Zimbabwe: Perezida Mnangagwa yatanze nyirantarengwa yo kugaruza umutungo w’igihugu wasahuriwe mu mahanga

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 09:00
Yasuwe :
1 0

Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatanze nyirantarengwa y’amezi atatu ku bantu n’ibigo yo kugaruza umutungo wa leta byasahuye ukajyanwa hanze mu buryo butemewe n’amategeko.

Mnangagwa yavuze ko Guverinoma izajyana mu nkiko abo kiriya gihe kizagera muri Gashyantare bataragaruza uwo mutungo.

Yagize ati “Ibyo bikorwa bibi bigize icyaha gikomeye cy’ubukungu cyakorewe abaturage ba Zimbabwe.”

Ubwo yarahiriraga kuba Perezida wa Zimbabwe, Mnangagwa, yasezeranye ko agiye guhangana na ruswa, guteza imbere ishoramari ry’abanyamahanga no guhanga imirimo kugira ngo yongere kubaka ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Amafaranga menshi n’indi mitungo yasahuriwe hanze y’igihugu mu buryo butemewe n’amategeko na bamwe mu bantu ndetse n’ibigo. Ababikoze bahawe amezi atatu yo kubigarura kugira ngo birinde kuba bakurikiranwa n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kurandura iyi myitwarire mibi yaranze ahahise. Ibikorwa bya ruswa bigomba guhagarara. Aho ibi byabaye, byihutirwa ubutabera bugomba gutangwa.”

BBC yanditse ko Mnangagwa ibi yanabihereye ku mukwabu wakozwe n’igisirikare wakuye ku butegetsi Mugabe ndetse ugasiga uwari Minisitiri w’imari, Ignatius Chombo, atawe muri yombi akekwaho ibyaha bya ruswa.

Kuva mu 2009, Zimbabwe ikoresha idolari rya Amerika nk’ifaranga ry’igihugu nyuma y’uko iryayo ritaye agaciro.

Banki Nkuru y’Igihugu, ivuga ko habayeho magendu y’amadolari ajyanwa mu mabanki yo mu bindi bihugu. Habarurwa nibura miliyari z’amadolari zajyanywe mu mabanki yo hanze ya Zimbabwe.

Byatumye amafaranga abura mu gihugu bityo abacuruza amadolari mu buryo bwa magendu bariyongera kuko nk’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bayakenera ngo barangure ibicuruzwa.

Uyu mwanzuro ufatwa nk’uburyo bwo kuzahura ubukungu bwa Zimbabwe bwazahaye kuva mu 2000, ubwo habaga amavugurura y’ibikingi yatumye abazungu bamburwa ubutaka bari bafite bugahabwa abanya-Zimbabwe batabugiraga.

Mnangagwa yagiye ku butegetsi asimbuye Mugabe wari ubumazeho imyaka 37 wari waramwirukanye ku mwanya wa Visi Perezida nk’umugambi wo guharurira inzira umugore we Grace Mugabe, ngo azamusimbure ku mwanya wa Perezida.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza