00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari umuyobozi wa RIB mu karere ka Rusizi yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo uwahoze ari Umuyobozi w’Ubugenzacyaha (DCI) mu Karere ka Rusizi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 8 n’amezi 6 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 Frw)

Ubushinjacyaha bwari bwamureze icyaha cyo kwakira indonke n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo. Yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke agirwa umwere ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2021 saa tanu z’ijoro (23hoo) nibwo uwari Umuyobozi wa RIB mu Karere yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000), akaba yari yayasabye kugira ngo afashe gufungura umuntu wari ufunze akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi.

Amaze gufatwa bagiye gusaka iwe bahasanga amafaranga agera kuri Miliyoni n’ibihumbi ijana (1.100.000)

Icyaha cyo kwaka no kwakira indonke giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 n’iya 5 z’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .