Uwamahoro wa Kajerijeri yigeze guhindura amazina kubera se wari Burugumesitiri agakora Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Uwamahoro Alice, Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Karago i Nyabihu, ni mwe Kajerijeri Juvenal wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo muri Ruhengeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yagize igikomere kubera uruhare se yayigizemo.

Kajerijeri yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi bari batuye muri Mukingo (ubu ni mu Karere ka Musanze). Yafatiwe muri Mali, aburanishirizwa mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania, akatirwa igifungo cya burundu, arajurira akatirwa imyaka 45; ari kukirangiriza muri Benin.

Ku Cyumweru gishize Uwamahoro yasobanuriye urubyiruko rwatorezwa i Gabiro mu Itorero ry’Urunana rw’Urungano, igikomere yagize, avuga ko yaherukanaga na se mu 1995 afite imyaka icyenda ubwo bahungaga Inkotanyi, ntiyongera kumubona kuko yabataye we na nyina n’abavandimwe be, baza no guhunguka bonyine.

Aho amariye gukura akamenya amarorerwa se yakoze, Uwamahoro yabuze amahoro, akajya agenda yihishe n’abo biganaga ku ishuri batangira kumwishisha.

Yagize Aati “Naraje nsubira mu ishuri, abanza ndayarangiza njya mu mashuri yisumbuye. Njya kwiga i Busogo aho papa yahoze ari Burugumesitiri, abana baba bamenye ngo ‘dore wa mwana w’Interahamwe’. Baravuga bati ‘ntibishoboka ko twigana n’umwana w’Interahamwe’, abantu bo hanze y’ikigo babyumvise bakabwira mama bati ‘uriya mwana wawe bazamwica.’”

Kwiga byaje kumunanira, ishuri arivamo ajya gutekera no guhingira abacengezi bari bari gukubitwa inshuro n’Inkotanyi bagana mu mashyamba ya Kinigi.

Aho Uwamahoro yumvaga afite umutekano n’amahoro yo mu mutima kubera ko aho nta bana bamwishishaga kubera ibyo se yakoze, ngo yumvaga ishyamba ariryo rimubereye.

Ati “Numvaga ko ubuzima bwanjye ari ubwo mu ishyamba, nkumva ko Kaburimbo ari iy’Abatutsi gusa. Amashuri yanjye narayahagaritse noneho nibera mu ishyamba, tugahinga tugatekera abacengezi tukumva ko ubuzima bwacu ari ubwo kandi aribwo bwiza.Umuntu wese wahuraga n’Inkotanyi twumvaga ko yagiye guhura n’Inkotanyi tukamwishisha.”

Inkotanyi zaje kugera aho Uwamahoro yari kumwe n’abandi baturage bakorera Abacengezi, zibakuramo zibasubiza mu buzima busanzwe.

Uwamahoro yaje kugeza igihe cyo gufata indangamuntu, ahindura izina ngo hatazagira uwongera kumenya ko ari uwa Kajerijeri.

Ati “Nageze igihe cyo gufata indangamuntu mpindura amazina kuko nari nzi ko nirukankwaho kuko ndi mwene Kajerijeri, mfata izina rya musaza wa mama witwaga Hategekimana wapfuye.”

Yongeye gusubira kwiga mu mashuri yisumbuye, ajya kwiga kure y’aho bamumenya kubw’amahirwe aza kurangiza.

Arangije amashuri yatangiye gushakisha akazi nk’abandi ariko ngo abaturage bakamubwira ko mwene Kajerijeri nta kazi yabona mu Rwanda.

Ati “Abaturage baragendaga bakabwira mukecuru wanjye ngo sinshobora kubona akazi muri iki gihugu, ngo abandi bazakabona ariko we ntashobora kukabona. Numvise ariko bimeze koko, mvuga ko ntazongera gushaka akazi mu giturage nza kwibera muri Kigali, nti ‘nibura bo bazampa akazi kuko batanzi’.”

Yakomeje gushakisha akazi, akabona mu Murenge w’iwabo i Nyabihu, nabwo abaturage bavuga ko ngo impamvu bakamuhaye ari ukugira ngo bazihorere ndetse ngo bakanamuseka ko we bamuhaye akazi mu cyaro kandi abandi bakabaha mu mujyi.

Uyu mubyeyi ntiyacitse intege yakomeje gukora akazi ke neza, akaza mu ndashyikirwa mu Karere.

Mu mwaka wa 2005 Uwamahoro amaze kumenya ukuri, yaje kujya gusura se Kajerijeri aho yari afungiye muri Tanzania.

Uwamahoro Alice, Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Karago i Nyabihu, yigeze guhindura amazina kubera se wagize uruhare muri Jenoside

Yamazeyo iminsi ibiri, agirana ibiganiro bitandukanye na se wari utarakatirwa ariko ngo asanga ntahinduka.

Yagize ati “Nagiye Arusha turabonana aho afungiwe.Turaganira, n’aho afungiwe ndamubaza nti ‘none se uraburana urabona uzatsinda? Aransubiza ngo ‘mfite abavoka bane, ngo mfite n’abatangabuhamya benshi’, nanjye nk’umuntu wize amategeko naravugaga ngo reka tuzarebe.”

Yakomeje agira ati “Urumva kugira ngo ukatirwe burundu, ukanajurira bikananirana , bikagera aho bakohereza no mu kindi gihugu, bivuze ko uba ufite wa mutima winangira.”

Kubera ipfunwe ry’ibyo se yakoze, Uwamahoro yaje kubaza nyina Abatutsi baba barahemukiwe na se bakaba bakiriho, ajya kubasaba imbabazi none kuri ubu babanye neza.

Ati “Naje kumenyamo abarokotse njya kubashaka, ndababwira ngo njyewe ubwanjye mbasabye imbabazi, papa yari akomeye ariko ntacyo yabamariye. Iyo miryango ubu turi inshuti, inka zabo zirakamwa bakatuzanira amata.”

Kuri we, kugira ngo akire icyo gikomere yatewe n’amateka ya se byamusabye gusenga no kwirinda amagambo y’abantu.

Ati “ Kubana n’igikomere ni ukwirinda amagambo y’abantu, wowe ukareba icyo ushaka kugeraho.”

Uwamahoro yashize ipfunwe, izina rye yongeye kuryemera araryandikisha, ntacyitwa Hategekimana nk’uko yari yiyise ngo hatagira umumenya ko ari mwene Kajerijeri Juvenal wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza