Yatereranywe n’ababyeyi aterwa inda ari umwana, anacuruza mugo bimuviramo gufungwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Kamena 2019 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Mbabazi Yvette, ni umukobwa w’imyaka 17 uvuka mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo. Afungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira gucuruza ikiyobyabwenge cya mugo.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yinjiye mu mwuga wo gucuruza ibiyobyabwenge abitewe n’ubuzima bushaririye yabayemo ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agasigarana na Se gusa.

Ati “Nigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mbana na Papa gusa kuko yari yaratandukanye na mama, nkabona ubuzima mbayemo butari bwiza mpitamo kugenda njya kuba i Remera i Nyabisindu, ari naho nabonaniye n’abantu banshutse bakanshora mu ngeso mbi”.

Uko yacuruje mugo

Mbabazi avuga ko akigera i Nyabisindu yamenyanye n’umuhungu witwa Byiringiro Joseph, bakaba inshuti nyuma akaza kumwereka iki kiyobyabwenge ndetse akanajya amubwira ko kugicuruza bigira amafaranga menshi amusaba ko na we yagicuruza.

Akomeza agira ati “Uwo muhungu w’inshuti yanjye yakomeje kujya abimbwira cyane numva bigira inyungu y’amafaranga menshi, nuko amfasha kubibona nanjye nshora amafaranga ntangira kubicuruza”.

Uyu mwana w’umukobwa afite inda nkuru y’amezi umunani, akaba yarafashwe na polisi n’ubundi afite iyo nda akavuga ko yayitewe n’uwamushoye mu biyobyabwenge

Ati “Uwo muhungu wandangiye ako kazi twakomeje kuba inshuti bigera naho tubana antera inda dukomeza no gufatanya gucuruza ibyo biyobyabwenge. Yaje kumenya ko kuba yanteye inda nkiri muto no kuba ducuruza ibiyobyabwenge bizamugiraho ingaruka ahita atoroka aragenda nsigara njyenyine”.

Uyu mukobwa avuga ko kugira ngo afatwe byagizwemo uruhare n’umwe mu bo yarasanzwe abigurisha wamutanze kuri polisi bakaza kumufata aho yabaga.

Yemeza ko iyo aza kugira abajyanama beza cyane cyane ababyeyi be atari kwishora muri ubwo bucuruzi bwatumye afungwa agakatirwa imyaka 10.

Inama ku rubyiruko

Mbabazi avuga ko kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge nta cyiza kibibamo akagira inama urubyiruko rubikora kubireka.

Ati “Inama nagira abandi bana bari mu kigero cyanjye ni uko batakwishora mu biyobyabwenge ngo babicuruze cyangwa ngo babinywe kuko nanjye iyo ntaza kubicuruza ntabwo mba mfungiye ahangaha.”

Nyuma yo kugera muri gereza y’abana ya Nyagatare agasanga bigishirizamo, Mbabazi yahisemo gusubira inyuma umwaka umwe ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, aho ari gukoresha imbaraga nyinshi ngo azatsinde ibizamini bisoza icyiciro rusange ngo arebe niba yahabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Ubu niga mu mwaka wa kabiri nkigera hano bambwiye ko aricyo kintu cyamfasha cyane kuko iyo utsinze uhabwa imbabazi na Perezida, ubu ndi kwiga nshyizeho umwete kugira ngo nzatsinde ikizamini cya leta mpabwe imbabazi njye kwigira mu rugo.”

Minisitiri w’umuco na siporo Nyirasafari Espérance, yavuze ko byinshi mu byaha bikunda gukorwa n’abana bituruka ku guteshuka ku nshingano kwa bamwe mu babyeyi bigatuma abana birara bakabura ubakurikirana, asaba ababyeyi kudashyira urukuta hagati yabo n’abana babo.

Akomeza agira ati“ Umwana aba ari umwana uko umureze niko akura, iyo utamwitayeho ngo umuhe iby’ibanze umurinde arangirika. Ababyeyi nibo ba mbere barinda umwana niba umwana utamujyanye mu ishuri akazerera agahinduka ikirara ku myaka ye 14 cyangwa 15, ntawundi twabishinja atari umubyeyi.”

Nyirasafari yavuze ko n’abana bananirana bahari ariko akenshi ngo iyo ugiye kureba igituma bananirana bituruka ku babyeyi baba batakoze inshingano zabo neza uko bikwiye.

Muri gereza y’abana ya Nyagatare hafungiwe abagera kuri 415 biganjemo abana bagiye bafatirwa mu byaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu bagenzi babo n’ibindi.

Aba bana bafunganywe n’abagororwa bakuru babafasha mu bijyanye n’uburezi bwo mu mashuri abanza n’icyiciro rusange, hanatangirwa amasomo y’imyuga ariyo gusudira, kubaza, kubaka, kudoda, gukora imisatsi n’indi itandukanye bigiramo ituma basohoka hanze babasha kwihangira imirimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza