Yannick wemerewe impyiko akabura amafaranga yo kuyishyirirwamo arasaba ubufasha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 22 witwa Gisagara Yannick, uvuka mu Karere ka Rwamagana arasaba inkunga abagiraneza kugira ngo abone amafaranga agera kuri miliyoni 19 yamubashisha kujya kwivuza impyiko mu Buhinde.

Uyu musore ufite nyina gusa yabwiye IGIHE ko yarwaye impyiko mu 2016, ubwo yari arangije umwaka wa Mbere wa Kaminuza mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC, riherereye mu Karere ka Kicukiro.

Avuga ko kimwe mu cyamaze imitungo y’iwabo ari ubuvuzi yakorerwaga bwo kuyungurura amaraso kuko yabikoraga Gatatu mu Cyumweru, mu gihe kuyayungurura rimwe bisabaga kuriha agera ku bihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yemeza ko ubu impyiko ze zose zamaze kwangirika ndetse nta n’imitungo bakigira, kuko nyina yagiye ayigurisha kugira ngo avurwe ariko biranga biba iby’ubusa.

Yannick avuga ko aramutse abonye amafaranga yakira kubera ko hari umwana wa mukuru wa nyina wamwemereye impyiko imwe.

Kugeza ubu amaze kubona agera kuri miliyoni zirindwi yagiye ahabwa n’abagiraneza batandukanye, akaba abura izindi 12.

Yagize ati “Bambwiye ko kugira ngo njye mu Buhinde ngo bashyiriremo impyiko imwe binsaba miliyoni 19 ariko maze kubona miliyoni zirindwi.”

Yakomeje asaba abagiraneza gukomeza kumutera inkunga kugira ngo abone uko ajya gushyirirwamo iyo mpyiko yemerewe n’umuvandimwe we.

Ubu uyu musore yabagiwe inda mu Bitaro by’umwami Faisal kubera ko yari yamaze kubyimba cyane ndetse akaba ari kuvomwamo amazi.

Aho uwifuza kumufasha yanyuza inkunga ye

1. Konti no: 4003100557498 (EQUITY BANK) ya Gisagara Yannick

2. Mobile Money: +250783064558 (Mukamudenge Liberatha) cyangwa +250787905025 (Gisagara Yannick)

Gusa mu gihe hari bisobanuro cyangwa andi makuru akenewe kuri Gisagara Yannick wahamagara +250783064558 ikoreshwa na Nyina Mukamudenge Liberatha.

Yannick yemerewe impyiko ariko abura amafaranga yo kujya kuyishyirishamo mu Buhinde
Imashini iyungurura amaraso akoresha gatatu mu cyumweru yasize umuryango we iheruheru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza