Uwimana yatakaje ubusugi ku myaka itanu abwambuwe na Se

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Uwimana Asia w’imyaka 17 uvuka mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko yahisemo kwibera mu muhanda kubera guhunga Se wamusambanyaga, dore ko yamutangiye afite imyaka itanu.

Uyu mukobwa wanavukanye ubwandu bwa virusi itera Sida, yabyaye afite imyaka 16. Yabwiye IGIHE ko amaze imyaka 10 aba mu muhanda mu buzima bushaririye yakururiwe na Se.

Uwimana yemeza ko yatakaje ubusugi afite imyaka itanu y’amavuko kuko ari bwo Se umubyara yatangiye kujya amusambanya. Iki gikorwa cy’ubunyamaswa yakorerwaga na Se, ni cyo cyabaye imbarutso yo gufata icyemezo cyo kumuhunga akajya kwibera ku muhanda dore ko nyina yamutaye afite imyaka ine gusa.

Ati “Ubundi njye sinakuze nziko nzaba umwana wo mu muhanda ahubwo nafashe icyo cyemezo mu guhunga Papa kuko yahoraga ansambanya kandi yabikoze ngifite imyaka itanu muhunga mfite imyaka itandatu.”

Ahamya ko ubuzima bwo mu muhanda butamunezeza kuko abuhuriramo n’ingorane zitandukanye ku buryo abonye abagiraneza bamufasha yabuvamo.

Yagize ati “Ingorane zo mu muhanda mpura nazo zo ni nyinshi kuko icya mbere hari ubwo mpura n’abasore bakansambanya kandi simbe nagira uwo ndega kubera kwanga ko bampemukira ikindi hari ubwo uhura n’abantu bagukubita kuko nk’ubu nahiye uku kuboko mpunga abanyerondo bashakaga kunkubita.”

Uwimana avuga ko afite impungenge z’ubuzima bw’umwana we ufite amezi umunani bitewe n’uko ntaho agira ho kurara kuko yirarira muri za ruhurura zitandukanye cyangwa mu bwiherero n’ubwogero bw’inzu zimwe na zimwe zo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwana watawe na nyina afite imyaka ine y’amavuko, yemeza ko kuba ntacyo agira cyo gukora bituma rimwe na rimwe asambana kugira ngo abone icyo kurya n’icyo guha umwana we.

Yagize ati “Nyine nawe urabyumva umuntu aba atunzwe no gusabiriza no gusambana kugira ngo abone icyo kurya. Hari n’ubwo mu cyumweru nsambana n’abagabo babiri cyangwa batatu.”

Ashimangira ko bitewe n’ubuzima bubi abayemo hari n’ubwo yemera agasambana nta gakingirizo kugira ngo bamuhe agatubutse cyane cyane ko hari n’abo abwira ko yanduye ntibabyumve ahubwo bakamusaba gukorera aho.

Afata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ndetse hari n’iyo abaganga bamuhaye anywa mbere yo konsa umwana we. Afite ubushake bwo gukora akava muri ubwo buzima bubi mu gihe cyose yabona abagiraneza bamufasha kugira icyo yakora.

Yahisemo kwibera mu muhanda ahunga se wamusambanyaga, byamugizeho ingaruka kuko yatewe inda itateguwe
Ukuboko kwe kwahiye kubera ubuzima bwo mu muhanda bushaririye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza