00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari Gitifu wa Nyabimata yabaze inkuru y’ijoro ryirabura yarasiwemo n’abarwanyi ba FLN

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva Vincent wari Gitifu w’umurenge wa Nyabimata ubwo hagabwaga igitero ku wa 19 Nyakanga 2018, yasabye guhabwa indishyi z’akababaro za miliyoni 75 Frw.

Yabivuze kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Calixte alias Sankara na bagenzi babo 19 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

Urukiko rwari ruri kumva abaregera indishyi bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.

Nsengiyumva yasobanuye ko mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga 2018 yahamagawe n’umuturage kuri telefoni amubwira ko hari abasirikari bamushaka ariko bari gukubita abaturage.

Yarabyutse ajya kureba imodoka, ageze hanze yumva amasasu asubira mu nzu arafunga.

Yabwiye Urukiko ko yumvise imirindi y’abantu benshi bari kuzenguruka inzu yari arimo.

Yarungurutse mu idirishya abona imbunda zatunzwe ku muryango kuko itara ryaho ryakaga, atekereza uko yasohoka mu nzu anyuze mu muryango w’inyuma.

Yabwiye Urukiko ko yabwiwe amagambo mabi “ko aho hantu hatakiri ahacu “ ananirwa gukora n’ibyo yari atekereje maze aba “nk’igiti” akomeza guhagarara hamwe.

Yahindukiye kuri rwa rugi rw’inyuma asanga bamaze kuhagera, ndetse bahita bamurasa mu mutwe yitura hasi.

Yarakururutse ajya kwihisha munsi y’igitanda ataramenya ko bamurashe, yifata mu mutwe akomeza kumva imirindi yabo.

Yasobanuye ko yamenye ko bamurashe ari uko yumvise asa n’uryamye mu byondo, yumva n’igisebe ku mutwe atangira “kuribwa bikomeye”.

Yakomeje avuga ko yumvise umuntu uri kumukurura aho ari, amubwira ngo “ba bantu bagiye”.

Yabanje kwanga kumwizera ariko amubwiye ko hari abantu baje bari kumena amazi ku modoka bayizimya, yemera kuvamo.

Uwo wamukururaga ngo yari umwana wari usanzwe ari umukozi we.Yaramusohoye amujyana ahandi hantu “mu gikombe” aba ariho amusiga.

Amaze kuhamugeza, Nsengiyumva yabujije umwana kugira uwo yabibwira, ariko arebye uko ari “kuvirirana” ajya guhamagara abandi bantu babiri bamufasha kumujyana ku kigo nderabuzima cya Nyabimata.

Ngo barahageze basanga naho hatewe bashaka kwiba imiti ariko abaganga barabacika.

Yoherejwe ku Bitaro byo ku Munini, nabyo bimwoherereza ibya Kaminuza bya Butare, ahava yoherezwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Yaravuwe asubira mu nshingano ariko n’ubu ntarakira, byanatumye ahindurirwa aza gukorera muri Kicukiro kugira ngo akomeze kwivuza.

Arasaba indishyi za miliyoni 75 Frw

Nsengiyumva yabwiye Urukiko ko nyuma y’ibyo yakorewe n’abagizi ba nabi b’umutwe wa FLN asaba indishyi mbumbe za 75 640 000 Frw.

Izo zirimo imodoka ya miliyoni 25 Frw, ayo yivujemo n’amafaranga umuryango we wakoresheje wimuka ukaza kuba i Kigali uvuye aho wabaga i Huye muri Kamena 2018 kugeza muri Werurwe 2019. Hari kandi indishyi z’umurwaje zihwanye na miliyoni 4 Frw.

Mu bindi asabira indishyi harimo televiziyo yarasiwe mu nzu ye, telefoni ebyiri zabuze, Ipad n’ibindi bikoresho byo mu nzu bihwanye na miliyoni 3 Frw.

Nsengiyumva yabwiye Urukiko ko hari ibibazo byatewe no kuba atagifite imodoka. Yavuze ko iyo akoresha ubu ayishyura 20.000 Frw ku munsi, bityo ubaze kuva ku wa 19 Kamena 2018 hashize imyaka isaga itatu. Aho yabibariye agaciro ka 21 600 000 Frw.

Yavuze ko asaba impozamarira n’amafaranga y’ubuvuzi atarahabwa bihwanye na miliyoni 20 Frw.

Yavuze ko gutanga ikirego cye nabyo yabitanzeho igarama ry’ibihumbi 40 Frw, n’amafaranga y’ikurikiranarubanza ya 500.000 Frw.

Nsengiyumva yabwiye Urukiko ko nubwo yatanze ikirego cye ku wa 29 Mata 2019 arega Nsabimana Calixte alias Sankara gusa, “twagize amahirwe na bagenzi be baraboneka, nkaba bose mbaregera hamwe”.

Impamvu ngo ni uko bari bahuriye muri FLN kandi ibyamubayeho bikaba byarabaye “bose babigizemo uruhare”.

Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata ubwo FLN yahagabaga igitero cyo ku wa 19 Nyakanga 2018 akaraswa mu mutwe yasabye indishyi mbumbe za miliyoni 75 Frw
Umucamanza Muhima Antoine yandika ku bijyanye n'indishyi uwahoze ari Gitifu wa Nyabimata asaba
Imodoka y'uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata yatwitswe n'inyeshyamba za FLN irakongoka
Nsengiyumva Vincent yavuze ko ijoro yarashwemo n'abarwanyi ba FLN ari naryo imodoka ye yatwitswemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .