Uwambuye abaturage yiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe gufungwa imyaka irenga 10

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kanama 2017 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye Nduwimana André waregwaga ibyaha birimo kwiyitirira Urwego rw’Umuvunyi igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu.

Nduwimana yashinjwe kwambura abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba yiyitirira Urwego rw’Umuvunyi, agera mu turere twose cyane cyane muri Kayonza na Gatsibo.

Mu isomwa ry’uru rubanza mu ntangiriro z’iki cyumweru, kuwa 7 Kanama, umucamanza yagarutse kuri buri cyaha Nduwimana akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Rwamuhamije icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano rushingiye ku buhamya bw’uwitwa Habimana Jean Alexis wo mu murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo, washinje Nduwimana ko yamuhaye 900,000 Frw amwizeza ko azamukurikiranira Rukiko rw’ikirenga ikibazo yari afite cy’akarengane.

Urukiko rugendeye ku nyandiko Nduwimana yafatanywe zirimo impapuro zisanzwe zitangirwaho ibirego bishingiye ku karengane ku Rwego rw’Umuvunyi rwanzuye ko ahamwa n’iki cyaha.

Yanahamijwe icyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye no kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda, urukiko rushingiye ku buhamya bwa Mwizerwa Epimaque wahamirije ubushinjacyaha ko yagiranye amasezerano na Nduwimana nk’Umwunganizi mu mategeko, yo kumuburanira urubanza mu Rukiko rw’ibanze rwa Rukara, amuha avance ya 25,000 Frw ariko nyuma akaza kumubwira ko gukurikirana urubanza rwe neza azamushakira undi mwunganizi mu mategeko ngo kuko yari azi neza ko ari nta burenganzira abifitiye.

Urukiko rwanashingiye ku bimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha ko uyu Nduwimana afatwa yafatanywe umwambaro ndetse n’ikarita bisanzwe byambarwa n’abunganizi mu mategeko, rwanzuye ko uregwa ahamwa n’icyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 616 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ikindi cyaha yahamijwe ni ubwambuzi bushukana n’ububeshyi, hashingiwe ku bimenyetso urukiko rwagaragarijwe n’ubushinjacyaha birimo iby’abatangabuhamya barimo Habimana Jean Alexis wahamije ko yahaye Nduwimana amafaranga ibihumbi 900 kugira ngo amutangire ikirengo cy’akarengane yari afite mu Rukiko rw’ikirenga, ibyo Nduwimana akabikora atari Avoka cyangwa undi muntu amategeko abyemerera, ahubwo ashuka abaturage.

Urukiko rwategetse ko afungwa imyaka icumi n’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu ariko asonerwa amagarama kubera ko yaburanye afunze.

Nduwimana André wakatiwe gufungwa imyka irenga icumi yatawe muri yombi kuwa 29 Kamena 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza