WDA izakoresha miliyari 1.8Frw mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, WDA, cyatangaje ko kizakoresha ingengo y’imari ya miliyari 1.8Frw mu myiteguro n’imigendekere myiza y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, biteganyijwe gutangira muri uku kwezi.

Ibizamini bya leta mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bizakorwa mu byiciro bibiri; ibizamini ngiro bikorwe ku wa 19 -28 Nzeri 2018, ibyanditse bibe ku wa 20-30 Ugushyingo 2018.

Abazakora ibizamini bya WDA uyu mwaka ni 21.788 naho abakandida bigenga ni 1324.

Uyu mubare ariko wagabanyutse kuko abakoze ibizamini nk’ibi mu mwaka ushize wa 2017 bari 22 302, mu gihe mu 2016 bari 24 074.

Mu nama itegura ibizamini bisoza uyu mwaka w’amashuri yahuje abashinzwe uburezi mu turere n’abayobozi b’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, hasinywe amasezerano hagati ya WDA n’ibigo bizakorerwaho ibizamini, bihabwa amafaranga azabifasha.

Umukozi wa WDA ushinzwe ibipimo ngenderwaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Habimana Theodore yabwiye IGIHE ko amafaranga azakoreshwa yose hamwe ari miliyari 1.8Frw.

Akoreshwa mu kugura ibikoresho nk’abiga ubwubatsi bagura amatafari, abiga ubuvuzi bw’amatungo bakagura amatungo bazakoreraho ibizami n’indi myuga, ndetse hagatangwa agahimbazamusyi ku bagize uruhare mu gutegura no gukora ibi bizamini.

Habimana yagize ati “Ibyo bigo rero hari amafaranga bigenerwa kugirango bikoreshe ibizamini, n’agahimbazamusyi.”

Ndahiriwe Ezechiel uyobora ishuri rya College Apape ryo mu karere ka Kicukiko, yavuze ko imyiteguro irimbanyije ku ishuri ayobora ndetse barakomeza kuganiriza abanyeshuri ku mabwiriza agenga ibizamini.

Yakomeje avuga ko iyo ibizamini birangiye ibigo bisabwa gukora raporo igaragaza uko aya mafaranga yakoreshejwe.

Abakopeza abanyeshuri bihanangirijwe

Mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka ushize hari abanyeshuri 17 bo mu mu Karere ka Nyagatare n’abandi 10 bo mu Karere ka Karongi bagaragayeho gukopera.

Mu gukosora byagaragaye ko bafashijwe cyangwa bakoroherezwa gukoperana, bituma amanota yabo adatangazwa ahubwo bategekwa gusubiramo ibizamini ndetse n’abarimu babafashije barakurikiranwa.

Muri iyi nama WDA yongeye kwibutsa abayobozi ko bakwiye kumenyesha abarimu n’abanyeshuri ko uzafatirwa mu cyuho akopera azahanwa by’intangarugero.

Habimana yakomeje agira ati “Ari wa munyeshuri abigiriramo igihombo, amanota ye ntabwo atangazwa ndetse ari n’uwamufashije gukopera agakurikiranwa agafatirwa ibihano.”

Ni ku nshuro ya munani abanyeshuri barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bagiye gukora ibizamini mu mashami arimo ibijyanye n’amashanayarazi, ubuhinzi, ubworozi, amashyamba, gushushanya (Graphic Design), ububumbyi no gukora amashusho, ubwubatsi, ibaruramari, mudasobwa n’ubukerarugendo.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama yo kurebera hamwe aho imyiteguro y'ibizamini bya leta muri WDA igeze
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo
Umukozi wa WDA ushinzwe ibipimo ngenderwaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Habimana Theodore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza