WASAC mu nzira zo kugenzura imiyoboro y’amazi i Kigali yifashishije ikoranabuhanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Kanama 2018 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu kizaba cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzagifasha kugenzura imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo buryo buzafasha WASAC kumenya amakuru y’aho amatiyo n’ibindi bikorwa remezo by’amazi byangiritse, yihutire kubikemura.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, ku wa Gatanu ubwo yatemberenaga n’abanyamakuru ku ruganda rutunganya amazi meza rwa Nzove, yavuze ko bafite imishinga ya miliyoni 160 z’amadolari (miliyari zisaga 138 Frw) igamije kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya n’inganda nshya bizatuma ibura ry’amazi rya hato na hato mu mijyi y’u Rwanda biba amateka.

Iyi mishinga izatangira mu Ukwakira uyu mwaka, byitezwe ko izasozwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere.

Nyuma yo kubaka no gusana imiyoboro mishya, nibwo iryo koranabuhanga rizatangira gukoreshwa ku buryo ahantu itiyo yatobotse bahita bahamenya.

Yagize ati “Imiyoboro ihuza Umujyi wa Kigali tugiye kubaka izaba ifite ikoranabuhanga aho tuzajya tugenzurira ingano y’amazi mu bigega ndetse n’umuvuduko w’amazi mu miyoboro, ku buryo aho ubona umuvuduko wazamutse cyangwa wamanutse ari ikimenyetso cy’uko hari ikibazo cyangwa hari ikintu cyahindutse, umutekinisiye wacu ahite ajya kureba icyabaye.”

Ubu buryo nibwo bwifashisha mu kugenzura imikorere y’imashini mu ruganda rw’amazi rwa Nzove. Hari icyumba kirimo mudasobwa zigenzura uko buri mashini muri urwo ruganda ikora, umuvuduko w’amazi, ingano y’ibyondo biri mu mazi n’ibindi ku buryo ahari ikibazo mudasobwa ibyerekena bakajya kugikurikirana hakiri kare.

Muzora yavuze ko gukurikirana imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali byabagoraga, hakaba ubwo itiyo y’amazi itobotse hagashira iminsi itatu batarayisana kandi amazi ari kumeneka.

Yagize ati “Amakuru azajya amenyekana byihuse kurusha uko twayamenyaga no gusana byihute. Gahunda ni uko dukoresha igihe gito umuntu niba abuze amazi ntayabure igihe kinini.”

Umujyi wa Kigali ugaburirwa n’inganda z’amazi eshatu zirimo urwa Nzove rutanga metero kibe ibihumbi 80 ku munsi, urwa Kimisagara rutanga metero kibe ibihumbi 25 n’urwa Karenge rutanga metero kibe ibihumbi 15 ariko rukohereza muri Kigali ibihumbi 12 , ibihumbi bitatu bisigaye bigakoreshwa muri Rwamagana.

Kigali kuri ubu ikeneye metero kibe ibihumbi 130. Nubwo ayo inganda zitunganya aruta ayo, ntabwo agera ku baturage kubera imiyoboro ishaje n’ibindi bikorwa remezo by’amazi bidahagije.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, yavuze ko mu myaka itatu muri Kigali nta bibazo by'isaranganya ry'amazi bizaba bihari
Ahasukurirwa amazi mbere yo koherezwa mu baturage
Buri mashini iri mu ruganda rwa Nzove hari ikoranabuhanga ryerekana uburyo iri gukora
Hari uburyo bw'ikoranabuhanga bwo gukurikirana imikorere y'imashini z'uruganda rwa Nzove ku buryo ahagize ikibazo hahita hagaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza