00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatewe inda asabiriza: Ubuzima butangaje bwa Uwamahoro wize kudoda afite ukuboko kumwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Uwamahoro Liliane ni umugore wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyaga, kuva ku myaka itandatu kugeza ku myaka irenga 20 yari atunzwe no gusabiriza ku mihanda bitewe n’uko yamugaye ingingo zirimo n’ukuboko, gusa ubu yarabiretse yihebera umwuga w’ubudozi.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwamahoro yavuze ko yatereranywe n’ababyeyi be akiri muto, bituma yishora mu gusabiriza. Ati “Nkanjye nakuze mu rugo ntacyo bamfasha, banca intege ngo ntacyo nshoboye, bituma nishyiramo ko nshoboye kujya gusabiriza, nabikoze imyaka myinshi cyane irenga 20 kugeza ubwo bananteye inda mbyara abana babiri b’impanga.”

Uwamahoro yavuze ko umwaka ushize haje abagiraneza ba Women for Women bakamushishikariza kwiga umwuga w’ubudozi, abanza kubyanga kuko yumvaga ko ukuboko kumwe afite kutabishobora, ariko aza kwiyemeza kubigerageza kuko yari arambiwe ubuzima abayemo.

Ati “Nahise ntangira kwigana n’abandi, ntangira ndoda gacye ariko nkabona ndabibasha, nakomeje gushyiramo imbaraga kugeza ubwo mbimenye, ubu abaturanyi banjye bose ninjye bagana, imyenda y’ishuri y’abana banjye ninjye wayidoze, ikindi abaturanyi bose basigaye baza kundeba bakampa ibiraka.”

Uyu mugore yavuze ko inzu yubakiwe n’ubuyobozi ateganya kuyivugurura akayigira nziza cyane mu mafaranga akura mu kudoda kuko yabimenye neza cyane.

Yongeyeho ko ibijyanye no gusabiriza yahise abireka ngo kuko n’ubundi akenshi nta cyiza cyabyo ngo kuko rimwe na rimwe nayo wabonye ngo hari ubwo uyamburwa n’abana bo ku mihanda baba bari mu mijyi.

Inama ku basabiriza n’abafite abavandimwe bamugaye ingingo

Uwamahoro yavuze ko kimwe mu bituma abafite ingingo zamugaye bakomeza gusabiriza bituruka ku miryango yabo itabaha agaciro. Yasabye abafite ababo bafite ingingo zamugaye kujya babitaho bakababa hafi kuko hari byinshi bashobora gukora byiza birenze kujya gusabiriza mu mihanda.

Kubijyanye n’abataye icyizere basabiriza mu muhanda, yabagiriye inama yo kubireka bakagana amakoperative cyangwa bagashaka ibyo bakora.

Ati “Ikintu nabwira abantu basabiriza ngo ni uko bamugaye ingingo, nibabireke bamenye ko umuntu akwiriye kurya icyo yakoreye kuko nanjye numvaga najya ndya nsabirije ariko kuva aho nigiye kudoda nkabimenya, sinongeye gusabiriza, namenye ko nakwitunga kandi bigakunda.”

Kuri ubu Uwamahoro na bagenzi be babarizwa mu cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe nyuma yo gufashwa kwiga imashini, bashinze koperative imwe aho bakorera mu Murenge wa Munyaga.

Uwamahoro watewe inda asabiriza, atunzwe n'umwuga w'ubudozi nubwo afite akaboko kamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .