Weasel na Sandra Teta baba basigaye babana mu nzu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kamena 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Ntabwo bikiri ibanga Teta Sandra na Weasel wo muri Good Lyfe bari mu munyenga w’urukundo ndetse hari amakuru avuga ko aba bombi basigaye babana mu nzu imwe.

Urukundo rwa Weasel na Sandra Teta rugeze aharyoshye rwatangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri Gashyantare uyu mwaka ubwo hasokaga inkuru zivuga ko Teta yaba atwitiye Weasel.

Ubu ikinyamakuru BigEye cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko uretse kuba urukundo rw’aba bombi rwamaze gusagamba banasigaye baba mu nzu imwe, ndetse Weasel akaba agiye gushyira hanze indirimbo yahimbye kubera Teta Sandra.

Kuva byatangira kwandikwa ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe, Teta Sandra yahise atangira kwerekana amarangamutima yihariye kuri Weasel.

Mu butumwa Sandra ashyira kuri Instagram bwinshi ntabwo ahwema kuvuga imyato Weasel.

Ubwo aheruka gushyira hanze bwo yahariranye n’umufana wamubwiye ko Weasel ashobora kuba atamukunda.

Byari mu butumwa uyu mukobwa yashyize hanze ku wa 20 Kamena 2019 bwari buherekejwe n’ifoto imugaragaza ari kumwe na Weasel bambaye amasaha asa yarangiza akavuga ko ari ‘Impanga’.

Umufana umwe yagaragaje amakenga atewe no kuba Teta Sandra ariwe ukunze gushyira amafoto ye na Weasel ku mbuga nkoranyambaga mu gihe Weasel we atabikora, avuga ko Weasel yaba adakunda Teta Sandra kuko atajya abikora.
Sandra mu gusubiza uyu mufana yagize ati “Ziriya ni imbuga nkoranyambaga ze, afite uburenganzira bwo gushyiraho ifoto yanjye cyangwa ntabikore, nanjye izi ni izanjye mfite uburenganzira bwo gushyiraho ifoto ze uko mbishaka.”

Teta uherutse kwimurira ibikorwa bye muri Uganda, si mushya mu nkuru z’urukundo kuko yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active.

Mbere yakundanaga na Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid, ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda.

Teta Sandra na Weasel bamaze igihe kinini bakundana ndetse ubu bivugwa ko babana mu nzu
Urukundo rwa Teta Sandra na Weasel rumaze gufata indi ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza