Uwase yaje ku isonga mu gutegura ikawa, mu irushanwa ryitezweho kongera Abanyarwanda bayinywa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 Kanama 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Uwase Lilian usanzwe ukora muri Baso Pâtissier iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, yaje ku isonga mu bahanga mu gutegura ikawa (barista) mu Rwanda, mu marushanwa yitezweho kongera umubare w’Abanyarwanda bayinywa ukiri hasi.

Aya marushanwa yabanjirijwe n’amajonjora yabereye hirya no hino mu gihugu hagati ya Nyakanga na Kanama 2019, yifashishije impuguke mpuzamahanga, Alejandro Mendez ukomoka muri El Salvador, wabaye uwa mbere ku Isi mu kuyitegura mu 2011.

Mbere yo gutanga amanota muri aya marushanwa mu Rwanda, Mendez yafashe iminsi itatu yo guhugura abategura ikawa barenze amajonjora, hagendewe ku bipimo mpuzamahanga kandi bakamenya gukorera ku minota.

Aya marushanwa yasojwe ku wa 16 Kanama 2019 yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) ku bufatanye n’Ikigo cy’u Buyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamamahanga (JICA).

Mu barushanwaga 20 bibumbiye mu matsinda atatu rimwe rihagarariwe n’umwe, buri wese yahabwaga iminota 10 yo gushyira ku murongo ibikoresho atekesha ikawa n’indi 10 yo kuyiteka, akabona kuyishyikiriza akanama nkemurampaka nako kagatanga amanita.

Nyuma yo kwihererera, ikawa yateguwe na Uwase Lilian yatangajwe nk’iyahize izindi.

Bimwe mu byashingiweho harimo ubusobanuro bw’uko uyitegura abikora, umwanya bimutwara n’uburyo ikawa igaragara mu gikombe.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, Uwase wari witabiriye irushanwa ku nshuro ya kabiri yatangarije IGIHE ko yishimiye kuba ari we wa mbere utsinze mu gihugu.

Ati “Kugira ngo ukore ikawa nziza ugomba gupima ibintu ukora ukamenya ngo niba ngiye gukora garama 20 zayo ndakoresha amazi angana gutya kugira ngo ibe iryoshye, irimo buri kimwe cyose.”

Yakomeje ati “Biranshimishije cyane kuko n’umuntu uzajya uza aho nkorera azajya yishima avuga ati ‘Ndi kuyihabwa n’umuntu wa mbere uzi kuyitegura neza mu Rwanda.”

Umuyobozi wungirije wa NAEB, Urujeni Sandrine, yavuze ko nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bifite kawa nziza ku ruhando mpuzamahanga, Abanyarwanda bayinywa bakiri ku gipimo cya 3% gusa.

Ati “Turi hano muri gahunda yo guteza imbere urwego rwa kawa, cyane cyane mu kongera umubare w’abanyagihugu bayinywa, twibanda mu kureba uko hategurwa ikawa nziza.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyashita Takayuki, yashimiye abagize uruhare bose mu bikorwa byo gutegura aya marushanwa.

Ati “Ni iby’agaciro kuba JICA itera inkunga ibikorwa by’uruhererekane nyongeragaciro by’umusaruro w’ikawa mu Rwanda, guhera mu ihingwa kugeza yoherejwe mu mahanga. Si ukuyiteza imbere gusa ahubwo ni no kongera abakerarugendo b’abanyamahanga. Baraza, bakishimira ikawa y’u Rwanda.”

Muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri Tonny Ruzigana Kertus usanzwe ukora muri Crema Coffee Shop i Musanze yabaye uwa kabiri mu gutegura ikawa neza naho Cyuzuzo Emmy wa Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali aba uwa gatatu.

Abari bitabiriye uyu muhango bashimye ubuhanga bw'abahiganwa mu gutegura ikawa
Urujeni Sandrine yavuze ko nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bifite ikawa nziza ku ruhando mpuzamahanga, Abanyarwanda bayinywa bakiri hasi
Umuyobozi wungirije wa NAEB, Urujeni Sandrine na Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Miyashita Takayuki, bahawe ku ikawa abarushanwa bateguye
Uwase yaje ku isonga mu gutegura ikawa, mu irushanwa ryitezweho kongera Abanyarwanda bayinywa
Uwase yari yitabiriye aya marushanwa ku nshuro ya kabiri
Akanama nkemurampaka kumvise icyanga cy'ikawa zateguwe
Alejandro Mendez ukomoka muri El Salvador yabaye uwa mbere ku Isi mu gutegura ikawa mu 2011
Bamwe mu bari bitabiriye amarushanwa
Eng Eric Ruganintwali ushinzwe Ubuziranenge n'Amabwiriza muri NAEB yavuze ko aya marushanwa agamije kuzamura umubare w'abanyagihugu banywa kawa
Inshuti za Uwase zifatanyije na we mu byishimo
Abageze ku cyiciro cya nyuma bahawe ibyemezo by'uko bazi gutegura neza ikawa
Byari ibyishimo ku bageze mu cyiciro cya nyuma

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza