Uzarama azakomeza kubona byinshi bizahinduka -Meya Rwamurangwa

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni igihugu kirimo gutera imbere umunsi ku wundi ndetse kimwe mu bituma ibyo bigerwaho ni imiyoborere myiza abaturage basabwa gukomeza gushyigikira buri gihe.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen yabibwiye abatuye mu Murenge wa Ndera, ubwo yahatangirizaga ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye mu Rwanda hose.

Rwamurangwa yabwiye abo baturage ko imiyoborere myiza imaze kugeza u Rwanda kuri byinshi, abasaba gukomeza bicungira umutekano kuko ari wo musingi wa byose.

Muri ako gace mu minsi yashize higeze kwaduka abantu bitwaje intwaro gakondo bakomeretsa bamwe mu baturage, ariko ngo ku bwo gutanga amakuru byatumye ababikoze bamenyekana ndetse banakurikiranwa n’ubutabera.

Meya Rwamurangwa yababwiye ko hari byinshi bateganya kugeraho ariko abibutsa ko ibyo byose bizashoboka biciye mu bufatanye n’abaturage.

Bimwe muri byo birimo umuhanda wa kaburimbo abo baturage bagiye kubakirwa, uzava kuri 15 ukagera mu bice bya Ndera. Yabwiye abo baturage ko bagomba kuzawubyaza umusaruro bakora ibikorwa bibateza imbere kurushaho.

Ati “ Uzarama akamara indi myaka azabona byinshi cyane bizahinduka, reka umuhanda w’umukara ugere hano maze muzarebe."

Yabasabye kuba abafashamyumvire b’abandi kuko bizafasha no mu ikemurwa ry’ibibazo abaturage baba bafite, cyane muri uku kwezi kw’imiyoborere.

Yibukije abayobozi gufasha abaturage kwitabira gahunda za leta zirimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ndetse abababwira ko akarere kateganyije ibihembo ku muyobozi uzagira uruhare mu gutuma umudugudu, akagari cyangwa umurenge ayobora ugeza ku ijanisha rya 90% mu kwishyura mitiweli kugeza tariki ya 30 Nzeri 2016.

Karemera Francis, Umunyamabanga wa Njyanama y’Akarere ka Gasabo, yabasabye gukomeza gushyigikira gahunda za leta y’u Rwanda, kuko uko imyaka itaha zikomeza guteza imbere abaturage. Ikindi ngo ni uko imiyoborere myiza igenda ica imico mibi irimo kurya ruswa no kwimika ikimenyane.

Abaturage kandi bakanguriwe kwitabira gufata amashanyarazi, ku buryo uyu mwaka bishobotse abatuye ako karere bose baba bamaze kuyageza mu ngo zabo, ababishoboye bakagura akomoka ku mirasire y’izuba.

Abaturage bagejeje ibibazo byabo ku buyobozi birimo abavuga ko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe babona badakwiye, abasaba ubufasha n’ibindi.

Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye ku wa 14 Nzeri kukazageza mu mpera z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka.

Uku kwezi kw’imiyoborere kuzibanda ku kwishakamo ibisubizo, gukangukira kwigira, gukunda umurimo ubyara umusaruro n’ibindi nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka.

Meya Rwamurangwa yibukije abaturage ayoboye ko iterambere ry'igihugu bakwiye kurigiramo uruhare
Abaturage bagejeje ku bayobozi babo ibibazo bafite kugira ngo bikemurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza