Uwahoze muri Minuar yavuze ku Batutsi baguye muri Stade Amahoro n’uko u Rwanda rwiyubatse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2018 saa 03:21
Yasuwe :
2 0

Umunya-Canada wahoze mu Ngabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi (Minuar), Warren Webber, yagaragaje intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu kwiyubaka, nyuma y’icuraburindi rya Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu 1994.

Webber uri mu ruzinduko mu Rwanda, ni umwe muri benshi bakozwe ku mutima n’iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’imyaka isaga 24 rushegeshwe bikomeye na Jenoside.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yakomoje ku hantu hatandukanye arimo gusura akabihuza n’uko byari bimeze mu 1994.

Yagize ati “Nasuye Stade Amahoro ahari hacumbitse Abanya-Canada mu 1994 ariko ari ubuhungiro bw’Abatutsi bahigwaga. Hari abantu bari hagati y’ibihumbi 12 na 15."

Akomeza avuga uko ku munsi wa mbere aza mu Rwanda, byari biteye ubwoba kuko kubona aho baca byasabaga kwigizayo imirambo, umunuko ari wose, nta mazi wabona ku buryo bamaze amasaha umunani basukura aho baba, bamara iminsi itatu batoga n’impuzankano zisa nabi cyane.

Mu buhamya bwa Webber avuga ko yibuka ko icyo gihe mu Mujyi wa Kigali hari imbwa nyinshi z’inzererezi zari zitunzwe no kurya imibiri y’abantu yari yandagaye ku gasozi.

Ati“Mu ijoro zaramokaga cyane ndetse mu gucunga umutekano wa stade, ingabo zacu zabaga zitwaje imbunda zo guhangana nazo. Inshuro nyinshi twumvaga urusaku rw’amasasu.”

Warren Webber wahoze muri Minuar yavuze ku Batutsi baguye muri Stade Amahoro n’uko u Rwanda rwiyubatse

Webber aterwa ishema n’u Rwanda

Amahanga atangarira uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’imyaka ruvuye mu gihe cy’icuraburindi cyashegeshe ubuzima bw’igihugu mu nzego zose. Webber, ni umwe muri bo wakozwe ku mutima n’isuku irangwa muri Kigali, umutekano, serivisi zitangwa mu buryo bugezweho n’ibindi.

Yagize ati “Nyuma ya Jenoside igihugu cyari cyarasenyutse burundu. Kigali nta mashanyarazi, nta mazi ndetse n’inyubako nyinshi zarashenywe n’amasasu. Hari impunzi ibihumbi amagana zikeneye ibiribwa, amazi n’umutekano.”

Avuga ko yagarutse i Kigali akahasanga impinduka zikomeye, agasaba buri wese ko niyumva u Rwanda azajya yumva igihugu cyiza, kirimo amahoro aho kumva ko ari jenoside.

Ati “Ngarutse i Kigali, impinduka zikomeye nabonye ni uko Abatutsi n’Abahutu bose bumva ko mbere na mbere ari Abanyarwanda kandi baharanira iteka kuba umwe. Bose barashakira icyiza igihugu cyabo. Nta kindi gihugu ku Isi cyongeye kwiyubaka vuba nyuma yo gushegeshwa n’ibihe bikomeye nk’u Rwanda.”

Avuga ko yiboneye ko u Rwanda rutagisobanuye jenoside, ko ahubwo ari igihugu kimeze neza kandi ibyakozwe ngo amahoro agaruke bitangaje.

Warren Webber yerekana ifoto ye ubwo yaherukaga mu Rwanda
Warren Webber hamwe na zimwe mu mfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Warren yatewe ishema n'iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma yo gushegeshwa na Jenoside. Aha yagereranyije Stade Amahoro bari bacumbitsemo mu myaka 24 ishize n'uko isigaye imeze uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza