00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Zimbabwe bigiye guhurira mu nama yiga ku ishoramari izabera i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Leta ya Zimbabwe igiye kohereza mu Rwanda intumwa zizigira ku iterambere ry’u Rwanda mu ngeri zirimo gukurura ishoramari ndetse zikazasinya amasezerano atandukanye y’imikoranire n’inzego zo mu Rwanda.

Ni itsinda rizagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu nama izaba tariki 27 kugera kuri 30 uku kwezi. Rizaba rigizwe n’abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abakora mu nzego z’abikorera.

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere n’Ishoramari muri Zimbabwe, Douglas Munatsi, yavuze ko urugendoshuri rwabo mu Rwanda rugamije kubongerera ubunararibonye.

Ati “Turi kwigira ku Rwanda. Ntabwo dutewe isoni no kwigira ku Rwanda nubwo ari igihugu gito mu ngeri nyinshi ariko cyagaragaje ko gifite ubushobozi bwo kubaka inzego zikomeye ku rwego mpuzamahanga.”

Byitezwe ko hazasinywa amasezerano hagati y’impande zombi, azibanda ku buryo bwo kunoza imikoranire ndetse no guteza imbere ishoramari ku mpande zombi. Hateganyijwe kandi inama zitandukanye zirimo izizahuza inzego z’abikorera baturutse muri Zimbabwe n’abari mu Rwanda nk’uko The New Times yabitangaje.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, yavuze ko “Iyi nama [hagati y’inzego z’abikorera] izagira uruhare mu kubaka imikoranire ihamye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari. Impande zombi zizaganira ku mahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu.”

Iyi nama yavuzwe bwa mbere mu 2019, aho yagombaga kujya ibera mu bihugu byombi biyakira buri mwaka, gusa haza kubaho imbogamizi y’icyorezo cya Covid-19, yatumye ibikorwa byayo bidindira.

RDB iri mu myiteguro yo kwakira itsinda riturutse muri Zimbabwe ryitabiriye inama yiga ku ishoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .