Vuningoma agiye kongera urusenda atunganya kugeza kuri 80% abikesha BDF

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 Ukwakira 2018 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo Green Treasure gitunganya urusenda kirateganya kongera ingano y’urwakorwaga kugera kuri 80%, nyuma yo gufashwa n’Ikigega gitanga ingwate, BDF, kubona imashini zigezweho.

Green Treasure n’ikigo gitunganya urusenda rwitwa ‘Primo Chili’ cyatangijwe na Vuningoma Petit, rwiyemezamirimo ukiri muto wize amasomo afitanye isano n’ibiribwa (Food Science).

Mu kiganiro na IGIHE, Vuningoma yavuze ko mu 2015 aribwo yagize igitekerezo cyo gutunganya urusenda, nyuma yo kubona uburyo hari igihe ruba rwinshi ku isoko rukangirika.

Ati “Hari igihe urusenda ruba rwinshi ikindi gihe ugasanga rwabuze. Nagiye mu isoko Nyabugogo nsanga rwinshi rwaratangiye guhumura nabi, nahise mbibonamo amahirwe ndavuga nti birashoboka kurutunganya rukabikwa igihe kirekire”.

Nyuma y’ubushakashatsi bugamije kureba uko rwabikwa ntirwangirike, umwaka ushize yatangiye gutunganya urusenda yifashishije amaboko n’imashini irusya.

Primo Chili igizwe n’urusenda, tangawizi, tungurusumu, amavuta y’ibihwagari n’ibindi yaje gukundwa n’abantu benshi, biba ngombwa ko Vuningoma yegera BDF kugirango imufashe kubona imashini zigezweho abashe gutunganya uruhagije isoko.

Vuningoma ati “Nashyiriye BDF umushinga wanjye, insaba kuwunononsora ndetse ibimfashamo. Nyuma y’iminsi itatu gusa maze guha BDF ibyo insaba byose, amafaranga nari nkeneye yahise agera kuri konti maze ntuma imashini hanze.”

Urusenda Green treasury itunganya ruziyongera kugera kuri 80%

Vuningoma avuga ko muri uyu mwaka aribwo yakoranye na BDF. Imashini zigezweho yatumye kandi ziri hafi kumugeraho akaba azitezeho gutuma urusenda Green treasury itunganya rwiyongera ku kigero cya 80%.

Ati “Ubundi twatunganyaga ibiro 200 mu cyumweru, ariko imashini nizimara kutugeraho tuzajya dutunganya ibiro 1000. Tuzahita tugira ubushobozi bwo gukora rwinshi ku buryo turugeza ku masoko menshi ashoboka”.

Uretse guhaza isoko kandi, ibi bizatuma bongera abakozi kuko n’urusenda bazakenera gutunganya ruzajya ruba ari rwinshi.

Imashini Green Treasure ikorera mu murenge wa Kimisaga mu karere ka Nyarugenge yaguze zifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amanyarwanda, arimo 40% BDF yabahaye nk’inkunga mu gihe andi ari inguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 12%.

Uretse ubu bufasha yahawe na BDF, urusenda ‘Primo Chili’ rwa Green Treasure ruherutse guhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge (S-Mark) gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB).

Uru rusenda kandi rwanegukanye igihembo cya miliyoni 4.3Frw mu marushanwa ku dushya tugamije gutuma hatagira umusaruro ukomoka ku buhinzi upfa ubusa.

Igihe imashini baguze babifashijwemo na BDF zizaba zabagezeho bazatangira gutunganya ibiro 1000 mu cyumweru
Kubera kutagira ibikoresho bihagije Vuningoma avuga ko bakora urwo bahita bagurisha, ikibazo biteze ko kizakemurwa no kubona imashini zigezweho
Vuningoma avuga ko bakomeza gukora ubushakashatsi mu rwego rwo kureba niba bashobora kongera igihe rumara
Vuningoma Petit warangije ibijyanye n'ibiribwa muri Kaminuza yahisemo gukora urusenda yirinda ko mu gihe cy'umwero rukomeza kwangirika
Ibitanda bikoreshwa mu gutotora urusenda mbere yo kurwoza no gutangira kurutanganya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza