Wyler, Umugabo Perezida Kagame yasabiye kuba Umuyobozi w’umwaka mu itumanaho muri Amerika ni muntu ki?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Ukuboza 2017 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yifuza ko Umunyamerika Greg Wyler, rwiyemezamirimo ukomeye mu bijyanye n’itumanaho, yatorwa nk’Umuyobozi w’umwaka wa 2017 mu ruhando rw’ibigo by’itumanaho ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzi ukomeye w’Umunyamerika, William James Adams uzwi nka Will.i.am, nawe yunze mu rya Perezida Kagame, avuga ko gutora Greg ari “uguharanira ko abatuye Isi bose bagerwaho na internet.”

Ni mu matora yo gushakisha Umuyobozi w’Ikigo cy’Ikoranabuhanga w’umwaka wa 2017, mu matora yateguwe n’ikigo FierceWireless, gitanga amakuru arebana na internet nziramugozi umunsi ku wundi. Uwatsinze aramenyekana kuri uyu wa Mbere.

Mu magambo yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yagize ati “Greg Wyler ari guhatana nk’umuntu ukomeye kurusha abandi mu itumanaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yitangiye mu kuziba icyuho mu batagerwaho n’ikoranabuhanga, ndizera ko twese dushobora kumutora. Arabikwiye!”

Ibikorwa bye mu Rwanda bizwi kurusha izina rye

Gregory Thane Wyler w’imyaka 48 ni rwiyemezamirimo ukomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, watangije umushinga OneWeb, uzakora ibyogajuru bizoherezwa mu kirere bisaga 650, ku buryo kugera mu 2022 buri shuri ryose rizaba rifite internet naho mu 2027 ikazaba ikwira mu bantu bose.

Mu 2003 Greg yaje mu Rwanda ahura n’abayobozi bakomeye barimo na Perezida Paul Kagame, agaragaza uburyo ashobora gukora imishinga yafasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Muri iyo mishinga ya Wyler wari ugiye gushora imari bwa mbere muri Afurika, yashyize ku meza irimo gukwiza imigozi ya internet mu gihugu hose, ngo internet ikunde igere mu mashuri yose, inzego za leta n’ingo kandi ku giciro gito. Bivugwa ko n’umushinga wo kubaka umunara w’itumanaho kuri Kalisimbi yari awufitemo uruhare.

Ikigo cya Wyler, Terracom, cyaje guhabwa isoko ryo kugeza internet mu mashuri 300, nyuma bivugwa ko cyanaguze 99% by’imigabane muri Rwandatel, ku giciro cyabarirwaga muri miliyoni $20.

Gusa nticyakomeje kwigarurira itumanaho ryo mu Rwanda bitewe n’uko isoko ryari rihagaze.

Greg ahanganye mu matora n’umuntu ukomeye

Mu itora rigiye gufunikwa kuri iki Cyumweru mbere y’amasha make ngo hatangazwe umuyobozi ugezweho mu bayobora ibigo by’itumanaho muri Amerika, abakomeye nka Mark Zuckerberg wa Facebook, Tim Cook wa Apple, Larry Page wa Alphabet ibyara Google Inc, bavuyemo rugikubita.

Kuri uyu munsi wanyuma, John Legere uyobora T-Mobile itanga ikoranabuhanga rya telefoni ishamikiye kuri Deutsche Telekom na Greg Wyler uyobora OneWeb nibo bahatanye.

Wyler watowe na FierceWireless nk’umuntu ukizamuka w’uyu mwaka, aragarukwaho cyane kubera igitekerezo cye cyo gutanga internet ku basaga miliyari imwe yifashishije ibyogajuru bizoherezwa mu isanzure, bizatanga ingufu zo kubona ibintu ku mbuga (download) zingana na Megabytes 200 ku isegonda (200 Mbps) n’izo kubishyiraho zingana na 50 Mbps.

Muri uwo mwo mushinga yise OneWeb, Weyler amaze gukusanya hafi miliyari $2 zagiye zitangwa n’ibigo nka Qualcomm, Bharti, Coca-Cola, Hughes, Virgin Group na SoftBank yo mu Buyapani.

Mu irushanwa nk’iri umwaka ushize, John Legere, ku munsi wa nyuma yari ahatanye na Larry Page, birangira Legere yegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 92% mu bantu basaga 7000 batoye. Iri tora rikorwa binyuze kuri Polldaddy.com.

Gregory Thane Wyler yari yarashoye imari muri Rwandatel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza