Uwamariya Veneranda yatorewe kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 4 Kamena 2018 saa 10:38
Yasuwe :
1 0

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yatoye Uwamariya Veneranda kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye nyuma y’aho Komite Nyobozi yako ikuweho icyizere.

Perezida wa Njyanama y’aka karere, Dr Ngabitsinze Chrisostome, yatangarije IGIHE ko uyu muyobozi yashyizweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Kamena 2018.

Uwamariya asanzwe ari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Yari Umunyamabanga wa Koleji y’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo uwahoze ari Umuyobozi w’aka karere, Muzuka Eugène; Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bakuwe kuri iyo myanya.

Icyo gihe Perezida wa Njyanama yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bagaragarijwe ibibazo biri muri aka karere bananirwa kwisobanura, bituma bakurwaho icyizere.

Yagize ati "Twabahaye kwisobanura birabananira ku binyanye no gushyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa na Njyanama no ku bijyanye na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’indi mishinga myinshi yakorewe mu Karere ka Huye. Hari igihe ubona ngo begujwe, ntabwo beguye, bakuweho icyizere."

Njyanama y’Akarere ka Huye yasobanuye ko mu bitagenda byagarutsweho muri iyo nama, harimo kuba bataragiye bumvira inama z’Inama Njyanama, aho hari ibyo bikoreraga ku giti cyabo, ibibazo biri muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse no gutekinika kugaragara mu mibare, aho ngo nta na gahunda ifatika igamije gukura abaturage mu bukene yari ihari.

Uwamariya Veneranda watorewe kuyobora by’agateganyo Akarere ka Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza