Uwizeye wakoze imbabura itekesha vidanje, yatsindiye igihembo cy’umushinga uhiga indi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Umushinga Green Cooker wa Uwizeye Josué w’imyaka 22 wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nibonye niwo wabashije guhiga indi mu mishinga y’urubyiruko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yahataniraga kuzagera ku rwego rw’igihugu mu bihembo bitangwa ku rubyiruko rwakoze imishinga ifite udushya duhindura ubuzima bw’abaturage.

Kuva mu 2012 binyuze muri Youth Connekt Award, buri mwaka hahembwa imishinga y’urubyiruko rw’indashyikirwa igaragaza udushya. Ubusanzwe uturere twatangaga imishinga itatu y’urubyiruko igahita ijya guhatana ku rwego rw’igihugu ariko kuri ubu hiyongereyemo igihembo cyo kurwego rw’Intara,umushinga uhize indi ukegukana igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse batatu muri buri karere uko baryitabiriye bakaba bazajya no guhatana ku rwego rw’igihugu.

Ubwo kuri uyu kane mu Mujyi wa Kigali hatoranywaga umushinga uhiga indi ukazagera ku rwego rw’igihugu, umushinga wa Green Cooker wa Uwizeye wahize indi ibiri harimo uwo kwishyuza mafaranga y’ibishingwe n’irondo hakoreshwejwe porogamu ya telefoni ndetse n’undi wo gutunganya ubunyobwa amavuta abuvuyemo agasigwa ku migati.

Uwizeye yagaragaje ko atunganya vidanje iba irimo gupfa ubusa hirya no hino mu magaraji akayishyirwa mu bijerekani maze akayigurisha n’abamaze kugura imbabura nazo akora zifite uburyo bwo guteka ariyo yifashishijwe.

Uwizeye wahembwe miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda yagize ati“ Nabonaga ukuntu vidanje yavanywe mu binyabiziga ipfa ubusa nkareba n’ukuntu abafite amaragaraji babura aho bayishyira ahubwo ikangiza ibidukikije , nibaza niba nta kindi yakoreshwa. Nakoze ubushakashatsi kuri internet nsanga iba igifite akamaro, namaze imyaka ibiri ndwana no gukora imbabura izabasha guteka hakoreshejwe iyo vidanje.”

Avuga imbabura zirenga ijana zimaze kugurwa, ku kwezi akaba abasha gukora izigeze kuri 30 ariko ko namara kubona ubushobozi n’ibikoresho azabasha gukora 300 ku kwezi.

Agereranya ko Vidanje ya litiro ayigurisha amafaranga 200 ikabasha guteka ahari gukoreshwa amakara y’amafaranga magana atanu.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, wari muri uyu muhango, yasabye urubyiruko gukomeza kugaragaza udushya rwifitemo.

Ati “Bigaragaza ko mufite udushya twinshi mwibitsemo, uko tubabonye biradutangaza mukomeze mwigaragaze kuko ni byiza.Nubwo twebwe twumva ko ntaho turagera ariko amahanga aza kutwigiraho, bashaka kujyana gahunda za Youth Connekt mu bihugu byabo.”

Yongeyeho ko yashimishijwe n’uburyo imishinga yose igaragaza gushaka ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

Ati “Urasanga ko umushinga wose ufite ikibazo uje gucyemura, iyaba buri wese uri hano yagendaga agashaka ikibazo ashakira igisubizo, ubushobozi murabufite.”

Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa UNDP mu gihugu, Fodé Ndiaye, nk’Umuryango wateye inkunga ibi bikorwa bya Youth Connekt Award yabwiye urubyiruko ko rufite ubushobozi bwo kugera ku bukire nka ba Dangoti, umuherwe wa mbere muri Afurika n’abandi.

Guhemba bwa nyuma imishinga y’urubyiruko rw’indashyikirwa izaba yahize indi ku rwego rw’igihugu, biteganyijwe ku wa 17 Ukuboza 2017 mu birori bizabera muri Kigali Convention Center.

Akanama nkemurampaka ubwo kari kagiye gutangaza uwahize abandi
Minisitiri w'Urubyiruko,Mbabazi Rosemary ari kumwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, basuye ibikorwa byamurikwaga n'urubyiruko
Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda akaba n'Umuyobozi wa UNDP mu gihugu, Fodé Ndiaye, ageza ijambo kuri uru rubyiruko
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi aha impanuro urubyiruko
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal
Abari bitabiriye iki gikorwa bateze amatwi imishinga y'uru rubyiruko
Urubyiruko rwo mu itorero ry'Abadiventiste rukora amasabune
Uwizeye ashyikirizwa sheki ya miliyoni imwe y'amanyarwanda
Uwizeye asobanura uko atunganya vidanje iba irimo gupfa ubusa hirya no hino mu magaraji
Uwizeye Josué w’imyaka 22 asobanura umushinga we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza