Yolanda Mukagasana asanga ubwicanyi bwo muri Myanmar ari ikimwaro ku batuye Isi

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Yolande Mukagasana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ubwicanyi buri gukorerwa abayisilamu b’aba Rohingya muri Myanmar, ari nka Jenoside kandi biteye ikimwaro ku Isi yose.

Mukagasana w’imyaka 65 utuye mu Bubiligi, yabuze umuryango we wose muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo umugabo we n’abana batatu.

Nyuma yo guhungira mu Bubiligi, Mukagasana yanditse igitabo yise ‘Ntabwo ari igihe cyanjye cyo gupfa’ [Not my time to die], avugamo uguhunga kwe, ukwicwa k’umugabo we n’abana batatu agamije gukumira ko ibyabaye byakongera kugira ahandi biba.

Aganira na Reuters i Londrès, Mukagasana yavuze ko ubwicanyi bwabereye muri Myanmar bugatuma abagera ku bihumbi 730 bahungira mu bihugu by’abaturanyi nka Bangladesh mu 2017, bwerekana ko ‘Jenoside ikirimo kuba’.

Ati “Njye ubwanjye nabonye ibimenyesto bya Jenoside mu Rwanda ubwo nari mfite imyaka itanu. Kuko nari umututsi, niswe inzoka n’inyenzi. Ubu mfite imyaka 65 ariko ndacyabona jenoside iba, birambabaza cyane, ni ipfunwe kuri buri wese”.

Mukagasana asanga imvugo ziri gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga muri Myanmar aho bamwe bahimbye aba-Rohingya ngo ni imbwa z’abayisilamu, ibinyamujonjorerwa, abafata abandi ku ngufu, inzoka n’andi; ntaho bitaniye n’ayakoreshwaga mu bitangazamakuru byo mu Rwanda aho abatutsi bahimbwaga inyenzi n’andi mazina yabamburaga ubumuntu n’agaciro.

Mukagasana kandi ababazwa no kuba ku Isi hakiri abantu bacyangana bitewe n’uko badahuje imisusire.

Mu gitabo yise ‘Not My Time To Die’, Mukagasana wari ufite ivuriro i Kigali ubwo Jenoside yabaga mu 1994, yavuzemo uburyo nyuma y’uko indege y’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal irasiwe, Interahamwe ziraye mu batutsi zikica abagabo, abagore n’abana ndetse bamwe bakanatwikwa bumva.

Mukagasana avuga uburyo yashatse kwitanga ngo yicwe ariko abana be batatu barokoke, nyamara bikaza kurangira bose bapfuye.

Yagize ati “Nishyiraga urupfu kugira ngo nkize abana banjye batatu. Ariko nyuma y’ukwezi, nagiye kubasezera aho bashyinguye. Biri mu bintu bishengura umutima wanjye. Mpora nibuka iteka aho nabashyinguye.”

Yolande Mukagasana yakomeje abwira Reuters ko ashimira cyane leta y’u Rwanda ku bw’uruhare igira mu guharanira uburenganzira bw’umugore, akanenga ibihugu by’ibihanganjye n’Umuryango w’Abibumbye ku kudahagarika Jenoside nyamara bahoza ijambo ‘Ntibizongera’ (Never Again) mu mvugo zabo.

Umwanditsi w'ibitabo Yolanda Mukagasana avuga ko ibibera muri Myanmar biteye ikimwaro abatuye Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza