Kwamamaza

Wendy Waeni, umukobwa utangaje wasezeranyijwe gutumirwa na Perezida Kagame

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 20:59' na Rabbi Malo Umucunguzi


Umwana w’umukobwa Wendy Waeni ukomoka muri Kenya amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga afite mu kwiyereka agaragaza uko umubiri we ugororotse, ndetse akaba amaze kugaragara mu minsi mikuru y’abakomeye abikesha impano ye.

Waeni wujuje imyaka 11 muri Kamena uyu mwaka, aheruka kwizezwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye kumutumira mu bihugu byabo, kuri iyi nshuro Perezida Kagame akaba yashimangiye ko ubutumire bwe buri hafi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Waeni yandikiye Perezida Kagame kuri twitter, ati “Ndacyategereje ubutumire bwanjye mu Rwanda nk’uko mwabinsezeranyije Nyakubahwa.”

Perezida Kagame yahise asubiza amwizeza kumugezaho ubutumire mu gihe cya vuba, ati “Ubutumire buzoherezwa vuba. Wagize neza gukomeza kubikurikirana.”

Ni ubutumire benshi bagaragarije Wendy Waeni ko ari ingirakamaro ndetse bamusaba kuzirikana ijambo ryose azabwirwa na Perezida Kagame.

Wendy Waeni ni muntu ki?

Uhereye ku mbwirwaruhame ze cyangwa uburyo aganira kuri televiziyo zikomeye, ntanyuranye n’ibibazo mu biganiro n’abanyamakuru bakomeye bo muri Kenya nka Larry Madowo na Jeff Koinange, byerekana ko ari umuhanga haba mu byo akora cyangwa mu ishuri.

Wendy Waeni yatangiye imikino ngororamubiri afite imyaka ine gusa, ndetse yabashije kwiyereka imbere y’abakuru b’ibihugu banyuranye muri Afurika, ikintu cyamushimishije mu buzima bwe nk’uko abigaragaza haba ku mbuga ze nkoranyambaga, Facebook, Twitter cyangwa Instagram.

Inzozi ze zakabijwe ubwo yahurana n’abaperezida barimo Paul Kagame ubwo yitabiraga umunsi w’Ubwigenge bwa Kenya “Jamhuri Day”, kuwa 12 Ukuboza mu 2014, ibirori byahereye muri Nyayo Stadium bigakomereza mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Wendy yahuye na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida John Mahama wa Ghana, Perezida Museveni wa Uganda, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza uheruka kwegura.

Uretse inzozi yakabirije muri Afurika, uyu mukobwa yazengurutse Aziya n’u Burayi yerekana impano ye, ahagararira Kenya mu imurika mpuzamahanga ry’impano, World Talent Expo, mu bihugu nka Taiwan n’u Bushinwa.

Mu kiganiro kigaragara ku rubuga salmaibra.co.ke, kuwa 22 Nyakanga 2015, Wendy Waeni abazwa ibintu bitangaje yaba amaze guhura nabyo mu rugendo rwe nk’umukobwa ukora imikino ngororamubiri.

Ati “Gutumirwa mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu na Nyakubahwa Perezida Uhuru Kenyatta kuri Jamhuri Day. Kugaragaza impano yanjye mu mamurika mpuzamahanga y’impano muri Taiwan n’u Bushinwa. Guhabwa ubutumire na Perezida Paul Kagame, ubundi bwa John Mahama wa Ghana na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron.”

Wendy avuga ko ubutumire bwa Perezida Kagame abutegerezanyije amatsiko menshi, ngo ahite afata urugendo rumuvana Nairobi akerekeza i Kigali.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko akunda gukoresha impano ye, akagira inzozi zo kuzaba umupilote w’indege, agasaba guverinoma za Afurika guteza imbere abafite impano nk’iye, nk’umurimo ushobora gufasha benshi mu bakiri bato.

Wendy Waeni mu myitozo ngororamubiri
Waeni hagati ya Visi Perezida wa Kenya William Ruto n'umuhanzi Jaguar
Perezida Kagame na Wendy Waeni
Wendy na Visi Perezida wa Kenya William Ruto bafata selfie
Waeni na Perezida John Mahama wa Ghana
Waeni n'umunyamakuru ukomeye, Jeff Koinange wo muri Kenya

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved