WDA yihanangirije ababuza abanyeshuri badatsinda neza gukora ibizamini bya leta

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Ugushyingo 2018 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ibigo n’abandi babuza abanyeshuri badatsinda neza mu ishuri gukora ibizamini bya leta, bihanangirijwe bibutswa ko baba babangamiye uburenganzira bw’abana.

Byavugiwe mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), abayobozi b’Ibigo by’amashuri y’ubumenyingiro 187 n’abahagarariye uburezi mu turere, kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko imyiteguro y’Ibizamini bya Leta yifashe, WDA yavuze ko nta muyobozi w’ikigo cyangwa umwarimu ukwiye kubuza umunyeshuri wize neza cyangwa uwigenga gukora ibizamini bya Leta, kuko ari uburenganzira bwabo.

Ivuga ko hari abayobozi b’Ibigo by’Ubumenyingiro bajya babuza abanyeshuri gukora ibizamini bya Leta kuko batishyuye amafaranga y’ishuri cyangwa se kubera ko badatsinda neza kugira ngo badazasebya ibigo bayobora.

Ushinzwe ibizamini muri WDA, Habiyambere Ildephonse, avuga ko bifuza ko buri munyeshuri wese wiyandikishije yahabwa amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta.

Yagize ati “Hari abayobozi b’amashuri batari abanyamwuga kuko hari abategera abana ku kizamini kugira ngo babake amafaranga y’ishuri, ugasanga umwana abujijwe gukora ikizamini kuko atishyuye, hari n’ababa bashaka kugaragaza ko batsindishije cyane bakabuza umwana amahirwe ngo ni umuswa.”

Yongeyeho ko bifuza ko umwana wese wiyandikishije yaba n’uri mu bakandida bigenga, yahabwa mahirwe yo gukora ikizamini kubera ko ikizamini cya Leta ari icy’igihugu atari icy’ishuri.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubumenyingiro rya Lycée de Muhura ryo mu Karere ka Gatsibo, Phebronie Kamana, na we yemeza ko nta munyeshuri wagakwiye kubuzwa amahirwe yo gukora ibizamini kuko ari umuswa.

Yagize ati “Mbona bidakwiye kuko tuba dufite gahunda yose ya Minisiteri twahawe mbere ku buryo umwana yagakwiye kwishyuzwa mbere y’uko umunsi w’ibizamini ugera cyane ko iyo babujijwe ayo mahirwe bitabagiraho ingaruka bonyine ahubwo zigera ku no babyeyi ndetse no ku bigo bigamo.”

Umuyobozi wa WDA, Gasana Jérôme, yavuze ko umuyobozi uzagaragara yabujije umwana gukora ikizamini cya Leta azabihanirwa.

Yagize ati “Kubuza umwana gukora ikizamini ni amakosa, kuko aba amaze imyaka itandatu yitegura, n’umwana ufite ikibazo cyihariye bamutubwira mbere kuko uwo tuzafata yabujeje umunyeshuri gukora ikizamini azabihanirwa.”

BIteganyijwe ko ibizamini bya Leta bizatangira ku wa 20 Ugushyingo birangire ku tariki 30 aho abagera ku 21 874 ari bo bazakora ibijyanye n’ubumenyingiro.

Abitabiriye iyi nama basuzumiye hamwe aho imyiteguro y'ibizamini bya leta igeze
Phebronie Kamana uyobora Lycée de Muhura yavuze ko ari uburenganzira bw'abanyeshuri gukora ibizamini bya leta
Ushinzwe ibizamini muri WDA, Habiyambere Ildephonse, avuga ko bifuza ko buri munyeshuri wese wiyandikishije yahabwa amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta
Umuyobozi wa WDA, Gasana Jérôme, yavuze ko umuyobozi uzagaragara yabujije umwana gukora ikizamini cya Leta azabihanirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza