Volkswagen yasobanuye impamvu abagenda n’imodoka zayo bishyura amafaranga atandukanye ku rugendo rumwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Kanama 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Ikigo gifasha abantu gukora ingendo mu modoka za Volkswagen mu Rwanda, VW Mobility Solutions, cyatangaje ko ibiciro byacyo bijyanye n’amabwiriza y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, nyuma y’uko hari abagaragaza ko hashobora kuba harimo ibibazo kubera ihindagurika ry’amafaranga umuntu yishyura ku ntera imwe.

Ku wa 1 Werurwe 2019 nibwo ‘application’ ya ‘Move Ride’ yatangiye gukoreshwa ku mugaragararo nyuma y’amezi agera kuri atanu igeragezwa, aho umugenzi yishyura amafaranga bitewe n’ubwoko bw’imodoka ya VW yakoresheje, ibilometero yagenze n’igihe byafashe.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, VW Mobility Solutions, yavuze ko ibiciro ikoresha byemewe na RURA kandi biri ku rwego mpuzamahanga.

Iti "Igihe gihindagurika bitewe n’imiterere y’urugendo ku buryo bishobora gutuma habaho itandukaniro rito ku giciro kandi intera yagenzwe ari imwe. Ubu ni uburyo bukoreshwa mu gutega taxi hirya no hino ku Isi. Move Ride iracyari nshya ku isoko ryacu bityo twumva ko bizafata igihe kugira ngo abakiliya bacu bose bamenyere ubu buryo bwo kugena ibiciro."

Gahunda ya Move igitangira, abagenzi bishyuraga 450 Frw ku kilometero, RURA izamuye ibiciro bya ’taxi voiture’ muri Kamena n’iki kigo gisabwa kuzamura, kigeza kuri 610 Frw yiyongeraho 45 Frw ku munota.

Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri VW Mobility Solutions, Gaju Nadège, yabwiye IGIHE ko impamvu hiyongeraho amafaranga kubera iminota, ari uko nk’iyo utinze mu mubyigano ari nabwo imodoka inywa lisansi nyinshi.

Ati "Turashaka gusobanura ibibazo bibiri, icya mbere twazamuye ibiciro yego, ariko kubera ko byari ku itegeko. Icya kabiri ni ukubera ubu buryo bwacu, hari abibaza ngo ‘kuki hazamo ikinyuranyo cya 100 Frw cyangwa 200 Frw’, ngo ‘ntabwo njya nishyura amafaranga asa’, nabyo ni ukubera ko iyo wafashe imodoka, harimo ibijyanye n’igihe kandi burya iyo ari nko mu mubyigano nibwo lisansi ishira cyane.”

VW Move yifashisha imodoka nshya zateranyirijwe mu Rwanda kandi zitangiza ibidukikije zirimo Polo, Passat na Teramont.

Ku modoka zisanzwe za ‘Yego Cabs’, ku kilometero cya mbere umugenzi yishyura 1500 Frw, ibikurikiyeho kugeza ku bilometero 30 akishyura 700 Frw kuri kilometero. Hejuru y’ibilometero 30 umugenzi abarirwa 500 Frw kuri buri kilometero.

Volkswagen ifite imodoka zitandukanye zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali
Imodoka za VW Polo ni zimwe mu zikoreshwa cyane n'abagenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza