00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WASAC yitabaje u Buyapani ku kibazo cy’amazi apfa ubusa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, kigiye gutangiza gahunda y’imyaka itanu yo gukoresha uburyo budasanzwe mu gucunga amazi buzwi nka ‘Kaizen’ busanzwe bukoreshwa n’u Buyapani mu gukoresha neza amazi hirindwa ko hari ayameneka agapfa ubusa.

Ibi bizakorwa muri gahunda y’imyaka itanu WASAC izafashwamo n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga [JICA], umushinga ugakorerwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Impande zombi kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye muri uyu mushinga aho u Buyapani buzafasha u Rwanda mu kuruha abahanga mu bijyanye no gucunga amazi no kuyageza ku bagenerwabikorwa.

U Buyapani nk’igihugu cyateye imbere mu buryo bwihuse nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, gifite inzego ziyubatse by’umwihariko urushinzwe gucunga amazi no kuyageza ku baturage hatabayeho amazi menshi apfa ubusa.

Ubusanzwe Kaizen, bisobanuye ‘impinduka ziganisha aheza’, bukaba ari uburyo bwazanywe n’u Buyapani mu gucuruza amazi nk’uko byasobanuwe n’uhagarariye JICA mu Rwanda,Nagase Tomonori.

Yakomeje agira ati “Ni uburyo bwo kureba ngo niba ushobora gutunganya 1000m³ z’amazi, byagutwaye amafaranga angana gute? Ese wowe uravanamo angana gute? Ni ubwo buryo tugiye kwigisha WASAC kandi ngira ngo biratangira vuba ndetse hari inyungu nyinshi u Rwanda ruzungukiramo.”

Biteganyijwe ko binyuze mu masezerano y’impande zombi, JICA izaha WASAC miliyari 6 Frw ariko hakiyongeraho ubundi bufasha mu bijyanye no kwigisha abakozi ba WASAC uko bashobora gucunga neza amazi.

Hari bamwe batangiye kujya kubyiga mu Buyapani mu gihe itsinda rizoherezwa n’u Buyapani naryo rizajya riza mu Rwanda gufasha abo bavuye kwigayo n’abandi bakozi.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuhumuza Gisèle yavuze ko ubu bufatanye na JICA buzafasha mu kugera ku ntego zo kugeza amazi meza ku banyarwanda.

Ati “Ni ikintu twatekereje tumaze kubona ibyo dushaka kugeraho mu 2024 ndetse no mu cyerekezo 2050. Twamaze gukora inyigo y’igihe kirekire tubona amazi tuzaba dukeneye mu 2050 azikuba inshuro zirenga 10, ibintu tudashobora kugeraho mu gihe twaba tudafite uburyo bwo gucunga amazi no kuyakoresha neza.”

Umuhumuza avuga ko kugeza ubu amazi atakara akiri menshi kuko nk’umwaka ushize yari ku kigero cya 41% mu gihe intego bifuza kugeraho ari uko mu 2024, amazi atakara cyangwa apfa ubusa azaba ageze kuri 21%.

Yakomeje agira ati “Hamwe n’ubu bufatanye twizeye ko tuzabigeraho kuko turateganya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo gusana impombo zitwara amazi, ikindi ni ukugira ngo tugabanye ibihombo duterwa na za mubazi ziba zitagikora neza. Ikindi ni ukunoza imikorere yacu, ibikoresho twashatse, ibyo abafatabuguzi bakoresha ese bifite ubuziranenge? N’ibindi byinshi.”

“Ariko ikindi murabizi ko amazi dukoresha akenshi tuyijyana ku misozi, burya ziriya mbaraga dukoresha tuba tugomba kumenya imicungire yazo, iyo rero utabikoze neza, igakubitana na ya miyoboro idaheruka gusanwa, iraturika.”

Muri gahunda y’Igihugu y’imyaka irindwi yo kwihutisha Iterambere (NST1) ya 2017-2024, u Rwanda rwiyemeje ko mu myaka irindwi abaturage bose, ibigo nderabuzima, amashuri na sosiyete z’ubucuruzi zizagerwaho na serivise z’amazi n’isukura ku 100%.

Ubuyobozi bwa WASAC butangaza ko kuri ubu igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kigaragaza ko mu 2050 uzaba ukoresha nibura 1.070.000 m³ ku munsi.

Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .