WASAC yatangiye kwishyura abagizweho ingaruka n’amakosa yakozwe ku nyemezabwishyu z’amazi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyemeye gusubiza amafaranga abaturage bagizweho ingaruka n’amakosa yakozwe n’abakozi bacyo bagiye batanga inyemezabwishyu zinyuranye n’amazi yakoreshejwe.

Iki kibazo cyatangiye kugaragazwa n’abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nyuma y’uko muri Gashyantare 2019 WASAC na RURA bashyizeho ibiciro bishya by’amazi.

Ibyo biciro biteganya ko amazi yishyurwa mu byiciro bitatu birimo icy’abantu bakoresha litiro 5000 ku kwezi, ni ukuvuga amajerekani 250 ya litiro 20 ku kwezi. Ikiguzi bishyura ni 3000 Frw.

Icyiciro cya kabiri ni icy’abakoresha litiro 5000 na 20 000 (amajerekani 1000), usanga ari amajerekani 33 ku munsi; bishyura 720 Frw kuri litiro 1000. Icya gatatu ni icy’abakoresha litiro hagati ya 20 000 na 50 000, bishyura amafaranga 845, agera kuri 16.9 Frw ku ijerekani.

Kuva ibi biciro byatangira kubahirizwa, abaturage bo mu bice bitandukanye by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bakunze kugaragaza ko amafaranga bacibwa adahuye n’amazi baba bakoresheje bityo basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse kugira ngo bamenye niba nta kibyihishe inyuma.

Abaganiriye na RBA bavuze ko bagizweho ingaruka zikomeye kuko bagiye bahabwa inyemezabwishyu ziriho amafaranga atandukanye n’amazi bakoresheje basaba gusubizwa amafaranga bishyuye adahwanye n’amazi bakoresheje.

Umwe muri aba baturage utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Niba nabashaka kwishyura 4500 Frw, bikabije kwa kundi uvuga ngo umukozi yayasesaguye bikaba 6000Frw. Njye natangajwe n’uko mu mezi abiri, ukwezi kwa mbere ntabwo nakwishyuye baje kumbarira ukwezi kwa kabiri banzanira inyemezabwishyu y’ibihumbi 28 Frw.”

Undi yagize ati “Niba warishyuraga ibihumbi bitanu bakuba kabiri.”

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa 25 Kamena 2019, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (Mininfra), Amb. Gatete Claver yavuze ko ‘ibiciro bimaze kuvugururwa, hagaragaye ko mu baturage nta mwuka mwiza uhari, bituma Guverinoma yohereza abagenzuzi bayo gusuzuma ikibyihishe inyuma kuko yabonaga ari ibiciro bihanitse.’

Yabwiye Abadepite ko Mininfra yakoze igenzura rigamije kumenya impamvu abanyarwanda batanyuzwe n’ibiciro by’amazi byashyizweho, igasanga zishingiye ku makosa ya WASAC n’abakozi bayo asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kubakoraho iperereza.

Icyo gihe yagize ati “Abagenzuzi bacu bagiye mu ikoranabuhanga (system) ryose rya Wasac, twe niho twamenyeye amakosa yari ahari, mu by’ukuri yari afite ingaruka zitari nziza kuri twese namwe muri hano.”

Yavuze ko hari abakozi ba Wasac bakorana nabi mu bijyanye no kwishyuza abafatabuguzi bayo, bigatuma ikiguzi cy’amazi bakoresheje kizamuka.

Ati “Hari aho wasangaga urugero utarishyura amazi ukamara nk’amezi ane, yose bakayateranya icyo kiguzi, bakagushyira muri cya cyiciro cyo hejuru gihenze. Ibyo rero bigatuma kubera imikorere yacu bikugiraho ingaruka.”

Yakomeje agira ati “Ugasanga hari n’abandi batishyuza bakamara igihe kirekire, ugasanga n’abandi wenda bavangaga ibiciro bishya n’ibya kera. Ibyo byose rero baje kubigaragaza mu buryo burambuye nibwo twaje kubona ko hari ikibazo kigaragara.”

WASAC yemera kwishyura abagizweho ingaruka

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri WASAC, James Mwijukye, yavuze ko abahuye n’iki kibazo bose bamaze guhamagarwa ku buryo abarengeje amafaranga bose iyo bari guhabwa inyemezabwishyu ku mazi bakoresha baragabanyirizwa bitewe n’umubare w’amafaranga bakoresheje bishyura.

Kugeza ubu WASAC ifite abafatabuguzi basaga ibihumbi 215. Iki kigo gisaba umuntu wese ubonye inyemezabwishyu iriho igiciro kidasanzwe ko yabibamenyesha kugira ngo ahabwe ubufasha.

Mwijukye yavuze ko hari abantu bagera ku 1400 bari bafite ikibazo cyo guhabwa inyemezabwishyu zihanitse zari zihabanye n’ibiteganywa n’ibiciro biheruka kwemezwa.

Hari kandi n’abandi bagera ku 10,000 badafite ikibazo bari bafite ikibazo cy’ibiciro ku nyemezabwishyu zarangiye ku biciro byariho mbere ya Gashyantare.

Ati “Abasangaga barishyuye menshi, kunyemezabwishyu zijyanye n’ibiciro bya mbere kuri ubu uko system iteye iyikuriraho.”

Imibare yagaragajwe mu bushakashatsi bwa Kane ku mibereho y’ingo mu 2014, ivuga ko abanyarwanda bafite amazi muri metero 500 mu byaro na metero 200 mu mijyi ari 84.8%.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024, abaturarwanada bose bazaba bafite amazi meza, aho yiyemeje kongera ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi akava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Abaturage bagizweho ingaruka n'ibiciro bya WASAC batangiye gusubizwa amafaranga arenga ku yo bishyuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza