura Impunzi z’Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 4 Kanama 2017 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatangaje ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, igihugu cye kigiye gucyura impunzi z’Abanyarwa babarirwagayo nk’impunzi.

Mnangagwa usanzwe ari na Minisitiri w’Ubutabera akaba anashinzwe ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko u Rwanda rutuje kandi rufite umutekano ko impunzi z’Abanyarwanda zikwiriye gusubirayo zikajya gufatanya n’abandi mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Yagize ati “Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryatumbwiye kandi ryabwiye n’Isi muri rusange ko amahoro yagarutse mu Rwanda tukaba dusaba impunzi z’Abanyarwanda kugenda zikirebera.”

Yongeyeho ati “ Tuzakora uko dushoboye ku buryo impunzi zisubira iwabo neza bitarenze ku wa 31 Ukuboza 2017”.

Munangagwa yabivuze ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahiriwe kuzirikana impunzi wizihijwe utinze ukaba warabereye mu nkambi y’impunzi ya Chipinge iherereye ku birometero 500 uvuye ku murwa mukuru, Harare.

Abanyarwanda bagera kuri 564 baba mu nkambi ya Tongogara mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi bavugwaho kuba bananyanyagiye mu gihugu hose bakaba bamwe baranamaze kwinjira mu miryango y’abanya-Zimbabwe.

Umuryango w’Abibumbye washyizeho nyirantarengwa yo guhagarika sitati y’ubuhunzi ivuga ko u Rwanda rukereye kwakira impunzi zarwo.

Mu mabwiriza yo guhagarika iyo sitati, ibihugu byo muri Loni bicumbikiye Abanyarwanda bigomba gukurikiza amabwiriza arimo itariki ntarengwa.

The New Times dukesha iyi nkuru, ivuga ko Abanyarwanda baba muri Zimbabwe binangiye gutaha kereka HCR iramutse ibijeje ko hari amahoro ndetse ko nta kibi bazahura nacyo nibahagera.

Ubwo yari mu ruzinduko yakoreye muri iyo nkambi y’impunzi, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo muri icyo gihugu, Prisca Mupfumira, yavuze ko bazubahiriza ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika sitati y’ubuhunzi bagacyura impunzi zose ziri mu gihugu no mu nkengero.

Yagize ati “Ntabwo ari Guverinoma ya Zimbabwe yavuze ngo impunzi z’Abanyarwanda zitahe, ni icyemezo cyafashwe umwaka ushize i Genève mu Busuwisi, gishobora kugera ku Banyarwanda bose aho baba bari.”

Yongeyeho ati “Igitekerezo cyo kuba impunzi ntabwo ari sitati idahinduka. Nanjye nabaye impunzi mu Bwongereza mbere y’ubwigenge n’Umunyamabanga wanjye uhoraho (Ngoni Masoka). Ubwo twabonaga ubwigenge, HCR yagombaga kutuzana muri Zimbabwe kugira ngo tuze tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu. Ntushobora kuba impunzi iteka ryose.”

Yongeyeho ati “Uko tuzashobora kose, bizamenyekana ko iki atari icyemezo cyacu, ni icya Loni ntabwo ari icya Zimbabwe, ku wa 31 Ukuboza, Abanyarwanda bose bagomba gusubira iwabo kereka ababa bafite impamvu zihariye tugomba kurebaho, gusa twe nk’igihugu tugomba kubyubahiriza.”

Abenshi mu banyarwanda bahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guhagarika Sitati y’ubuhunzi bw’Abanyarwanda byatangajwe na HCR ku wa 30 Kamena 2013. Ibyo bikaba bireba abahunze hagati ya 1959 no mu Ukuboza 1998.

Icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi gisaba Abanyarwanda bakiri mu buhunzi gutaha cyangwa bagasaba ibyangombwa byo kuba aho bari ariko batitwa impunzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza