00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamaze imyaka 11 yanditswe! Ibyo wamenya kuri ‘Squid Game’ ikomeje guca ibintu kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe kubera filime iri guca ibintu kuri Netflix yo muri Koreya y’Epfo yitwa ‘Squid Game’.

Iyi filime ikunzwe mu bihugu byinshi ku migabane itandukanye yo ku isi yose. Ishingiye ku mugabo w’umushoferi witwa Seong Gi-hun uba waratandukanye n’umugore we.

Uyu mugabo aba afite umwenda munini agasabwa kujya gukina imikino y’abana kugira ngo azabone amafaranga menshi nk’igihembo mu gihe yaba atsinze ndetse akaba yabasha guhita avamo uwo mwenda uba umuhangayikishije.

Ajyanwa ahantu ho mu gace aba atazi, akaza kwisanga ari kumwe na bagenzi be 455 bagomba gukina kandi nabo baba bafite imyenda minini ku buryo buri wese aba agomba kwirwanaho ngo arebe ko yabasha kwishyura. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo.

Abagomba gukina baza kuvumbura ko uzajya atsindwa azajya yicwa akanabura amahirwe yo kwegukana akayabo.

Aha nibwo Gi-hun yiyunga kuri bagenzi be barimo n’inshuti ye yo mu bwana yitwa Sang-woo, bagashaka uko barokoka.

Iyi filime yagiye kuri Netflix ku wa 17 Nzeri 2021.

‘Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari nawe uyiyobora. Yagize igitekerezo cyo kwandika iyi filime ubwo yabanaga n’umubyeyi we na nyirakuru, gusa hari igihe cyageze arekera kuyandika kubera ko yagurishije laptop yakoreshaga.

Netflix yafashe umwanzuro wo gutambutsa iyi filime mu myaka ibiri ishize ndetse yashyizwe mu ndimi zirenga 30 , ubu iri imbere mu gukundwa mu bihugu 90 ku Isi yose, abantu 95 % bayirebye ni abo hanze ya Koreya y’Epfo.

Squid Game yakoze amateka yo kuba filime yo muri Koreya yabashije kuza ku mwanya wa mbere mu kurebwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa, kuva yakwandikwa ntabwo iyi filime ikundwa kuko yanzwe mu myaka 10 na studio zitandukanye.

Hwang Dong-hyuk wakoze iyi filime yabwiye Journal ko COVID-19 iri mu byatumye iyi filime igirirwa icyizere na Netflix. Squid Game ifite uduce icyenda.

Reba agace gato k’iyi filime


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .