Zimbabwe: Abaminisitiri babiri bakuwe muri Guverinoma batamaze kabiri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yasimbuje abaminisitiri babiri muri Guverinoma nyuma y’iminsi ibiri gusa ishyizweho.

Guverinoma yari yatangajwe kuwa Kane, benshi bari bayinenze kuba yiganjemo abahoze ari abayobozi ndetse n’ibikomerezwa mu gisirikare, bakavuga ko nta kizahinduka mu miyoborere ya Zimbabwe nubwo Mnangagwa yari yijeje kubaka igihugu gishya.

Minisitiri w’Uburezi n’uw’Umurimo bahise basimbuzwa, kugira ngo hubahirizwe ibyo Itegeko Nshinga riteganya birimo uburinganire nk’uko byashyizwe mu itangazo rya Guverinoma.

BBC yatangaje ko bamwe mu batavuga rumwe na leta bishimiye ikurwaho rya Minisitiri w’Uburezi, Dokora Lazarus ushinjwa kuba nyirabayazana w’isubira inyuma ry’ireme ry’uburezi mu myaka ishize. Dokora yasimbujwe uwari umwunirije, Paul Mavima.

Clever Nyati wari Minisitiri w’umurimo yagizwe umujyanama wa Perezida ku bumwe n’ubwiyunge, asimbuzwa Petronella Kagonye wari Umuyobozi wungirije w’ishyaka ZANU PF.

Icyakora abasirikare bakuru bari bashyizwe muri Guverinoma nta n’umwe wasimbujwe nubwo ari bo bibajijweho cyane.

Umusesenguzi muri Zimbabwe, Trevor Ncube, yavuze ko izo mpinduka zihuse zisobanuye ko Perezida yaba yarumvise ibyifuzo by’abaturage cyangwa akaba yarahubutse ubwo yateguraga abazajya muri Guverinoma.

Perezida Mnangagwa yasimbuje abaminisitiri babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza